75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza
Nubwo nta mibare ifatika, mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hagaragara abantu bafite ubumuga bwo kutabona buterwa ahanini n’indwara yibasira cyane cyane abageze muzabukuru yitwa ‘Ishaza’.
Ubushakashatsi bunyuranye bugaragaza ko ngo 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza, umubare munini ukaba uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Dr. David Muhire Karama, umuganga ushinzwe indwara z’amaso mu bitaro bya Ruhengeri, mu Karere ka Musanze avuga ko indwara y’ishaza iterwa n’imihindagurikire y’imikorere y’umubiri (degeneration) bitewe n’ubusaza, indwara ya Diyabete cyangwa ikindi kintu cyakomeretsa ijisho gikubitiye inyuma.
Dr Muhire avuga ko ari uburwayi bufata akagingo gato k’ijisho (Lens) ubusanzwe kabonerana, kakagira ibara ry’umweru cyangwa irindi. Iyo kafashwe bituma urumuri rutagera mu ndiba y’ijisho, bityo umuntu ntabe akibona.
Yagize ati “…, ahanini biterwa n’izabukuru, niyo mpamvu rikunda kugaragara ku bantu bagejeje imyaka hejuru ya 40, rigatera abantu kutabona.“
Dr. David Muhire avuga ko ishaza ritavurwa, ahubwo ribagwa igihu kiba kiri ku jisho kigakurwaho (Small incision cataract surgery+IOL), hagashyirwamo agasimburangingo kabonerana, hanyuma umuntu akaba ariko areberamo.
Ni ibiki bishobora gutera ishaza?
Dr. David Muhire avuga ko mu bitera iriya ndwara y’ishaza harimo indwara ya Diyabete, ndetse n’imirasire y’izuba. Gusa, ngo ishaza ntabwo rikugaragara ku bantu bakuze gusa, kuko ngo hari n’abantu bakomereka ku ijosho bakiri bato bikaba byabakururira ishaza, ndetse ngo hari n’abarivukana.
Muhire kandi avuga ko hari n’imiti nka “steroite” ushobora gukoresha cyane nayo igatera ishaza.
Uyu muganga avuga ko nta buryo bwo kwirinda ishaza, uretse uburyo bwo kuritinza burimo kwambara indorerwamo zikurinda imirasire y’izuba.
Mu gihe ritavuwe hakiri kare, ishaza ryateza ibindi bibazo birimo indwara y’umurego ukabije mu jisho (Glaucoma), itera ubuhumyi butavurwa.
Ubu, ibitaro bya Ruhengeri ngo byashyizeho uburyo bworoshye mu kwivuza ishaza, aho umuntu ufite ubwisungane mu kwivuza acibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu kugira ngo abagwe, mu gihe ubusanzwe ngo umuntu udafite ubwisungane mu kwivuza ashobora gutanga asaga ibihumbi 60.
Daddy Sadiki Rubangura
Umuseke.rw