Digiqole ad

Abanya-Ghana bane bari mu igeragezwa, bizeye amasezerano muri Rayon Sports

 Abanya-Ghana bane bari mu igeragezwa, bizeye amasezerano muri Rayon Sports

Mark Edusei yatangiye igeragezwa muri Rayon sports

Rayon sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup 2017, ikomeje kugerageza abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, bashakamo abazafasha iyo kipe muri iyi mikino mpuzamahanga. Abakinnyi bane bavuye muri Ghana, bizeye kuzahabwa amasezerano muri Mutarama 2017.

Mark Edusei yatangiye igeragezwa muri Rayon sports
Mark Edusei yatangiye igeragezwa muri Rayon sports

Muri iki cyumweru, Rayon Sports yakiriye umunyezamu, ba myugariro babiri na rutahizamu umwe (Mark Edusei, Lawrence Quaye, Richard Koffi na Clement Toto) baturutse muri Ghana, bari mu igeragezwa. Aba bagabo Masudi Djuma yahaye amahirwe yo kwigaragaza mu myitozo, bahawe ukwezi ngo bagaragaze icyo bashoboye.

Umwe muri aba basore, Mark Edusei yabwiye Umuseke impamvu yabazanye mu Rwanda.

Ati “Udushakira akazi (Agent) yaraduhamagaye, atubwira ko mu Rwanda hari amakipe adushaka. Tumaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, tumaze iminsi ibiri muri Rayon dukora igeragezwa. Abayobozi ntituraganira, ariko ‘agent’ wacu abirimo. Umutoza we tumaze kumenyerana, kandi twizeye ko igihe isoko rizafungura, dushobora guhabwa amasezerano.

Twaje twifuza kujya mu ikipe ikunzwe, kandi ikomeye. Rayon sports iyoboye urutonde, kandi  ni yo ifite abafana benshi. Tubona ari yo kipe ijyanye n’ibyifuzo byacu.”

Uyu mugabo, yabwiye Umuseke ko yakinnye mu makipe atandukanye yo muri Afurika nka; Rangers International football club of Enugu yo muri Nigeria na Al-Ittihad Alexandria yo mu Misiri.

Bakoze imyitozo ya nyuma Rayon sports yitegura umukino w’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League, izasura Amagaju FC y’i Nyamagabe ku cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016, saa 15:30 kuri stade ya Nyagisenyi.

Lawrence Quaye we ni umunyezamu
Lawrence Quaye we ni umunyezamu
Bakoranye imyitozo na Rayon yitegura Amagaju, aha Nsengiyumva Moustafa aragerageza gucenga Marc Udesi
Bakoranye imyitozo na Rayon yitegura Amagaju, aha Nsengiyumva Moustafa aragerageza gucenga Marc Udesi
Clement Toto wambaye umuhondo afite ikizere cyo guhabwa amasezerano
Clement Toto wambaye umuhondo afite ikizere cyo guhabwa amasezerano
Masudi Djuma akurikirana imyitozo
Masudi Djuma akurikirana imyitozo
Rutahizamu Richard Koffi wavuye muri Ghana
Rutahizamu Richard Koffi wavuye muri Ghana
Uhereye ibumoso, Mark Edusei, Richard Koffi na Clement Toto, Lawrence Quaye,
Uhereye ibumoso, Mark Edusei, Richard Koffi na Clement Toto, Lawrence Quaye,

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ubwo se n’umunyezamu arakenewe?

    Hakenewe Rutahizamu umwe, uwo hagati (7) umwe na Myugariro kuri 3.

  • aba bakinnyi turabashyirahe mwokabyaramwe ko bamaze kuba benshi cyane

  • iri ni sesagura kabisa!

  • UWAROZE RAYON SPORT NI UMUHANGA KABISA.

  • UWAROZE RAYON SPORT NI UMUHANGA KABISA.

  • Reka Abarundi tumenyereye umupira w’urwanda tubacongere ruhago,naho abo b’i burengerzuba bazotaha amara masa.

  • Sun rise yakanze amakipe none atangiye kubigana. Ese bagumanye abarundi ko aribo bashoboye guhemba? Niba bakeneye abanyamahanga bazajye kwa Mazembe bahaheyo Elia Meschack akina gusa iminota itageze 10 min. Arega ntiwagera kure muri CAF confederation udafite ba myugariro bibigango kandi bazi gukina naho aba ifite nabaskwa

  • reka dutegereze tuzareba niba atari ibiryabarezi

  • Komeza utsinde rayon. Tugomba kugera mu matsinda ya confédération niyo gahunda Kuko ubu championnat siyo tureba twamaze kuyitwara

Comments are closed.

en_USEnglish