Digiqole ad

Expo 2017: Nta bavuzi gakondo bazayitabira

 Expo 2017: Nta bavuzi gakondo bazayitabira

Stephen Ruzibiza yavuze ko PSF atariyo ibuza abavuzi gakondo kumurika imiti

*Byitezwe ko izasurwa n’abasaga ibihumbi 320, ikazaha akazi abagera muri 3 000

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza avuga ko mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda ry’uyu mwaka wa 2016 (Expo Rwanda 2016) rizatangira kuri uyu wa 27 Nyakanga, nta bavuzi gakondo bazaryitabira kuko amategeko abuza ko imiti yamamazwa, akavuga ko atari PSF yabahagaritse.

Stephen Ruzibiza yavuze ko PSF atariyo ibuza abavuzi gakondo kumurika imiti
Stephen Ruzibiza yavuze ko PSF atariyo ibuza abavuzi gakondo kumurika imiti

Mu myaka yashize, mu bikorwa by’Imurikasha Mpuzamahanga nk’iri, byagiye byitabirwa n’abavuzi gakondo bamurikaga bakanagurisha imiti yabo.

Urugaga rw’Abikorera ruvuga ko mu bikorwa by’iri murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 19, nta muvuzi gakondo uzaryitabira.

Stephen Ruzibiza uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda avuga ko aya mabwiriza yaturutse ku bashinzwe ubu buvuzi.

Ati “ amategeko dufite ni uko imiti itemerewe gucuruzwa ku isoko rusange ahubwo hari ahantu habugenewe bayicururiza. Ntabwo abaganga bemerewe kwiyamamaza no kwamamaza imiti yabo.”

Ruzibiza uvuga ko iri hagarikwa ry’abavuzi gakondo nta ruhare PSF irifitemo. Ati “Ntabwo ari PSF ibabuza ahubwo ababagenga ni bo bababwiye ko batemerewe kwamamaza imiti yabo bakora. Ariko baramutse bemerewe nta kibazo twabemerera.”

Uyu muyobozi w’Urugaga rw’Abikorera avuga ko iyi Expo 2017 izatangira kuwa Gatatu w’iki cyumweru, izitabirwa n’abacuruzi 419 bazaba baturutse mu bihugu 17 byo ku isi hose.

Abacuruzi 271 muri aba 419 bazitabira iri murikagurisha ni Abikorera bo mu Rwanda mu gihe abandi 148 ari abikorera b’abanyamahanga.

Urugaga rw’Abikorera ruvuga kandi ko iri murikagurisha Mpuzamahanga rishobora kuzarangira risuwe n’abantu bagera mu bihumbi 320.

Abasore n'inkumi bari mu biruhuko bahari ku bwinshi basaba imirimo
Abasore n’inkumi bari mu biruhuko bahari ku bwinshi basaba imirimo

 

Abasaga 3 000 ngo bazahabwa imirimo…Abamurika ‘Made in Rwanda’ bariyongereye

Urugaga rw’abikorera rugaragaza byinshi u Rwanda  n’Abanyarwanda bazungukira muri iri murikagurisha, ruvuga ko rizatuma abantu ibihumbi bitatu bahabwa imirimo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, Stephen Ruzibiza avuga ko abamurika ibikorerwa mu Rwanda, bizwi nka ‘Made in Rwanda’ muri iri murikagurisha Mpuzamahanga biyongereye ugereranyije n’uko imibare yabo yari imeze mu zindi ‘Expo’ zabanje.

Si ku ruhande rw’abamurika ibikorerwa mu Rwanda gusa biyongereye kuko PSF ivuga ko uyu mubare w’abacuruzi 419 bazitabira iri murikagurisha wavuye kuri 383 bari baryitabiriye mu mwaka ushize.

Mu myaka ishize, hakunze kumvikana ikibazo cyo kuba ahakorerwa iri murikagurisha Mpuzamahanga ari hato ku buryo hari umubare munini w’abahakanirwa kuryitabira.

Urugaga rw’abikorera rwavuze kenshi ko ahakorerwa iri murikagurisha hagiye kwimurirwa I Gahanga (Kicukiro), rukavuga ko ari ho habonetse ikibanza cyagutse ku buryo ntawe uzongera kubuzwa amahirwe yo kuza kumurika ibyo akora.

Mu mwaka ushize kandi ubuyobozi bw’uru rugaga bwari bwavuze ko bwari ubwa nyuma iri murikagurisha ribereye aha I Gikondo rigiye kongera kubera ku nshuro ya 19.

Ruzibiza wagarutse ku mirimo yo gutunganya aha hazimurirwa ibikorwa bya Expo, avuga ko no muri uyu mwaka imibare y’abifuza kumurika ibyabo mu Rwanda yabaye minini ugereranyije n’ibibanza bihari.

Ruzibiza avuga ko imirimo yo gutunganya I Gahanga irimbanyije ndetse ko bizeye ko mu myaka ibiri iri imbere izaba yarangiye ku buryo ari ho iyi Expo izajya ikorerwa.

Uyu muyobozi w’Urugaga rw’abikorera avuga ko mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye urugendo rwo guteza imbere ibikorewa mu gihugu, asaba Abanyarwanda bazitabira iri murikagurisha kuzagaragaza ibyo bakora kugira ngo barusheho kwagura isoko ry’ibyoherezwa mu mahanga.

Yvette Mukarwema  umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu rugaga rw'abikorera yavuze ko EXPO ya 19  hari abamurika biyongereye kandi ngo bari benshi babyifuzaga ahubwo aho gukorera haba hato
Yvette Mukarwema umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri PSF avuga ko muri EXPO 2017 hari abamurika bangiwe kubera ibibanza bicye

Imirimo y'ahazakorerwa ibikorwa irarimbanyije, aba ni abanyamahanga biyubakira aho bazakorera

Hari aho bari gusoza imirimo yo kwitegura
Hari aho bari gusoza imirimo yo kwitegura
Urubyiruko rwaje gusaba imirimo
Urubyiruko rwaje gusaba imirimo ari rwinshi
Abenshi bahanze amaso abazaza kumurika baba abanyarwanda n'abanyamahanga ngo babahe akaraka
Abenshi bahanze amaso abazaza kumurika baba abanyarwanda n’abanyamahanga ngo babahe akaraka
Hamwe mu hazamurikirwa hari agatako gafite ishusho ya Convention Center
Hamwe mu hazamurikirwa hari agatako gafite ishusho ya Convention Center

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ABAVUZI GAKONDO NABO BAFITE MADE IN RWANDA!!! NYABUNA NIBADOHORE….
    (USIBYE KO JYE BIJYA BINGORA KUBATANDUKANYA N’ABAPFUMU)

  • Biriya bikoresho byabo ngo bipima umutima n’ibihaha n’umwijima, n’ibindi byoze bigize umubiri w’umuntu mu munota umwe, Leta izabifate ibitwike, ifunge abescroc babigurisha n’ababikoresha. Kuko rwose byo ni agahomamunwa muri uru Rwanda rukataje muri modernity.

  • Ni amategeko mpuzamahanga nta kudohora kwabaho. Imiti ntabwo yamamazwa birabujijwe!

Comments are closed.

en_USEnglish