Digiqole ad

Burundi: EU yahagiritse inkunga yageneraga Leta

 Burundi: EU yahagiritse inkunga yageneraga Leta

Imyigaragambyo mu Burundi yakurikiwe no kwicwa kw’abantu no guhunga

Umuryango w’ibihugu by’Uburayi wahagaritse inkunga wageneraga Leta y’u Burundi mu buryo butaziguye, urashinja inzego z’ubutegetsi muri icyo gihugu kuba zitarakemuye neza ibibazo uyu muryango wa EU wagaragaje ko bihari.

Imyigaragambyo mu Burundi yakurikiwe no kwicwa kw'abantu no guhunga
Imyigaragambyo mu Burundi yakurikiwe no kwicwa kw’abantu no guhunga

Ibikorwa byinshi bya Leta biterwa inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, EU.

Uyu muryango uvuga ko abantu 400 bishwe abandi 240 000 bagahunga igihugu kuva imvururu zishingiye kuri politiki zatangira muri Mata 2015 mu Burundi.

Izi mvuru zatangiye ubwo Perezida Pierre Nkurunziza, yatangazaga ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu muri manda ya gatatu itarumvikanyweho hagati ye n’abatamushyigikiye.

Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri EU, Federica Mogherini yagize ati “Uko ibintu bihagaze mu Burundi biracyaduyete ikibazo, nubwo mu minsi ishize twari twatangiye kugira ibisa n’icyizere. Umwanzuro uriho ubu ni uko twazongera gusubukura umubano ari uko hafashwe ingamba zifatika (ku byo EU yita ikibazo mu Burundi).”

BBC ivuga ko itangazo rya EU ritagaragza ingano y’amafaranga u Burundi bwahagarikiwe, gusa risaba Leta gukomeza gushyigikira ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo, ibi biganiro bikaba biyobowe n’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba (EAC).

Umuryango w’Uburayi watangaje ko uzakomeza gushyigikira ibikorwa bijyanye n’ubutabazi ku kiremwa muntu mu Burundi.

Ku wa gatandatu tariki 12, mu Mwiherero w’Abayobozi bakuru, Perezida Paul Kagame yongeye kunenga cyane bavuga ko u Rwanda rufite uruhare mu bibera mu Burundi n’abavuga ko u Rwanda rushyira abana mu gisirikare.

Yagize ati “Nta hantu na hamwe u Rwanda rwashyize abana mu gisirikare, uriya witwa …Bosco Ntaganda, si umusirikare w’umwana, ibirego by’uko u Rwanda rufite uruhare mu bibera mu Burundi, si byo, iby’uko u Rwanda rwinjiza abana mu gisirikare, si byo.”

Mu bihe bishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo by’u Burundi ari Abarundi ubwabo babifitiye ibisubizo.

Alain Nyamitwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Burundi yabwiye BBC ko atatunguwe n’icyemezo cy’Ibihugu by’Uburayi cyo guhagarika inkunga ku gihugu cye.

Nyamitwe yavuze ko inkunga igenewe gufasha igihugu, atari ‘igikoresho cyo kukigenzura “instrument of control”.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • uuhm, sinarinzi se kwarurwanda Rubuza uburundi amahoro? , Jye narinzi kwarirwo bahagarikira inkunga da!! HE Paul K. ati <> well said HE, you are the best of the best wenye wivu wajinyonge. I love Rwanda and am very proud of my President Paul K.

  • uuhm, sinarinzi se kwarurwanda Rubuza uburundi amahoro? , Jye narinzi kwarirwo bahagarikira inkunga da!! HE Paul K. ati ntawuzagukemurira ibabazo atari wowe ubwawe ubyikemuriye well said HE, you are the best of the best wenye wivu wajinyonge. I love Rwanda and am very proud of my President Paul K.

  • Twebwa abarundi ntakizatubuza guhangana nabashaka gusambura igihugu cyacu munyungu zabao nabazungu bakorana nabo.Abarundi bafunguye amaso kuva kera.EU yasanze itatunga abagize CNARED doreko bose bibera mu bubiligi hanyuma ngo ifashe nu Burundi.

Comments are closed.

en_USEnglish