Digiqole ad

2016 muri football: Umusaruro muke w’Amavubi, Rwatubyaye izina ryavuzwe cyane …

 2016 muri football: Umusaruro muke w’Amavubi, Rwatubyaye izina ryavuzwe cyane …

Umusaruro muke w’Amavubi, wasize umutoza McKinstry yirukanywe, Sugira yaciye agahigo, Rwatubyaye yavuzwe cyane ho guhemuka

Umwaka wa 2016 ntiwahiriye abakunzi b’imikino kubera umusaruro muke ku makipe yahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, ariko usojwe bamwenyura kubera intsinzi ya Valens Ndayisenga muri Tour du Rwanda.

Umusaruro muke w’Amavubi, wasize umutoza McKinstry yirukanywe, Sugira yaciye agahigo, Rwatubyaye yavuzwe cyane ho guhemuka

Nyuma y’akazi no gushaka imibereho, Abanyarwanda bagaragaje ko ari abakunzi b’imikino. Intsinzi ku bambaye ibendera ry’u Rwanda irabanyura bikagaragarira amaso, ariko bagira agahinda kenshi iyo umusaruro ubuze ukabibwirwa no kugabanuka k’ubwitabire bwabo ku kibuga.

Umuseke wegereranyije ibihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2016 mu mikino; higanjemo ibihe bitari byiza, umusaruro muke, kudahesha u Rwanda ishema, kutagera ku ntego igihe bikenewe, kubabaza abayikunda.

Umupira w’amaguru

Umwaka wa 2016 wari witezwemo byinshi byashoboraga gushimisha abakunzi ba ruhago y’u Rwanda.

Imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2016 yabereye bwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yakirwa n’u Rwanda. Niyo yatangije umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA mu Ukuboza 2015, ndetse imaze amezi atatu ikorera hamwe imyitozo. Byatumye Abanyarwanda bagira icyizere cyo kugera kure muri CHAN 2016 kuko yari kubera mu Rwanda.

Iyi mikino mpuzamahanga yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, itangira neza ku ikipe y’u Rwanda, yatsinze imikino ibiri ibanza ariko itsindwa ibiri ikurikiraho byatumye isezererwa na DR Congo muri ¼ cy’irushanwa.

Aba baturanyi ni no bo begukanye igikombe. Ibyishimo by’Abanyarwanda bitabiraga imikino ya CHAN ku bwinshi biba birayoyotse.

Icyumweru kimwe gusa nyuma y’umukino wa nyuma wa CHAN 2016 amakipe (Clubs) yo mu Rwanda APR FC na Police FC yahise atangira urugendo rwo guhindura amateka mu mikino ya Afurika itegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), mu marushanwa ya Confederations Cup na CAF Champions League  2016.

Icyakomeje kubabaza Abanyarwanda bakunda ruhago ni uko amakipe yahagarariye u Rwanda yasezerewe mu ijonjora rya kabiri, APR FC isezererwa na Young Africans naho Police FC isezererwa na Vita Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville.

Imyaka ibaye 12 u Rwanda ruvuye mu gikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru kuko Amavubi agiherukamo 2004 muri Tunisia.

Icyizere cyo kubona itike ijya muri Gabon ku ikipe yatozwaga na Johnny McKinstry cyari cyose gusa kiraza amasinde ubwo u Rwanda rwatsindirwaga mu Ibirwa bya Maurice, 1-0 muri Werurwe 2016, bihumira ku mirari ubwo Mozambique yatsindiraga Amavubi Stars kuri Stade Amahoro 3-2.

Nubwo atatangaga umusaruro, tariki 24 Werurwe 2016 umutoza Johnathan McKinstry yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.

Minisitiri wa Minisiteri y’Imikino (MINISPOC), Uwacu Julienne abajijwe impamvu bahisemo uyu munya-Ireland yasubije ko yongerewe amasezerano kuko “Amavubi atabaho adafite umutoza”.

Nyuma y’amezi atanu gusa asinye, yahise yirukanwa ashinjwa kudatanga umusaruro. McKinstry yirukanywe atoje Amavubi imikino 25 atsindwa imikino 12, anganya imikino ibiri, atsinda imikino 11 irimo itanu ya CECAFA.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza amaherezo y’ikipe y’igihugu Amavubi kuko imaze amezi ane idafite umutoza.

Tumwe mu duhigo tweshejwe

Amwe mu mateka yanditswe mu bitabo by’umupira w’amaguru muri uyu mwaka; Danny Usengimana na Muhadjiri Hakizimana batsinze ibitego 16, byinshi kurusha abandi Banyarwanda kuva shampiyona y’u Rwanda yabaho.

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona cya gatatu yikurikiranya ikomeza guhamya ubukombe bwayo ariko itsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabaye tariki 4 Nyakanga 2016.

Rayon sports yayitsinze, yatwaye Peace Cup yaherukaga mu myaka 11 ishize. Ibikora itsinze APR FC bwa mbere mu mateka yayo ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Sugira Ernest yaciye agahigo k’umukinnyi w’Umunyarwanda waguzwe amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Tariki 18 Mata 2016 nibwo AS Vita Club yo muri DR Congo yasinyishije uyu rutahizamu wari muri AS Kigali, imutangaho ibihumbi 130 by’ama dollars (miliyoni 107 frw).

Izina ryavuzwe cyane

Izina ryagarutseho kurusha ayandi mu binyamakuru no mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri uyu mwaka dusoje ni Rwatubyaye Abdoul.

Uyu myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yaje mu ikipe y’umwaka ya shampiyona ishize.

Uyu musore w’imyaka 22 yaratunguranye ava muri APR FC kandi ari umwe mu bo yagenderagaho asinyira mukeba wayo Rayon Sports, ariko na yo birangira atayikiniye kuko nyuma yo gufata miliyoni eshanu zo kumugura yahise ajya hanze y’u Rwanda.

Ubu bivugwa ko atuye muri Leta zunze ubumwe za Abarabu.

Ijambo ry’umwaka mu mupira w’amaguru

Tariki 14 Kanama uyu mwaka Komisiyo y’Ubukungu n’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko yakiriye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu ngo asobanure imikikoreshereze y’amafaranga bahabwa muri Ministeri ayobora.

Yabajijwe impamvu u Rwanda rufite politike yo kuzamura imikino hagendewe ku Banyarwanda, nyamara ikipe z’igihugu z’u Rwanda cyane mu mupira w’amaguru zigakomeza gutozwa n’abanyamahanga.

Mu gusubiza Ministire Uwacu Julienne yagize ati: “Kugera ubu, abatoza dufite, bari ku rwego rwo gutoza ama Clubs, ayo mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri…Ariko twatekereje no ku batoza bacu kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka harimo amafaranga azafasha kuzamura ubushobozi bwabo…”

Ni byinshi byabaye mu mikino, Umuseke urakomeza kwegeranya ibyaranze siporo y’u Rwanda no mu yindi mikino.

McKinstry watoje Amavubi muri uyu mwaka yirukanywe nyuma y’amezi atanu gusa yongerewe amasezerano
Danny Usengimana na Muhadjiri Hakizimana baciye agahigo baba abanyarwanda ba mbere batsinze ibitego 16 muri shampiyona, barabihembewe
Abdoul Rwatubyaye niryo zina ryavuzwe kurusha andi mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Sugira Ernets yabaye umuyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi mu mupira w’amaguru
U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 ruviramo muri 1,4 rusezerewe na DR Congo
Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC bwa mbere mu mateka

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish