Kwikinisha bishobora kugira ingaruka mbi ku buzina bw’ubikora
Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali.
Nkuko benshi cyane mu bakunzi bacu mwabyifuje ko twabashakira birambiye ingaruka mbi zo kwikinisha, gusubiza icyifuzo cyanyu tubikesha igitabo cya muganga Ellen Harmony White.
Atangira agira ati: “Kwikinisha byangiza inzira z’ubwenge n’iby’umwuka mu muntu. Byangiza ubwenge n’imbaraga z’ubushake bihesha umuntu kuba umwizera nyakuri.
Abantu baha agaciro kuba Umukristo, bakazirikana inshingano y’abigishwa ba Kristo, bakwiriye kumwegurira ubushake bw’irari ryabo, n’imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge.
Bitabaye ibyo ntibashobora kuba abigishwa b’Umwami. Baba biziritse ku mwami wabo cyane, ari we mucuzi w’ibibi byose, aho kugira ngo bareke akamenyero kabo kangiritse bakorere Yesu.”
Umugenzo wo kwikinisha, usenya imbaraga z’ubuzima bw’impagarike.
Uko kwikinisha gukurikirwa no gucika intege. Bidatinze, abakiri bato bakaba bashyize mu ngorane igishoro cyabo cy’ubwonko, kuko bugira intege nke no gukamuka, bakaba bashyize impagarike yabo mu kaga ko gufatwa n’indwara zinyuranye.
Iyo umugenzo wo kwikinisha ukomeje no mu myaka iri hejuru ya 15, umubiri uzihimura ku bibi wagiriwe maze uhazaharire.
Uzabaryoza icyatumye bica amategeko yawo, by’umwihariko hagati y’imyaka 40 na 50 ku bw’ububabare bunyuranye n’indwara z’inyama zimwe na zimwe.
Kurwara umwijima n’ibihaha, kubabara kw’imitsi yumva (nerf sensitif), rubagimpande, indwara z’uruti rw’umugongo, impyiko no kuba wafatwa na kanseri.
Ingingo zimwe zita gahunda yazo bitewe n’uko zigenzi zazo zizisaba ingufu zidafite imbaraga, ibyo bigatera umubiri guta gahunda nziza waremanywe. Ubuzima burahangirikira, urupfu rugakurikiraho.
Abagore ubundi bafite imbaraga nke ugereranyije n’abagabo, babura byinshi, kubera ubuzima bwabo busobetse no kubura umwuka mwiza utera imbaraga.
Kuri bo ingaruka zo kwikinisha zigaragariza mu ndwara nk’ibicurane bidakira, kuribwa umutwe, gutakaza ubwenge no kubona, gushegeshwa k’umugongo n’impyiko, gushenjagurika k’uruti rw’umugongo, kenshi ubwonko bugata gahunda yabwo.
Kanseri igakwira impagarike, igasenya igatongora. Ubwenge bukijima hato na hato, ibisazi bikaza.
Source: Ellen Harmony white, Conseils sur la conduite sexuelle, l’adultère et le divorce, pp.(146-147).
MAHIRWE Patrick
UM– USEKE.RW
33 Comments
Ibyo rwose sinzi aho wabivanye was mwana we.
Sinshyigikiye kwikinisha Ku bw’impamvu z’imyemerere. Ariko kugeza ubu nta nyigo irerekana bihamye ko kwikinisha bigira ingaruka. Kereka bikqbije kimwe nuko unyweye amazi ugakabya yakwica.
Kwikinisha bimara ipfa ry’igitsina, nta ndwara zandurira Mu bitsina bitera, ndetse iyi bikozwe neza bifasha abagabo kwiga kutarangiza vuba (bitandukanye nibyo benshi bibeshya)!
Ibyo uvuga ntabyo uzi, wibereye mu marangamutima gusa !
Nyjewe maze imyaka 15 mbikora ko ntacyo bintwaye? Gusa wumva imbaraga zigabanutse nk’uwakoze akazi k’ingufu.Mbere nabikoraga 2 ku munsi ariko ubu biragenda bishira ni nka rimwe mu kwezi
hahhhhhhhhhhhhhh… sha uri uwa 1 mubinyoma kabisa. komereza aho.
Mwo kabyara mwe, UM– USEKE rwose ibi musigaye mwandika ni ibiki…ngo ubwonko buta gahunda yabwo!!!!!!!!!!!!!!! Muradutuburiye
Ntabwo wakwica gahunda yahawe umubiri ngo bicire aho..namwe mujye mushyira mu gaciro.Nkibyo twita perversions sexuelles simpanya ko abazifite baba bagitekereza mu buryo nyabwo..ntabwo baba bakiri bazima100/100,baba barangiritse ahantu!
Sinshyigikiye ababikora, ariko iyinkuru yawe yuzuye iterabwoba nubumenyi buke mugucukumbura, ese ugira ibyo bibazo iyo wikinishije kangahe kumunsi? ese ntakiza cyabyo?
ahubwo njye ndabona uyu mwana yagerageje nonese muragira ngo ibitekerezo byumwana bingane nibyo umuntu mukuru ahubwo bravo wa gahungu we jya ukomeza usome nubwo ibyo wasomye ataribyo. gusa kwikinisha si Byiza si umugambi w’Imana ko abantu bikinisha niyo mpamvu yaremye umugabo numugore. uyu numugambi wa Satani utera abantu kwikinisha no kuryamana bahuje ibitsina. mubyirinde nubwo nta ngaruka byagira ku mubiri ariko byangiza ubuzima bwo mu Mwuka bikagabanya ubusabane bw’Umuntu n’Imana.
this is not scientifically proven by real experts, ibi ni iterabwoba gusa gusa, icyo nemera ni uko byaba icyaha imbere y` Imana, kuko bijyanye no`ubusambanyi no kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina.
nasabye Imana umufasha ntiyamumpa mbayeho ngenyine imyaka myishi none se nkore iki ko Imana itampaye umufasha ?
None se uragira ngo imumanure mw’ijuru usange aryamye iwawe? Funguka ubwenge ushake abakobwa baruzuye ni benshi. Ntubeshye ngo Imana yaramukwimye bigutera gukora icyaha!!Shishoza urabona ugukwiye ubundi usabe Imana ibikuyoboremo
Ngewe narabikoze imyaka 15 ariko aho mboneye umugore kuryamana nawe ntagatege karashize akagirango mbanagiye ahandi kwirarira nikubi nange iyo ntamumaze imfa ndisuzugura bikantera isoni okabwirako ijyiye kujya aca inyumu rwose nuko ntamubwira ngo jyenda bintera isoni iyo binaniyepe icyo nshaka kubabwira ningaruka yo kwikinisha koko ibaho umuntu ayibona nyuma ahubwo kugirango imbaraga zizagaruke rwese ndabasabye mwangira inama ndabashimiye
Muvandimwe wiyise ubukene ndagirango nkugire inama. Uzajye kwa Rubangura muri Horaho Life Center bafite imiti izagufasha kongera kumera neza kandi ntihenda.
Jya kwa muganga bazagufasha, gusa nizere ko utakibikora keretse niba utabana n’umugore.
Wowe witwa ubukene,icyo nakongera kunama bakugiriye ni uko wajya ukora sport cyane cyane yo kwiruka kandi ukanywa amazi menshi nka 3L kumunsi kuko byongera umubare w’intanga ubundi Imana izagufashe gusa urakoze gutanga ubwo buhamya kuko mbona hari benshi bugiye guhinduka kuko kudashimisha umugore ni echec ikomeye peee! Thx!
nuko byavuzwe numwana iyo aba umuntu mukuru twari kumukurikirana gusa azakomeze asome haribyo azageraho biri byo gusa ariko abanyamakuru namwe mujye mukora ubushakashatsi ku nkuru mugiye gushyira ahagaragara pe ko uko ninko kudukinisha gusa byo ntawabishigikira cyane ariko binabaho none ubikora kuburyo bwagenwe akabikora uko yiboneye niwe twashima tuzi ningaruka zikurikiraho muzi harimo amada atateganijwe hakiyongeraho nindwara muzi ariko kwikinisha bigira ingaruka kuri nyirubwite gusa ntawundi bigiraho ingaruka murakoze
Urakoze kubwira Blaise ariko ubwiye izina ryiyo miti byamfasha kuko mbo muri US nuko nkunda gusoma amakuru yaho cyangwa ukanyoherereza no ya phone yawe nkazakuvugisha nkoresheje viber urakoze ibihe byiza
ariko se banyarwanda ko mbona twerekeza habi. koko ko inkuru ibaye impamo umunyafurika umuhisha mu nyandiko? mureke uyu muco ucike maze ibyo utazi ureke kubyita ibinyoma kdi nabahaye igitabo na page mubyisomere mweguhindura umuntu umusazi.
umuco won kudasoma ucike mu RWANDA dore turigutera imbere email [email protected] twitter ni @mahirwepatrick
ubwo se uwo uvuga ngo yabuze umufasha si injiji.none se baze bamugushakire kugira ngo ureke kwikinisha?nubura ubwenge bazakureke
Bavandimwe dusigaye turutwa n’inka koko!Muntu Imana yaremanye ubwenge ikamurema mu ishusho yayo nawe ugashyigikira ngo:kwikinisha sibibi!ubwo se utaniyehe n’abendana.uzirikane ko Imana yakuremye yaguhaye ubwenge,ariko nubukoresha bitandukanye n’ubushake bw’Imana,Izakureka.
Muraturoze gusa,..iyi nkuru ntago isobanutse peeeeeeeeeeeeeeee!
Bavandimwe munyemerere mbahe ubuhamya bwanjye, mfite imyaka 34, umugore n’umwana umwe w’imyaka 2. Natangiye kwikinisha muri 2003 kugeza nubu. Mbonana n’umugore rimwe mu byumweru bibiri nabwo kuwa gatandatu nijoro no kucyumweru ku manywa nkarara nsubiye ku kazi; iyo mba ntikinisha mba muca inyuma kuko ngira ubushake bukabije bwo kubaka urugo. Ikindi ni uko iyo duhuye mbasha kubikora neza kandi nawe nkabona yishimye nkaba ntemeranya nuvuga ko byamuciye intege kugeza aho apfubya umugorewe. Kwikinisha kandi nta ngaruka byigeze bingiraho zo kurangiza vuba cyangwa ngo igitsina kinanirwe gufata umurego cyaremanywe, mu gihe nshobora kwikinisha nibura 3 mu cyumweru kdi birananshimisha. ibi ntibibuza kandi ko n’umugore wanjye angwa neza kandi tukagira umunezero ushyitse ku byishimo byuzuye, iyo twahuye. Nkiri umusore bwo nabikoraga buri munsi mbere yo kubyuka. Ni ahanyu ngo tugirane inama y’icyadufasha ngo turusheho kubaho neza no mu Mana.
ibyobavuze nibyo bifite ingarukambi umva nabahanura kuko njyewe nabibayemwo gusa nyene hajekugera igihe ndihana gusambana ndabiheba ariko ibyobyobyo byarangnye pe nubundacarwana nabyo shobora kumara amezi atatu ntabikora gusabikagaruka ndumvanabahanura abatarabikora ko bobyihorera kuko nkaba kristu ijambo ry’wIMANA ritubwirako imibir yacu arisengero zayo ubunanje nemey kurwana nabyo
ibi patrick yasomwe ni byo kuko byakorewe research
yes patrick true!
ibi ni byo byagiza ni ndagagaciro
abanyarwanda bateye umuco pe
Ibitabo bya Ellen white ibyo bivuga ni ukuri.ni ibitabo byinshi kandi bitanga inama mu bintu bitandukanye.kandi tubitekerejejeho neza,buriya buryo sibwo lmana yatanze imibonano mpuzabitsina igomba gukorwa
mbega ishyano ngo riragwa umunyarwanda arihandagaza agashyigikira amahano nkayo yo kwikinisha ngo si bibi.Mana tabara u rwanda
Mana y’i Rwanda mbega ishyano ngo riragwa umunyarwanda arihandagaza agashyigikira amahano nkayo yo kwikinisha ngo si bibi.Mana tabara u rwanda
mujye musambana nabagore naho kwikinisha mbihomberamo
ibintu ni danger kbs ko numva ingaruka ari nyinshi ra???
harimo bimwe byukuri njye nabonye kandi Naho bitagira ingaruka kumuntu sibyiza imbere y’IMANA kuko bifatwa nkubusambanyi
Comments are closed.