Muhanga: Abikorera noneho bemeye gufatanya kubaka isoko
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ubw’Akarere ka Muhanga, urugaga rw’abikorera n’inzobere ziturutse mu gihugu cya Singapore, UWAMARIYA Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko kuba abikorera bagiye gutangira imirimo yo kubaka isoko byerekana ko ubufatanye bw’abikorera bushoboka.
Iyi nama yahuje izi nzego igamije kurebera hamwe uko amahirwe ari mu karere ka Muhanga aramutse akoreshejwe neza yateza imbere umujyi wa Muhanga ndetse n’Akarere muri rusange.
Muri yi nama kandi abikorera babanje kwerekana zimwe mu nzitizi bagiye bahura nazo zatumaga badatera imbere zirimo kudafatanya kw’abikorera ahubwo ugasanga bakora nka ba nyamwigendaho.
Uwamariya Béatrice avuga ko igihe kigeze ngo noneho abikorera bumve ko gukorera hamwe ari yo nzira yonyine izatuma batera imbere bakanateza imbere Akarere ka Muhanga batuyemo.
Uyu muyobozi avuga ko aba bikorera nibuzuza iri soko bizaba ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye mu iterambere.
KIMONYO Juvénal, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga, avuga ko imigabane bamwe mu bikorera bamaze gushyira mu bikorwa byo kubaka isoko ari byo bizatuma n’abimukira mu mujyi wa Kigali baza gushora imari kubera ko ngo ari igikorwa cyunguka, akavuga ko kuri ubu bari gukora ubukangurambaga mu kumvikanisha iterambere ry’Akarere n’uruhare abikorera bagomba kurigiramo baramutse bafatanyije.
Ambasaderi FATUMA Ndangiza umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB) avuga ko kuba Akarere ka Muhanga kari hafi y’umujyi wa Kigali bikwiye kubera amahirwe abahatuye yo kubaka ibikorwaremezo bigamije kureshya abanyamahanga n’abandi bashoramari batandukanye bo mu Rwanda ku buryo gukorera muri uyu mujyi byaborohera.
Amb Fatuma ati “Mu Rwanda hari imiyoborere myiza, hari umutekano n’iyihe mpamvu yatuma mudakora ngo muteze imbere Akarere kanyu mugendeye kuri ayo mahirwe igihugu kibaha?»
Abikorera 40 bo mu karere ka Muhanga bamaze gutanga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda zo kubaka isoko rya kijyambere.
KIMONYO akavuga ko hari n’izindi miliyoni 50 Akarere ka Muhanga kagiye kubaha, akizera ko mu gihe cya vuba hari abandi bikorera bazaba batanze andi mafaranga.
Inzobere zo mu gihugu cya Singapore zabwiye abitabiriye inama ko iterambere rishoboka mu gihe cyose hari ubushake n’ubufatanye kandi u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kubigeraho kubera imiyoborere myiza ikomeye cyane intego yo gutera imbere.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
4 Comments
wenda ubwo haje ubuyobozi bushya bwumva abaturage bizashoboka
Mu by’ukuri u Rwanda rufite potentials nyinshi z’iterambere ariko ikomeye cyane kuruta izindi ni amahoro n’umutekano duhawe n’ubuyobozi bwiza.
Business people nimuhaguruke duteze imbere u Rwanda
watangiye interuro yawe neza ariko urabyishe uri kurangiza.Ariko ikomeye cyane kuruta izindi.Ni demokarasi isesuye kuko ariyo musingi w’amahoro n’umutekano urambye.Uti kuki mvuze ibyo? Kadafi, Mobutu Habyarimana, Boigny, ntabwo bari barubatse bike ariko byose barabituriye kumanywa yihangu.
kbsa courage kuri madam mayor mushya nakomereze aho ateze umjjyi imbere twese cyane cyane mubikorwa remezo; kdi abikorera ubushobozi barabufite kbsa; nange ndateganya kuza kuhakorera
Comments are closed.