Digiqole ad

Burundi: Aba Perezida 5 ba Africa bageze i Bujumbura guhura na Nkurunziza

 Burundi: Aba Perezida 5 ba Africa bageze i Bujumbura guhura na Nkurunziza

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na mugenzi we Jacob Zuma waje kumugira inama uko yarangiza ibibazo biri mu gihugu cye

Kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare Aba Perezida batanu b’ibihugu bo bayobowe na Jacob Zouma w’Africa y’Epfo bahuriye mu Burundi, aho nabo baje gushyiraho akabo mu gushakira umuti ikibazo kiri muri iki gihugu cyatangiye muri 2015.

Perezida Pierre Nkurunziza w'u Burundi na mugenzi we Jacob Zuma waje kumugira inama uko yarangiza ibibazo biri mu gihugu cye
Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na mugenzi we Jacob Zuma waje kumugira inama uko yarangiza ibibazo biri mu gihugu cye

Aba bakuru b’ibugu bari mu Burundi ni perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zouma na Ali Bongo Ondimba, wa Gabon, bahasanze Mohamed Ould Abdel Aziz, wa Mauritania waraye i Bujumbura ndetse abandi bashyizweho n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe  (AU) ni Perezida Macky Sall wa Senegal na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemaraim Desalegn bose bari mu Burundi.

Aba bakuru b’ibihugu bahageze hataracamo n’iminsi ibiri Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban Ki Moon na we ahavuye.

Ki Moon yasize yemeranyijwe na Perezida Pierre Nkurunziza ko ajyiye kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na Leta ndetse ko agiye no gufungura abantu bagera ku 2000.

Aba bayobozi na bo baje kotsa igitutu mugenzi wabo Pierre Nkurunziza ngo yemere inzira y’ibiganiro n’abatavuga rumwe na Leta.

Ni mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’imvururu zigiye kumara umwaka muri iki gihugu, zatangiye mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2015 ubwo Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Abantu basaga 400 bamaze kugwa muri izo mvururu, ababarirwa mu bihumbi magana 250 bahunze igihugu abandi na bo barafunzwe mu buryo bufitanye isano n’izo mvururu.

Jacob Zuma aha ahaciro intwari zitanze mu guharina ubwigenge bw'u Burundi
Jacob Zuma aha ahaciro intwari zitanze mu guharina ubwigenge bw’u Burundi
Mack Sall wa Senegal ageze mu Burundi
Mack Sall wa Senegal ageze mu Burundi
Aba Perezida bagiranye inama n'Abayobozi bakuru mu Burundi
Aba Perezida bagiranye inama n’Abayobozi bakuru mu Burundi
Athon Rwasa utavuga rumwe na Perezida Nkurunziza na we yari muri iyo nama
Athon Rwasa utavuga rumwe na Perezida Nkurunziza na we yari muri iyo nama

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nizere ko ataribwongere kubeshyera u Rwanda ko ari rwo ruhungabanya umutekano i Burundi. \\\

    • @Ngabo nizereko ubutaha mbere yo kwandika uzabanza ukibaza uti ”ese kuki u Rwanda ari rwo yahisemo kubeshyera? kuki atabeshyeye Congo,Tanzania, Uganda,…?”

      • Alain, ibipinga nkamwe turabazi. Ubwose impanvu utanze igaragaza inyungu yu Rwanda mubibazo bya Barundi niyihe? Uretse kuvuga ubusa ngo kuki batavuga kanaka. Jyushyira ubwenge kugihe.

      • Alain, ibipinga nkamwe turabazi. Ubwose impanvu utanze igaragaza inyungu yu Rwanda mubibazo bya Barundi niyihe? Uretse kuvuga ubusa ngo kuki batavuga kanaka. Jyushyira ubwenge kugihe utekereze kigabo, ubone kugaya.

  • yewe Alain nkamwe nimwe tuzira kuko iyo urumuntu uzi ubwenge urabukoresha ariko ubwo uba ugaragaje owo uriwe ngirango uzigire iburundi. kuko ingangagaciro y’umunyarwanda ntayo ufite!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish