Tags : Pierre Nkurunziza

Burundi: EU yahagiritse inkunga yageneraga Leta

Umuryango w’ibihugu by’Uburayi wahagaritse inkunga wageneraga Leta y’u Burundi mu buryo butaziguye, urashinja inzego z’ubutegetsi muri icyo gihugu kuba zitarakemuye neza ibibazo uyu muryango wa EU wagaragaje ko bihari. Ibikorwa byinshi bya Leta biterwa inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, EU. Uyu muryango uvuga ko abantu 400 bishwe abandi 240 000 bagahunga igihugu kuva imvururu zishingiye kuri […]Irambuye

Burundi: Aba Perezida 5 ba Africa bageze i Bujumbura guhura

Kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare Aba Perezida batanu b’ibihugu bo bayobowe na Jacob Zouma w’Africa y’Epfo bahuriye mu Burundi, aho nabo baje gushyiraho akabo mu gushakira umuti ikibazo kiri muri iki gihugu cyatangiye muri 2015. Aba bakuru b’ibugu bari mu Burundi ni perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zouma na Ali Bongo Ondimba, wa […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye

Ban Ki-moon yageze i Bujumbura uyu munsi arabonana na Nkurunziza

Kuri gahunda y’uruzinduko rwa Ban Ki-moon i Bujumbura,  gahunda ze hafi ya zose kuva ku mugoroba wo kuwa mbere ubwo yageze i Bujumbura kugeza kuri uyu wa kabiri mu gitondo agiye kubonana na Perezida Nkurunziza arazikorera muri Hotel Club du Lac Tanganyika. Kuri uyu wa kabiri mu gitondo namara kuvugana na Perezida Nkurunziza arahita yurira […]Irambuye

Burundi: uyu munsi Perezida yasabye abigaragambya kudatuka Perezida w’u Rwanda

Mu myigaragambyo yateguwe na Leta y’u Burundi ikorwa n’abaturage izajya iba buri wa gatandatu mu mezi atatu, kuwa gatandatu ushize bumvikanye bavuga amagambo mabi ku Rwanda ndetse baririmba ko bazagirira nabi Perezida w’u Rwanda. Kuri uyu wa gatandatu muri Komine Cibitoke i Bujumbura Perezida Pierre Nkurunziza yabasabye kureka amagambo n’indirimbo by’urwango k’u Rwanda. Nk’uko byatangajwe […]Irambuye

Burundi: Leta yemeje kuba yajya mu biganiro biyobowe na Africa

Nyuma y’uko ibihugu bikomeye bisabye u Burundi kwemera ko Africa y’Epfo yaba umuhuza mu bibazo biri hagati yayo n’abatavuga rumwe na yo, Umuvugizi wa Leta akaba n’Umujyanama mu by’Itumanaho wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe yemeje ko Nkurunziza yiteguye kwemera ko Africa y’Epfo iba umuhuza ariko n’umuhate w’abayobozi bo mu karere ntiwimwe agaciro. Nyamitwe yemeje ko […]Irambuye

Perezida Nkurunziza ngo asengera Perezida Kagame

Bwa mbere kuva impagarara zatangira i Burundi mu kwezi kwa kane, Perezida Pierre Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega. Abajijwe n’abanyamakuru ku mubano we na Perezida Paul Kagame, Nkurunziza yavuze ko amusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana, kandi ko u Burundi bwifuza umubano mwiza […]Irambuye

Burundi: Umusirikare ufite ipeti rya Major yarasiwe mu kabari

Umusirikare mukuru mu ngabo z’U Burundi, Major Salvator Katihabwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru cyashize yarasiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana ahita ahisaga ubuzima. Iki gikorwa cyabereye mu kabari k’umugabo wa Visi Perezidante wa Sena y’U Burundi, nyirakbari na we akaba yakomerekejwe n’isasu nk’uko BBC Afrique ibitangaza. Urupfu rw’uyu musirikare rukurikiye igitero cyagabwe ku modoka […]Irambuye

USA yafatiye ibihano abayobozi 4 bakuru b’u Burundi

Mu ijambo yaraye agejeje ku Banyamerika, Perezida Barack Obama wa USA yavuze ko igihugu cye cyafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi birimo kutabemerera gutembera mu mahanga no gufatira imitungo yabo. Muri bo harimo Gen Niyombare wari uyoboye Coup d’etat yapfubye na Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano i Burundi ubu ufatwa nka nimero ya kabiri […]Irambuye

en_USEnglish