Digiqole ad

Koresha indyo yuzuye nk’urukingo ruhendutse rw’indwara nyinshi

 Koresha indyo yuzuye nk’urukingo ruhendutse rw’indwara nyinshi

Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, ibitera imbara n’ibishinzwe kuwusana

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali.

Ndababwira ukuri ko washingira ku myizere, imigenzo n’ibindi, ibyokurya bifete imbaraga zikiza karemano byahawe n’Imana. Ibi mbabwira ni ubuhamya bwanjye n’ubw’abakize indwara bavuwe no kurya neza.

Indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, ibitera imbara n'ibishinzwe kuwusana
Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, ibitera imbara n’ibishinzwe kuwusana

Ni impamo erega burya iyo ugize amahoro yo mu mutima, akomoka ku kwizera Imana by’ukuri, ugahora wibwira ibyiza aho guhora uhanze amaso ibibi gusa, ugakora imyitozo ngororamubiri, ukaruhuka bihagije nijoro ubwo ni hagati y’amasaha arindwi n’umunani ku bakuze, ukanywa buri munsi amazi meza ahagije, uwo ni umuti, ndetse ni urukingo rw’amagana y’indwara umubiri wa we ushobora kurwara.

Ibyokurya ni umuti, ni ubu buvuzi buhendutse kandi butagira ingaruka mbi ku mubiri, ahubwo bufasha umubiri kunguka intungamubibi.

Kurya neza bishobora gutuma ubukungu bw’umuntu ku giti cye n’ubw’igihugu buzamuka kuko amafaranga yashorwaga mu kugura imiti ihenze yajya gukora ibindi bikorwa by’iterambere.

Burya abarwayi si bariya tubona mu bitaro, cyangwa bacitse integer zo kugenda bakaryama iwabo mu nzu, hari indwara nyinshi abantu barwaye, nyamara kurya neza bibaye ibya buri munsi bishobora kuba umuti w’indwara nyinshi.

Dr. Pamplona-Roger mu gitabo cye ‘Food that heal’ (Ibiryo bikiza) ndetse na Dr. Enrique Garza mu gitabo yise ‘Natural Remedies’ (Imiti Myimerere), bavuga ko indwara zose zigira impamvu izitera, ndetse zikagira n’imiti izivura.

 

Ubuvuzi kamere bw’indwara ya Diyabete (Igisukari): iyo ufashe igitunguru + indimu + ibiyiko bibiri by’amavuta y’ibihwagari, bigabanya isukari mu maraso, bigahembura urwagashya rugakora imvubura za ‘insuline’ neza.

Ibindi bishobora kongera ‘insuline’, ni ingano zinitse mu mazi zikaribwa ari umumeri hagati y’ibiyiko bitatu cyangwa bine ku muntu (mukuru).

Mbere yo kurya ibiryo bitetse, hekenya imboga za ‘persil’ na tunguru sumu uduheke tune ku muntu (mukuru), ariko ku mugore utwite n’umuntu ufite igisebe cyangwa uri kuva amaraso, ubushakashatsi bwagaragaje ko byatera ibibazo byo kuva cyane no gukuramo inda.

Gukora siporo ugasohora ibyuya mu mubiri, na byo bibuza isukari kwiyongera; no kurya utarasonza.

 

Uko wavura impyiko: igitunguru + indimu + ibiyiko bibiri by’ ubuki + ibiyiko bibiri by’amavuta ya elayo. Kubirya kane mu cyumweru mbere yo kurya ibihiye, ukamara ukwezi.

Waba uvuye n’amara, ibihaha, imitsi n’amagufwa, ukingiye n’umwijima, kujya mu bwiherero ntibikugore, ugasinzira neza, uruhago rugakora neza.

Kurya amashaza n’impengeri z’amasaka n’ibigori, kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, na byo bivura umutima, impyiko n’amara.

 

Ibyo ushobora gukora igihe uribwa n’umutwe: akaberetwa (umutwe w’uruhande rumwe), kuremera imisaya yombi, umuriro waka mu gitwariro, kuva imyuna.

Niba ufite ibi bibazo, gabanya umunyu, ujye unywa amazi menshi mu gitondo (igice cya litiro), kurya imbuto kenshi, kuryama ku gihe, kwiyuhagira, gukandagira mu mazi no kurambikamo ibiganza.

Kugira igihe wageneye kwiririrwa imbuto gusa (kumara igice cy’umunsi wariye imbuto gusa) kugira ngo umunyu ugabanuke mu maraso, kunywa icyayi cya ‘romarin’ urangije kurya.

Kurya igitoki, amakaroni n’intoryi nibura gatatu mu cyumweru.

Icyo wakora urwaye Rubagimpande: Kunywa amazi arimo indimu n’ubuki buri gitondo iminsi nibura icyenda. Guteka amababi y’ikibonobono na ‘romarin’, ukabyiyuhagiza ubikandakandisha umubiri wose, gatatu mu cyumweru. Kurya karoti ebyiri buri gitondo.

Source: Dr. Pamplona-Roger mu gitabo cye ‘Food that heal’ na Dr. Enrique Garza mu gitabo yise ‘Natural Remedies’

Mahirwe Patrick

 

UM– USEKE.RW

44 Comments

  • YIBAGIWE NO KUBABWIRA KO KUNYWA AMAZI MEZA KANDI MENSHI KU MUNSI ARI UMUTI WA SINIZITE IGIFU NIZINDI NYINSHI MUZAMBAZE NZABAHA UBUHAMYA KURYA UMUNYU MUKE UWO KUMINJIRA WO NI MUBI CYANE MURI RUSANGE GRIPE IVURWA NIBYO BIRYO BIRI KWIFOTO NTAMPAMVU ZO KUNYWA IBININI BYINSHI

    • ibya mazi yari yabivuzeho mu nkuru yitwa amazi ahishe ibanga rikomeye ku buzima bw’ umuntu

  • Amazi yamugitondo utaragira ikindi ukoza mukanwa avura ,isereri,constipation,agabanya isukari mumaraso,wirirwana imbaraga ibindi.
    mukunde kunwa amazi cyane.

  • urakoze

  • thanks patrick

  • merci mahirwe

  • murakoze patrick

  • uyu mwana arakoze cyane pe

  • ndamushimiye cyane

  • turamushimiye patrick

  • komereza aho turikumwe

  • twe tumuri inyuma rwose nka bana twigana nawe inama nkizi zirakenewe

  • patrick thx

  • ni ukuri ibyo kurya ni umuti peee

  • turabisobanukiew rwose

  • mbega umwana utandukanye nabiki gihe! komeza sha

  • nuko nuko mwana wacu

  • turagushimiye pe

  • abantu tugiye kwivura indwara nyishi bitworoheye

  • njye ndi umutangabuhamya narakize

  • kubw izi nama umuvuduko wanjye w umutima wavuye kuri 24 ubu ugeze kuri 14 turagushyigikiye pat

  • igihugu kizagabanya amafaranga y imiti kubera izi nama courage patrick

  • musaza wacu uri kudufasha cyane pee

  • mahirwe yatugiriye inama mama akira i mitsi na papa urwaye impyiko ari koroherwa thx pat

  • nanjye yaramvuye

  • patrick tuku inyuma ariko se DINA na JAJA ntibasomye inkuru wanditse ku mazi?

  • mwana muto umuseke akuvuganire

  • let whoever wish help you to achieve

  • komereza aho mwana wacu mini-sante igufashe

  • Is Dr BINAGWAHO knew patrick?

  • Let umuseke make OMSto know mahirwe

  • patrick please search for us bad things or food to our body

  • ese ko watubwiye ibyiza tubwire ibibi maze tubyirinde

  • mahirwe tubwire ibibi

  • ni ibihe bitera indwara?

  • uzatumenyeshe ibidakwiye kuribwa

  • ese hari ibyangiza umubiri ngo ubitubwire?

  • which meal to reduce?

  • tubwire ibyo kugabanya ku ifunguro ryacu

  • kabisa natubwire

  • patrick ni ukuri uzatubwire rwose ibyokura bitari byiza ku mubiri.

  • nkuko benshi mubyifuza nzabikora rwose pe

  • uzatubwire ni byangiza umubiri

  • ese inkuru nkizi zijyaho ryari ngo tujye tuba update ntiducikwe?

Comments are closed.

en_USEnglish