*Abikorera bishimiye ko Perezida wa Repubulika ubwe yiyemeje gukemura ibibazo bahura nabyo iyo bahatanira amasoko ya Leta. Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rutunga agatoki abashinzwe amasoko ya Leta ko akenshi banga kugura ibikorerwa mu Rwanda bakagura ibyo hanze kubera ko ho baba bashobora gukoramo uburiganya bakaryamo Ruswa. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’Urugaga […]Irambuye
Tags : # PSF
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta, RPPA kiravuga ko uburyo bushya bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga buzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha, buzaba umuti w’ikibazo cya ruswa n’amanyanga byagaragaragamo nubwo ngo itazacika burundu 100%. Ubu buryo bwo gutanga amasoko hakoreshenjwe ikoranabuhanga ngo buzakemura ibibazo byinshi birimo na ruswa n’amanyanga ajyanye no guhimba impapuro zijyana n’itangwa […]Irambuye
*Byitezwe ko izasurwa n’abasaga ibihumbi 320, ikazaha akazi abagera muri 3 000 Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza avuga ko mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda ry’uyu mwaka wa 2016 (Expo Rwanda 2016) rizatangira kuri uyu wa 27 Nyakanga, nta bavuzi gakondo bazaryitabira kuko amategeko abuza ko imiti yamamazwa, akavuga ko atari PSF yabahagaritse. Mu […]Irambuye
Gahunda nshya yiswe SMS Application yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ifatanyije na PSF, abacuruzi bakazajya batanga ibitekerezo cyangwa ibibazo ku nzego zishinzwe kubikemura bakoresheje telefoni ngendanwa. RDB ivuga ko iyi gahunda izagabanya cyane umwanya umucuruzi yari gukoresha ajya kureba urwego runaka akeneye. SMS Application ni gahunda ya RPPD (urubuga ruhuza abikorera na Leta), RPPD ikaba […]Irambuye
Inama ya mbere izaba ku itariki ya 20/5/2016 izahuza abacuruzi ba Tanzania n’ab’u Rwanda mu ihuriro ryitwa Tanzania Rwanda Trade Forum (TRTF). Mu ruzinduko rwa Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli mu Rwanda mu minsi ishize ku butumire bwa Perezida Paul kagame, abakuru b’ibihugu byombi bafunguye inyubako y’umupaka wa Rusomo ihuriweho n’ibi bihugu n’ikiraro mpuzamahanga […]Irambuye
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ubw’Akarere ka Muhanga, urugaga rw’abikorera n’inzobere ziturutse mu gihugu cya Singapore, UWAMARIYA Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko kuba abikorera bagiye gutangira imirimo yo kubaka isoko byerekana ko ubufatanye bw’abikorera bushoboka. Iyi nama yahuje izi nzego igamije kurebera hamwe uko amahirwe ari mu karere ka Muhanga aramutse […]Irambuye
Urugaga rw’Abikorera (PSF) binyuze mu gashami karwo k’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda batangije amarushanwa mu gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikorwa byabo, iki kigo ngo cyateguye miliyoni 500 y’u Rwanda yo gufasha aba bahinzi mu bikorwa byabo ngo bongere umusaruro. Ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa kane iki gikorwa cyatangiriye ku mugaragaro mu karere […]Irambuye
Mu nama yo kwitegura inama Mpuzamahanga y’ubukungu izwi ku rwego rw’Isi (World Economic Forum – Africa) izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2016, kuri uyu wa gatatu Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) n’abikorera bo mu nzego zitandukanye, baganiriye ku bigomba gukorwa ngo u Rwanda ruzashimishe abashyitsi kandi n’abikorera mu Rwanda babone inyungu, babasaba kunoza ibyo bakora. Iyi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza 2015 muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa, mu nama yahuje u rwego rw’abikorera n’ubuyobozi bw’Umuvunyi, abikorera basabwe kugira uruhare runini mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa dore ko aribo batungwa agatoki mu gusaba ruswa mu itangwa ry’akazi ahanini ishingiye ku gitsina. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuvunyi […]Irambuye
Mu muhango wo gusinyana amasezerano y’imikoranire (MoU) hagati y’Ikigo k’igihugu cy’imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) n’Urugaga rw’abikorera (Private Sector Federation), Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Richard Tushabe yasabye abasoreshwa batariyandikisha muri PSF kubikora kugira ngo habeho guhuza ibikorwa no kunoza imikoranire na Rwanda Revenue Authority. Mbere y’uko umuhango nyirizina utangira, Richard Tushabe yavuze ko […]Irambuye