Digiqole ad

Ibintu byangiza ubuzima bwawe ushobora kwirinda

 Ibintu byangiza ubuzima bwawe ushobora kwirinda

Abantu barya ibirimo isukari nyinshi n’amavuta menshi bakagira umubyibuho ukabije (Net foto)

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko abarwayi 90% muri Afurika bazira indwara zikomoka ku mirire mibi. Benshi barazira kubura intungamubiri abandi bararenza ibyo umubiri ukeneye, mbega agahinda!

Abantu barya ibirimo isukari nyinshi n'amavuta menshi bakagira umubyibuho ukabije (Net foto)
Abantu barya ibirimo isukari nyinshi n’amavuta menshi bakagira umubyibuho ukabije (Net foto)

Buri wese ntagomba, na rimwe kwemera ko ikintu cyonona, gikoresha agahato cyangwa kiyobya ubwenge cyinjira mu mubiri we.

None se ibyangiriza ni ibihe?

Inzobere z’abaganga zirimo Dr Julian Melgosa, zitanga urutonde rw’ibifatwa nk’ibyonona umubiri:

Isukari: iyo ibaye nyinshi (mvaruganda), inyaga umuntu kalisiyumu, vitamin A na B1.

Proteine z’ibikomoka ku nyamaswa iyo zirengeje urugero zitera indwara ya goutte, ibibyimba, izo kwikubita hasi gitunguro, kuziba kw’imiyoborantanga.

Dr. Pamplona-Roger mu gitabo yise ‘Food that heal’ agaragaza ko gukunda kunywa cyane icyayi n’ikawa bishobora gutera umwijima, gusiba ubwonko, kwangirika kw’amagufwa no kutumva neza.

Kwikinisha (kwisambanya) bitera amaraso akonje, indwara z’amagufwa, umugongo, impyiko, ibisazi n’ubugumba.

Kudasinzira bihagije nijoro bitera amaraso akennye, amahoro make no kwibagirwa.

Kuryagagura bitera igifu, amaraso yanduye, no guhuzagurika mu mico no mu magambo. Ndetse burya no kurya amavuta kenshi mu gicuku (nijoro cyane) bitera guhora urakaye, ubunebwe, ibibyimba muri nyababyeyi, mu mwijima no mu bwonko.

Nkuko tubisoma ku rupapuro rwa 28 mu gitabo ‘Natural Remedies’ cya Dr. Enrique Garza, kunywa ibisindisha cyane byica ubwenge, bikarwaza umwijima, umutima, uruhu, urwagashya, impyiko, ingingo z’imyanya myibarukiro, bikagira ingaruka ku bana babyarwa n’abasinzi, gusesagura no kunanirwa kwitegeka.

Kutarya ibinyampeke n’imbuto bituma ubwonko busaza vuba, guhuzagurika, kunanirwa vuba, no kudashobora kwihanganira ingorane, ibibazo, n’ibikubangamira, kuko ibinyampeke ari byo bifite vitamini B1 na B6 zifite uruhare rukomeye muri gahunda n’igororamico.

Mu Rwanda ibinyampeke nk’ingano, ibigori, uburo, umuceri, amasaka…birahaboneka ku bwinshi.

Kutarya Imboga buri munsi bishobora gutera kurwara amaso, impyiko zitayungurura imyanda neza, amaraso agenda buhoro, kubura imyunyu ngugu, bigatuma ingingo z’umubiri zidakorana neza.

Mahirwe Patrick

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Urakoze cyane Patric,ibi ni ingirakamaro iyaba uwageze mu ishuri yagiraga icyo amarira sosiyete yacu nk’ibi byarushaho kuba byiza.Nubwo kaba ari gato kagirira umumaro abantu benshi!Courage!

  • OMS ishishikariza abantu mastrubation, none uyu arabibeshyera ngo bifite ingaruka mbi ku mubiri. Birababaje kumva umuntu ashaka kwimakaza ingengabitekerezo ye akabeshyera inzobere mu buzima. Nta ngaruka mbi n’imwe mbi yo kwikinisha izwi, ikizwi ni ibyiza byabyo gusa. Simbishyigikiye kubera imyemerere yanjye, ariko nanga umuntu wihanukira akabeshya abantu cyane cyane abatazi indimi z’amahanga ngo bisomere ubushakashatsi bwabikozweho!

  • Murakoze cyane!!@Rwanyabugigira,uratubeshye kwikinisha bigira ingaruka mbi nyinshi harimwo no kwangiza ubwonko nibindi!iyo rero babyigisha OMS ntibasiba kuvuga ingaruka mbi cg nziza zabyo!!!uretse ko ari nicyaha kibi cyane!!!!!

    • Nonese Rwanyabugigira, iyo myemerere yawe ikubuza gukora ibintu uvuga ko ari byiza yo irahwitse? Aho uwaguha umwana ufite iyo ngeso wakumva unyuzwe ?Yewe n’uwavumbuye bombe yakwemeza ko ntacyo itwaye. Komera.

  • Kwikinisha bishobora kugushajisha imburagihe, ikindi kandi akamenyero kabi kajyana nabyo kangiza umuco muzima wakagombye kuturanga(destruction du caractère).Naho ubundi se iby’impuguke z’iki gihe twabitindaho?Ntitugeze naho tubwirwa ko n’ubutiganyi atari bubi,nimundeke..ibi bintu bizagira umusaruro..mubi cyane.Urakoze wowe utugejejeho iriya nyandiko,komereza aho.

  • urakoze cyane kuko twigiyemo byinshi tutari tuzi
    nyc work atrick

  • thank you patrick

  • murakoze cyane

  • merci

  • courage

  • izi nama ni ingenzi

  • mbega umuntu ureba hafi! mbega Rwanyabugigira !

  • murakoze ariko se rwanyabugigira ubwo ntasoni afite?

  • true

  • urakoze pe

  • mokomereze aho patrick

  • nuko nuko!

  • nibyo kabisa murakoze

  • turabashimiye cyaneee

  • murakoze musore muto

  • tuzajya tubyirinda kabisa

  • eeee bizadufasha rwose nidukurikiza izi nama

  • twese twumvire izi nama

  • nanjye izi nama zaramfashije

  • izi nama rwose ziradufa cyane twatangiye kwivura

  • ibi rwose bizajya bidufasha cyane

  • rwose mureke twese tumushyigikire maze atere imbere ni ishema ku banyarwanda

  • minihealth ifashe patrick kugera ku nzozi ze

  • umuseke ufashe patrick atere imbere pe!

  • uwo mwana mumuhuze na Dr Binagwaho, Minihealth, MINISPOC, RBC,bamufashe

  • ni byo mahirwe mumuhuze na Dr Binagwaho, Minihealth, MINISPOC, RBC,bamufashe

  • nanjye ndabishyigikiye rwose ko mahirwe mumuhuze na Dr Binagwaho, Minihealth, MINISPOC, RBC,bamufashe

  • trueee!!!! ndabishyigikiye rwose ko mahirwe mumuhuze na Dr Binagwaho, Minihealth, MINISPOC, RBC,bamufashe

  • azatubwire birambuye ku kwikinisha

  • yes patrick, please tell us details about masterbution

  • thank you very much patrick kunama zawe. hari byinshi twigiyemo pe.

Comments are closed.

en_USEnglish