Rwanda: Ruswa y’igitsina mu kazi n’ “akantu” mu itangwa ry’amasoko zavuzweho
Kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza 2015 muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa, mu nama yahuje u rwego rw’abikorera n’ubuyobozi bw’Umuvunyi, abikorera basabwe kugira uruhare runini mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa dore ko aribo batungwa agatoki mu gusaba ruswa mu itangwa ry’akazi ahanini ishingiye ku gitsina.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuvunyi mukuru Aloys Cyanzayire yavuze ko bizwi neza ko abikorera, mu itangwa ry’akazi baka ruswa ishingiye ku gitsina, nubwo bagenda bashyiraho amabwiriza agena uburyo imitangire ry’akazi ikorwa. Iyi ruswa kandi ngo igaragara mu kuzamura abantu mu ntera.
Yagize ati “Turabizi ko ruswa mu mitangire y’akazi mu bikorera ishoboka na cyane ruswa bakunze kuvuga ishingiye ku gitsina bayivuga mu abikorera. Iyi gahunda y’ubukangurambaga tuba turimo rero icyo igamije ni ukugira ngo tuzibe ibyuho bishoboka byose bya ruswa.”
Aloys Cyanzayire yakomeje avuga ko ikigereranye cya Transparency International Rwanda cyagaragaje ko u Rwanda rwari mu mwanya wa gatanu, ariko rukaba ku mwanya wa mbere muri Africa y’Iburasirazuba.
Nubwo batunzwe agatoki, abikorera nabo bemeranya na byo ko ruswa ihari nubwo atari bonyine bayirya, bakavuga ko ari ikibazo kirebana n’inzego zose.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera Gasamagera Benjamin yavuze ko ruswa ihari ariko iri mu nzego zose. Avuga ko urwego rw’abikorera rufite umwihariko warwo ariko izindi nzego na zo ngo ruswa igaragaramo cyane cyane mu gutanga amasoko.
Yagize ati “No mu zindi nzego ruswa irahari, kuko abikorera na bo bavuga ko bigoranye kubona amasoko udatanze ruswa, kuko ruswa ireba abantu babiri, uyitanga n’uyakira. Ni ikibazo tuba dusangiye twese, ariko twebwe abikorera ntabwo duhakana uruhare rwacu muri ruswa kuko ni ibintu duhura nabyo buri munsi.”
Gasamagera Benjamin yakomeje avuga ko icyo bo biyemeje ngo ni ugufatanya n’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo barwanye icyo cyorezo kimunga ubukungu bw’igihugu n’umwuga wabo.
Rwiyemezamirimo ubarizwa mu rugaga rw’abikorera utashatse gutangaza amazina ye, yameje ko icyorezo cya ruswa mu bikorera gihari. Uyu mugabo yavuze ko we nka rwiyemezamirimo, akenshi ngo kugira ngo abone amasoko bisaba ko atanga ruswa.
Yagize ati “Ruswa urayitanga kuko hari ibyo uba ukeneye. Aho kugira ngo wicwe n’inzara urayitanga, nzi bagenzi banjye babikora, kandi ni ibintu biriho, bizwi neza ko ruswa ihari mu bikorera ku giti cyabo.”
Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ku itariki ya 9 Ukuboza.
Uyu mwaka icyo cyumwerru cyatangiye ku itariki ya 29 Ugushyingo 2015 aho insangamatsiko igira iti “Sigasira iterambere ry’igihugu cyawe wamagana ruswa.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
12 Comments
Iyo Ruswa se bavuga, hari aho itaba? Igitandukanye gusa ni uko bayita.
Ubundi uliya uvugwa muli iyi nyandiko ko aliwe muvunyi mujkuru (Aloyssia Cyanzayire Ndibuka ko mu nama y’umwiherero yigeze kubbera i gabiro mu bihe byashize, yali yaligeze kubwira abali aho, bali mu nama iyobowe na Perezida wa Republika, ko buli munyarwanda wese uhawe akazi muli Leta, yaba umudiregiteri cyangase iki, yabanza kurondora umutungo we kugirango bazarebe icyiyongereyeho nyuma, bamenyereho niba tyarariye ruswa cg niba atarayiriye. Nuko abali muli iyo nama bose bamutera utwatsi. biraboneka ko iyo nzira yo gukulikirana ibyerekeye umutungo w’igihugu, ubu yibasiye wenda ibidakanganye cyane nk’igitsina! Yali akwiye gukomeza gukulikirana ibyerekeye umutungo nyamutungo kugirango uramire abanyarwanda bose n’abakene balimo.
Yew keretse ntabonye ukampa naho yavuga ngo nzajye nkimuha buli munsi nakimuha , ubwo se kuburara ukialiye cyaba kikumaliye iki.REka reka ko nagitanze ubu simpamaze imyaka umunani kandi sinifashije halicyo cyababye seèuzambaze uko bigenda.nzagusubiza.
ariko muransetsa kweli! hano muri banki y’abaturage utageze kwa HR cy CEOndetse n’abandi ntabwo wabona akazi rwose! njye naragitanze bamaze ho imyaka ibili yose ubu barampararutse!gusa akazi ndagafite ntacyo mbaye, bakobwa rero mujye mugitanga ntabwo gishyira . ikibazo nuko baguhaga bakakureba nabi pe!! naho kugitanga ntakibazo
ariko nkubu imana ikweretse ibyo wanditse hano ubu wayisubiza iki koko!!!ntasoni ugatinyuka..waragitanze se niwowe wakiteyeho??nta soni umwari wo mu Rwanda ukavuga ibigambo nkibi, birababaje..dore ingaruka zo ku gitanga wa njiji we nibi nyine..wataye umutwe usigaye wandika amafuti ndabizi neza ko atari uku maman wawe yakureze,imana igufashe kandi ikugirire imuhwe kubyo uri koshya bashiki bacu.
Ako kantu gatangwa mu masoko ya Leta mubibaze RPPA n’ubuyobozi bwayo budashinga. Iyo umutwe ufite ikibazo ibindi bice byakora bite?
Ceceka sha! igitsina kirakabyara koko, uragitanga mu ibanga ugatunganirwa ndetse uwakikwatse ntashobora kwivamo ngo kitamusenyera, iyo ntakigira sinari kubona akazi nyuma y’imyaka 3 ngahiga narakabuze, ubu ndatekanye nibashaka bagice mpfa kuba ngafite.
naragitanze ntaranashaka ariko akazi ndagafit kd nanabonye umugabo! byarikumarira iki ntagitanze ? wenda numusore ntiyarikunyirebera nawe namukesheje kugitanga! ikibi gusa nuko iyo wagitanze utuma abandi barebwa nabi cyane iyo banze kugitanga
genda banki y’abaturage utanga akazi nubwo utumaramo amazi karemano yacu! ariko se kuki aba basaza bagikunda cyane? bamwe akagongo kazabacikira ho ngo baswera. nimujye mutwihera akazi natwe tukibahate kandi ikigeretse ho n’ifaranga ryanyu turariruma, ariko Aron we ni danger aruta kakazungu ngo ni chidandani. sha azi icyo gukora sana nturebe ngo arashaje.
Ubundi se ko uba ugiha boyfriend cg inshuti akenshi mutazanubakana kugiha uguha akazi ntacyo biba bitwaye uwo muzashakana. Nihahandi kiba cyararangije guhindurwa imyase kubuntu kandi nuwo muzubakana ntaho muba mutandukaniye kuko aba yarayicishije ahandi.
Gusa twemere ko ari ruswa ariko se twagira dute ko turi abantu tukaba ku isi. Kurwanya ruswa bigomba kureba buri wese ninzego zose hatitwaje abakobwa bakoresha ibyo babashije ngo babone akazi.
Abigira abamarayika hano nzi abazindukira mu misa inshuti zabo zimaze kugihondagura kandi atari aba fiances babo.
abakobwa bari kuvuga ngo baragitanze imana ibababarire kuko kwandika hano ngo waragitanze nibintu bibabaje cyane ku bana ba banyarwanda..niba waragitanze uzajye gusaba imbabazi uwakuremye akanakiguha dore ko yakiguhaye kuko yakwizeye akizera ko kizakoreshwa ibyiza..sinon wabonye amafaranga ya satan nta mugisha uzayagiramo wowe na bawe..ibyabaye byarabaye ariko rwose imbabazi imana izitanga buri seconda.
Aba bose bandika ko bagitanze jye ntabwo nemera ko ari ukuri koko ko bagitanze. Ahubwo bariho baratanga amakuru ko muri BPR hatangwa ruswa y’igitsina.
Inama kuri ba Rwiyemeza mirimo:
Nimuve mu bintu byo gutanga ruswa. Ahubwo mukore ibintu bibahesha agaciro, mukore imirimo inoze, mutange service nziza kandi muyitangire igihe..
Twe niko dukora, iyo abashinzwe amasoko batangiye kudushaka ngo duhurire ahantu, turababwira ngo nibadusange ku kazi!!!
Naho ubundi usanga ari ugukorera izongirwa bakozi bashaka gusarura aho batabibye.
Comments are closed.