Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yirukanye umunyarwanda Désiré Nyaruhirira umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, bamushinja gukorana n’abarwanya Leta nk’uko bitangazwa na BBC. Hagati y’u Rwanda n’u Burundi hamaze iminsi igitotsi mu mibanire, cyane cyane nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarund zirenga ibihumbi ijana zaruhungiyeho kubera ibibazo by’umukano byari i Burundi […]Irambuye
Tags : Pierre Nkurunziza
Ibirindiro by’ingabo z’u Burundi mu mujiyi wa Bujumbura zagabweho igitero n’abantu batazwi, ku mugoroba wok u wa kabiri tariki 8 Nzeri 2015, muri Komini ya Kanyosha, hafi y’umurwa mukuru wa Bujumbura. Umuvugizi w’ingabo z’U Burundi yabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko abasirikare batatu mu ngabo za Leta bakomeretse na bo bakabasha kwivugana babiri mu babateye. […]Irambuye
IVUGURUYE: Amaze kurahira muri iki gitondo, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko iyi ariyo manda ye ya nyuma nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi. Avuga kandi ko azarinda cyane inkiko z’igihugu mu gihe cyose azaba akiri umuyobozi. Uyu muhango ubusanzwe utumirwamo abayobozi b’ibihugu by’inshuti, uyu munsi witabiriwe n’abatumirwa bo ku rwego rwa Ambasaderi barimo uwa Tanzania, Ubufaransa, […]Irambuye
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri mu gitondo rivuga ko Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yahamagaye kuwa mbere Perezida Kaguta Museveni, uyoboye ibiganiro byo guhuza abatumvikana i Burundi, akamubwira ko amushyigikiye muri uwo muhate. Perezida Museveni yamaze iminsi ibiri (14-16/07/2015) i Bujumbura agerahegeza guhuza impande zishyamiranye maze asigaho umuhagararira Minisitiri w’Ingabo Dr Crispus […]Irambuye
Gen Adolphe Nshimirimana, wahoze ari Umugaba mukuru w’Ingabo n’ushinzwe ubutasi mu Burundi kugeza mu 2014 ubu akaba yari ashinzwe ubutumwa bwa Perezida Nkurunziza, yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari imutwaye kuri iki cyumweru i Bujumbura muri quartier Kameenge. Ibiro ntaramakuru Reuters biravuga ko imodoka ya Gen Adolphe Nshimirimana yarashweho igisasu rya ‘roquette’, mu gitondo cyo kuri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Pierre Claver Ndayicariye umuyobozi wa Komisiyo y’amatora i Burundi niwe watangaje imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu i Burundi. Ushyize hamwe amajwi yavuze mu Ntara 18 z’u Burundi, Perezida Nkurunziza niwe wongeye gutorerwa kuyobora u Burundi agize amajwi 69% akurikirwa na Agathon Rwasa wagize amajwi 18%, naho ubwitabire mu gihugu […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni uri guhuza impande zitumvikana i Burundi yasubiye mu gihugu cye nyuma y’imirimo y’iminsi ibiri ahuza impande zishyamiranye. Yatangaje ko asize impande za; Leta, amashyaka atavuga rumwe nayo ndetse na sosiyete civile bemeye kwicara bakaganira ngo bagere ku mwumvikano ku bibazo by’u Burundi kandi bakamuha raporo mu gihe gito. Mu bandi bitabiriye ibiganiro […]Irambuye
Gen. Leonard Ngendakumana yaraye ahaye ikiganiro Televiziyo KTN yo muri Kenya ayitangariza ko we na Maj Gen Godfroid Niyombare n’abandi babashyigikiye bari gutegura ingufu za gisirikare ngo barwane intambara yo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi kuko izindi nzira zose zananiranye. Ngendakumana yanatangaje impamvu Coup d’etat bateguye yapfubye. Gen Ngendakumana yavuze ko kuri Coup bari bateguye […]Irambuye
Inama yaguye ihuriyemo abayobozi b’ibihugu n’abayobozi ku nzego zitandukanye bo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba irateranira i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga yiga ku bibazo by’u Burundi. Biravugwa ko Perezida Nkurunziza atari bwitabire iyi nama ahubwo akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza gutorerwa kuyobora. Mu mezi arenga abiri havutse imyivumbagatanyo […]Irambuye
Pie Ntavyohanyuma perezida w’Inteko Ishinga Amategeko i Burundi yatangaje kuri France24 ko yahunze igihugu cye kubera ko Perezida Nkurunziza ashaka kwica amasezerano ya Arusha akiyamamariza manda ya gatatu. Kuri uyu wa mbere ubwo amatora yari atangiye grenade yaturikiye kuri bimwe mu biro by’itora mu mujyi wa Bujumbura. Ntavyohanyuma avuga ko Nkurunziza yakomeje kwanga kumva inama […]Irambuye