Digiqole ad

Ban Ki-moon yageze i Bujumbura uyu munsi arabonana na Nkurunziza

 Ban Ki-moon yageze i Bujumbura uyu munsi arabonana na Nkurunziza

Kuri gahunda y’uruzinduko rwa Ban Ki-moon i Bujumbura,  gahunda ze hafi ya zose kuva ku mugoroba wo kuwa mbere ubwo yageze i Bujumbura kugeza kuri uyu wa kabiri mu gitondo agiye kubonana na Perezida Nkurunziza arazikorera muri Hotel Club du Lac Tanganyika. Kuri uyu wa kabiri mu gitondo namara kuvugana na Perezida Nkurunziza arahita yurira indege akomeze.

Ban Ki moon i Bujumbura
Ban Ki moon i Bujumbura

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye aje i Bujumbura kugerageza kuganira n’impande zose ngo barebe ko igihugu cyasubirana umutekano.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru muri Province ya Mwaro muri 50Km uvuye i Bujumbura umuntu witwaje intwaro yinjiye mu kabari arasa abakarimo yica abantu babiri akomeretsa abandi babiri. Aha kandi abasirikare ngo basubije inyuma itsinda ry’abantu bitwaje intwaro.

Uruzinduko rwa Ban Ki-moon ngo rusa n’urugamije gushyira igitutu kuri Nkurunziza ngo agarure amahoro mu gihugu ayoboye abicishije mu kumvikana n’abo bahanganye.

Kuri gahunda ye, kuri uyu wa mbere guhera saa kumi n’imwe n’igice Ban Ki-moon araganira n’abakorera UN i Burundi, nyuma aganire n’abanyapolitiki, nyuma aganire n’imiryango itegamiye kuri Leta, ahagana saa mbili y’ijoro ajye muri ‘Dinner’ yateguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Alain Nyamitwe. Ibi byose birabera muri iriya Hotel Club du Lac Tanganyika.

Kuwa kabiri mu gitondo, arongera kuganira n’abakozi ba UN aha kuri Hotel maze nyuma agirane ikiganiro na Perezida Nkurunziza ku rugo rwe, nyuma baganire n’abanyamakuru byose birangire saa tatu n’igice z’igitondo ajye ku kibuga cy’indege akomeze ingendo ze.

Perezida Nkurunziza yaanze ko muri iki gihugu hoherezwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye kubuganbunga amahoro.

Imyivumbagatanyo yavuye ku kwiyamamariza manda ya gatatu kwa Nkurunziza yatumye abagera ku bihumbi 200 bahunga, naho ababarirwa kuri 400 barishwe kuko hari abatari babishyigikiye.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi haba Inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, aho byitezwe ko ikibazo cy’u Burundi kizagarukwaho byihariye.

Umuryango w’Abibumbye uri ku gitutu cyo kuba mu Burundi hashobora kumeneka amaraso menshi ntutabare, nk’uko byagenze mu myaka 20 ishize mu Rwanda hakurya gato.

Ban Ki-moon mu biganiro bye na Perezida Nkurunziza kuri uyu wa kabiri ngo araba agerageza cyane cyane kumwumvisha ko i mu Burundi hoherezwa ingabo mpuzamahanga. Nubwo bitazwi igikurikiraho Nkurunziza nakomeza kubyanga.

Ki-moon kandi ngo araza gusaba Nkurunziza kwemera kujya mu biganiro bitaziguye n’abatavugarumwe nawe, kutumvikana kwabo bikaba aribyo ntandaro y’amahoro macye mu Burundi.

Haruna Nkunduwiga wo muri Sosiyete Civile i Burundi yatangarije DW ko bizeye ko Ban Ki-moon ari bushyire igitutu kuri Perezida Nkurunziza mu buryo bubiri; ubwa mbere ngo ni ukumusaba kugarura vuba umutekano ubwa kabiri ngo ni ukwicarana kumeza n’abamurwanya bakaganira.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, abayobozi b’u Burundi batangiye gushyira ikibazo cy’umutekano mucye ku Rwanda, ngo rutoza abashaka gutera u Burundi. Ibirego u Rwanda rwahakanye.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ariko c yakirwa na vice pres.kdi pres ahari gute koko .nkurunziza rwose hahhahhhaahhha

  • Naje yirabire amahoro muburundi, ningene abarundi bakunda nyaguhora kungoma nkurunziza. Abansi bvuburundi bazomaramara

  • Burundi oyee. kaze iburundi, wifatirakayaga katanganyika, wirabire namahoro aharangwa

  • Azaze i Mahama tumwere ko ibyo abarundi bavuga batubeshyera.

Comments are closed.

en_USEnglish