Digiqole ad

Rwanda: Umubare w’abikebesha umaze kwiyongeraho 7%

 Rwanda: Umubare w’abikebesha umaze kwiyongeraho 7%

Umubare w’abisiramuza mu Rwanda ugenda uzamuka

Kwikebesha (kwisiramura) ni ibintu bigenda byinjira mu muco w’Abanyarwanda vuba, ari na yo mpavu imibare igenda izamuka y’ababokora. Mu 2010 abantu 13% (ab’igitsina gabo) bari barikebesheje mu gihugu hose, ariko ubushakashatsi byashyizwe hanze ku wa mbere w’iki cyumweru bwagaragaje umubare w’abisiramuje ugeze ku bantu 20%.

Umubare w'abisiramuza mu Rwanda ugenda uzamuka (Internet)
Umubare w’abisiramuza mu Rwanda ugenda uzamuka (Internet)

Imibare y’ubushakashatsi bwagiye ahagaragara tariki ya 3 Kanama 2015 yerekana ko abisiramuza biyongereyeho 7% mu myaka ine. Abenshi mu bakangukiye kwisiramuza ni urubyiruko.

Dr. Sabin Nsanzimana umuyobozi ushinzwe ku rwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) asobanura ubu bushakshatsi yavuze ko ½ cy’ab’igitsina gabo batuye mu Mujyi wa Kigali bisiramuje.

Avuga ko impamvu mu Migi hari umubare uri hejuru w’abisiramuza biterwa n’uko ahanini abahatuye bafite imyumvire ihinduka vuba, idini ya Islam n’urubyiruko naho mu cyaro bakaba batinda ku muco wa kera.

Dr. Nsanzimana yagize ati “Mu cyaro 15% by’abikebesha (abisiramuza) kari hasi cyane, ariko turi kubona impinduka nyinshi kuko umubare uri hejuru cyane ku buryo iyo twagiye mu gikorwa cy’ubukangurambaga usanga umubare wikuba gatatu uwo twari twiteze.”

Avuga ko bamaze gukorera (gusiramura) abantu hafi ibihumbi 700 mu gihugu hose kandi abenshi bari hanze y’Umujyi wa Kigali.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwisiramuza bishobora kongera amahirwe yo kutandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ka HIV, kugera ku gipimo cya 60%.

Ikigo RBC cyahaye amavuriro yose yo mu gihugu ibikoresho byo gusiramura, ndetse ngo hahuguwe ku rwego rw’igihugu abaganga babiri muri buri vuriro (mu bitaro na Santre de santé ) babifashijwemo n’inzobere mu byo kubaga.

Ubu buryo bwongerewe mu mavuriro n’ibitaro, buha ububasha ivuriro rimwe bwo kuba ryasiramura abantu barenga 1000.

Ubushakshatsi bw’ikigo RBC, buvuga ko 70% by’abikebesha bakoresha uburyo bw’agapira kuko nta kinya bisaba kandi nta n’igikomere bisigira umuntu, kandi ngo akira vuba, ari na yo mpamvu iyi gahunda yongerewemo ingufu.

Gusa, ngo haracyari imbogamizi ku bantu bakuze bagaragaje ko bashobora kujya kwisiramuza bagasanga bahagararanye n’abana babo cyangwa n’abo baruta bikabatera isoni n’ubwo baba bafite ubwo bushake.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • 666

  • Iyi mico yo hanze mwatuzaniye mu gihugu turayamaganye

  • Ntago ari ikibazo cy’imico y’ahandi Ni ukureba kure icyakugirira akamaro muvandi; aha baravugako kwikebesha bigabanya kuba wakwandura agakoko gatera SIDA ku kigero cya 60%…… Turashaka kurinda abanyarwanda… RBC congz

Comments are closed.

en_USEnglish