Digiqole ad

Abacuruzi bagiye kujya batanga ibibazo bitabasabye kuva aho bakorera

 Abacuruzi bagiye kujya batanga ibibazo bitabasabye kuva aho bakorera

Gahunda ya SMS Application izafasha abacuruzi kuzigama amafaranga bakagombye gukoresha mu ngendo bajya kubaza

Gahunda nshya yiswe SMS Application yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ifatanyije na PSF, abacuruzi bakazajya batanga ibitekerezo cyangwa ibibazo ku nzego zishinzwe kubikemura bakoresheje telefoni ngendanwa. RDB ivuga ko iyi gahunda izagabanya cyane umwanya umucuruzi yari gukoresha ajya kureba urwego runaka akeneye.

Gahunda ya SMS Application izafasha abacuruzi kuzigama amafaranga bakagombye gukoresha mu ngendo bajya kubaza
Gahunda ya SMS Application izafasha abacuruzi kuzigama amafaranga bakagombye gukoresha mu ngendo bajya kubaza

SMS Application ni gahunda ya RPPD (urubuga ruhuza abikorera na Leta), RPPD ikaba  yaratangijwe mu 2012 bivuye ku mwanzuro wa 40 w’Umwiherero w’abayobozi wabereye i Gako.

Iri koranabuhanga ryatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2016, n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku nkunga ya GIZ (ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere ry’ubukungu).

Abikorera batangaje ko bababazwa n’uko hari inzego za Leta zivuga ntangufu bafite (bari weak) cyane cyane ko n’iyi gahunda yo gushyiraho uburyo bavugana n’inzego za Leta biboroheye ariho igitekerezo cyavuye.

Bagaragaje ko amafaranga atangwa na LODA mu njyengo y’imari y’uturere ateganyijwe gufasha abikorera atajya abageraho.

Gerard Mukukbu umuyobozi mukuru w’Abikorera ushinzwe ubuvugizi avuga ko 95% by’amafaranga ajya mu isanduku ya Leta ari ay’Abikorera (private sector) aturuka cyane cyane mu misoro.

Yagize ati “Abikorera tumaze gutera intambwe kuko mu 1996 abacuruzi binjirizaga Leta miliyali 68, ariko uyu munsi ni tiriyari na miliyari 250.”

Yavuze ko SMS Application ari uburyo buzakoreshwa n’abacuruzi b’ingeri zose baba abato n’abanini mu kumenyekanisha ibibazo bafite mu bucuruzi bwabo.

Ubwo buryo ngo buzakuraho umwanya n’ikiguzi byasabwaga umucuruzi kugira ngo amenyekanishe ikibazo cye, aho yasabwaga gutega ajya aho agomba kukimenyekanishiriza n’ibindi.

PSF yasabye abayobozi b’uturere ko iyi gahunda yakwinjizwa neza mu mihigo y’uturere ku buryo hashyirwaho n’ubukangurambaga bigashishikarizwa abaturage hirya no hino mu gihugu hose.

SMS application ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya gahunda y’ibiganiro hagati y’abikorera na Leta (IPPD) ikoreshwa ku mirongo yose y’itumanaho mu gihugu nka MTN n’iyindi ukanze *702# ugahitamo ururimi ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Ukoresheje ubu buryo kandi ushobora gutanga ikibazo cyawe wifashishije ibyiciro byose by’ubucuruzi uko ari 18 mu turere dutandukanye.

Nyuma yo gutanga ikibazo kizajya gihita kibonwa n’ubunyamabanga bwa RPPD bwihutire kugishakira igisubizo ikidashoboye guhita gikemurwa gikorerwe ubuvugizi mu nzego zibishinzwe, icyo gihe kandi uwohereje ikibazo azajya ahabwa igisubizo.

Innocent Bajiji, Umuyobozi w’ishami ryo kumenyekanisha no korohereza abashoramari muri RDB avuga ko uburyo bwa SMS Application buje bukuraho imbibi kuko umucuruzi azajya atanga ikibazo bitamugoye.

Avuga kandi ko ari intambwe nziza itewe kuko hafi 79% mu Rwanda batunze telefone njyendanywa.  Ati “Bivuze ko n’umwe uciriritse azatanga ikibazo cye bitamugoye.”

Bajiji kandi yavuze ko kuba iyi gahunda ya SMS application itangiriye bwa mbere mu Rwanda, ugereranyije n’akarere ruherereyemo, ngo rwiteguye kuba rwasangiza ibindi bihugu byo muri aka karere iri koranabuhanga mu guteza imbere ubukungu.

Mu buhamya bwa tanzwe binyuze mu biganiro by’abafashavugiro bashyizweho muri gahunda ya RPPD, Huye yubatse isoko rya miliyari imwe na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda. Ndetse na Gare ya miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubunyamabanga bwa RPPD aribwo bushinzwe gukoresha iyi system bwasabwe kujya bwihutira gusubiza ibibazo bakiriye kugira ngo utanga ibibazo atazarambirwa.

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

en_USEnglish