Tags : Paul Kagame

Perezida Kagame amaze gutora. Ati “Dutegereze ibiva mu matora”

Kuri uyu wa gatanu byari biteganyijwe ko saa tanu zuzuye Perezida Kagame agera ku biro by’itora kuri APE Rugunga mu mudugudu w’Imena, mu murenge wa Rugunga muri Nyarugenge, nicyo gihe yahagereye aherekejwe na Mme Jeannette Kagame n’umukobwa wabo Ange Kagame, bakora igikorwa cyo gutora nk’abandi Banyarwanda. Kuri ibi biro by’itora biri ku ishuri rya APE […]Irambuye

Rubanda bati iki kuri REFERENDUM yo kuwa gatanu?

*Abenshi twaganiriye ntibazi ibikubiye mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe *Benshi ariko barabizi neza ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe *Bacye ntabyo bazi, bazi ko amatora yo kuwa gatanu ari ayo gutora Kagame *Benshi ikibashishikaje ni ugutora Referendum kugira ngo P.Kagame yongere yiyamamaze. *Umwe yavuze ko bazamutora ariko amusaba kugabanya imisoro Abanyamakuru b’Umuseke mu mujyi wa Kigali, mu turere […]Irambuye

Africa dukwiye guhera kubyo dufite tukihesha agaciro aho kuririra abazungu

Kigali – Mu biganiro n’urubyiruko runyuranye rw’Abanyarwanda bitegurwa n’Imbuto Foundation, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame yakanguriye urubyiruko gukorera ku ntego kandi bagaharanira kwihesha agaciro, aho gutekereza ko bahabwa amabwiriza n’imfashanyo n’amahanga. Muri ibi biganiro byitwa “Youth Forum Series“, abantu banyuranye barimo umunyamakuru uzwi cyane mu karere Andrew Mwenda wo muri […]Irambuye

Mu minsi 10: NEC ngo yiteguye gukoresha referendum ikagenda neza

-Mu nama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi Perezida Paul Kagame yemereye abanyamuryango ayoboye ko referendum yaba tariki 18 Ukuboza 2015; -Gusa, avuga ko nk’uko itegeko ribiteganya, azatangaza iyi tariki ku mugaragaro ndetse n’impamvu ya referendum mu nama ya Guverinoma izaba muri iki cyumweru; -Ubaze uhereye kuri kuri uyu wa mbere tariki 07, ukagera kuwa […]Irambuye

Nzafata umwanzuro kuri 2017 bitewe n’ibizava mu matora ya referendum-Kagame

-Kuri iki cyumweru, i Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi; -Abanyamuryago banyuranye bari bafite ikizere ko bava muri iyi nama Perezida abemereye niba aziyamamaza muri 2017; -Kagame ageze igihe cyo kubivugaho yababwiye ko acyumva ibitekerezo by’abantu, baba ababishaka n’abatabishaka; -Perezida yavuze ko yemera ihame ryo guhererekanya ubutegetsi mu […]Irambuye

Kagame yemereye RPF-Inkotanyi ko referendum yaba tariki 18/12

Kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza; Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari utegerejweho umwanzuro kuri referendum izaha umwanya Abanyarwanda wo gutora umushinga mushya w’Itegeko Nshinga, yemeye ikifuzo cy’inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi cyo gushyira amatora ya referendum tariki 18 Ukuboza 2015 gusa ko bizafatwaho umwanzuro n’inama y’abaminisitiri kandi umwanzuro wayo utazajya kure y’iki […]Irambuye

REG yahakanye ko abari abakozi ba EWSA birukanwe bitanyuze mu

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatanu tariki 4/12/2015, ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (Rwanda Energy Group, REG), abayobozi bacyo bavuze ko amakuru avugwa n’abahoze ari abakozi bayo ko birukanwe bitanyuze mu mucyo atariyo. Ubuyobozi bwa REG buvuga ko kugeza ubu nta mukozi wirukanywe, gusa ngo icyabaye ni uguhagarika abakozi bagasubizwa Minisiteri y’abakozi (MIFOTRA), […]Irambuye

U Bushinwa bwemereye Africa miliyari 60$ harimo atazasaba gutanga inyungu

Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping yavuze ko igihugu cye kizatanga miliyari 60 z’Amadolari ya America (£40bn) agenewe gufasha uyu mugabane. Mu nama arimo muri Africa y’Epfo, mu muyi wa Johannesburg niho iyi nama ibera. Xi Jinping yavuze ko iyi nkunga ya miliyari 60 z’amadolari harimo n’inguzanyo zitazakwaho inyungu, ndetse harimo n’ubufatanye mu masomo (scholarships) no […]Irambuye

CECAFA: U Rwanda kuri FINAL nyuma yo gutsinda Sudan kuri

U Rwanda rwari rwatangiye igice cya mbere nabi, nyuma y’iminota 20 y’igice cya mbere Sudan yabonye ikarita itukura. Amavubi ntiyabashije kubya umusaruro ayo mahirwe ngo atsinde mu minota ya mbere kugeza ku munota wa 90, ahubwo mu minota y’inyongera Amvubi yatsinzwe igitego mu minota y’inyongera, igitego cyishyuwe na Mugiraneza JB, Amavubi yaje kubasha gutsinda kuri […]Irambuye

Ingurube n’andi matungo magufi bizunganira GIRINKA Munyarwanda – Murekezi

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi, yavuze ko nubwo gahunda ya Girinka Munyarwanda yagize uruhare mu guteza imbere Abanyarwanda no kuzamura imibereho ya benshi, ngo Leta yasanze amatungo magufi by’umwihariko ingurube n’inkoko byakunganira iyi gahunda mu gukomeza iterambere. Murekezi yabwiye Abadepite n’Abasenateri, nk’uko abisabwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nshinga, […]Irambuye

en_USEnglish