Digiqole ad

Mu minsi 10: NEC ngo yiteguye gukoresha referendum ikagenda neza

 Mu minsi 10: NEC ngo yiteguye gukoresha referendum ikagenda neza

-Mu nama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi Perezida Paul Kagame yemereye abanyamuryango ayoboye ko referendum yaba tariki 18 Ukuboza 2015;

-Gusa, avuga ko nk’uko itegeko ribiteganya, azatangaza iyi tariki ku mugaragaro ndetse n’impamvu ya referendum mu nama ya Guverinoma izaba muri iki cyumweru;

-Ubaze uhereye kuri kuri uyu wa mbere tariki 07, ukagera kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza, harimo iminsi 10 gusa;

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwadutangarije ko bwiteguye, iriya tariki niyemezwa ko aribwo referenduma izaba, ngo bazakora ibishoboka byose ayo matora abe, kandi agende neza.

Mu kiganiro twagiranye na Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yavuze ko umunsi w’amatora ya referendum ubaye koko tariki 18 Ukuboza, ngo hakoreshwa Lisiti y’itora bamaze iminsi bakosora hirya no hino mu gihugu.

Munyaneza yavuze ko bamaze iminsi batanga ndetse bakosora amakarita y’itora, kandi ngo n’ubu ibikorwa byo kuyatanga no kuyakosora birakomeje cyane cyane ku kiciro cyo gukosora ibyanditse muri za mudasobwa “Imashini”.

Yagize ati “Turiteguye, nibabitangaza ubwo nibwo tuzareba uko bigenda, ariko twebwe turiteguye, nibamara kuyitangaza tuzakora ibishobotse byose kugira ngo ibe. Turiteguye rwose nta kuntu babyemeza twebwe ngo twange kubikora, kandi arizo nshingano zacu.”

Kubyerekeranye n’ingengo y’imari y’amatora, Charles Munyaneza avuga ko bahanze amaso Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN).

Ati “Leta nibyemeza izanashaka iyo ngengo y’imari, twebwe ubu turimo turategura ingengo y’imari tubona twazakenera, nibamara kubyemeza tuzahita tuyijyana muri MINECOFIN baduhe amafaranga.”

Hagati aho, ngo aya matora ntabwo azahungabanya ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe guhera muri Gashyantare na Werurwe 2016.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Turishimyeeee we nibe maze dutore neza maze Intore izirusha intambwe azongere atuyobore rwose. ????????????????????

  • ndabona agakino kari gucamo uko.bagapanze.la politique est l’art de mentir

    • ahaa sha uri mukuru haah ibyo byajyaga bivugwa na Mombutu wa Zaire haaha

  • Kamarampaka ya kabiri mumateka y’u Rwanda. Iya mbere yabaye mu 1959, yasabaga abaturage guhitamo hagati y’Ubwami (twagereranya na continuity) na Repubulika ishingiye kuri democratie ( change and peaceful transfer of power) .Abanyarwanda icyo gihe bahisemo Repubulika ishingiye kuri democratie. Icyo nshaka kwibutsa ahangaha, nuko kuva muri 1959 kugeza ubu, iyo Démocratie abanyarwanda bari bahisemo urebye ntayo twigeze tubona. Abaperezida bose bajyagaho bakanga kurekura, duhereye kuri Mbonyumutwa, kayibanda, Habyara n’abandi. Nukuvuga ko niriya kamarampaka ya kabiri izaba december 18, ntacyo izatumarira. Icyizavamo cyose ntacyo kizahindura mumibereho ya buri munsi y’abanyarwanda.

    • @Jeanne

      Ndagira ngo nkosore Jeanne. Ntabwo KAMARAMPAKA ya mbere mu Rwanda yabaye muri 1959, oya rwose. KAMARAMPAKA yabaye ku itariki ya 25/09/1961.

      Kuri iyo tariki ya 25 Nzeri 1961 niho mu matora ataziguye yiswe KAMARAMPAKA, abanyarwanda bashimangiye burundu ko badashaka ingoma ya cyami bakaba bifuza ko igihugu cyabo cyagendera ku mahame ya Repubulika na Demukarasi.

      Abahagarariye Umuryango w’Abibumbye UN/ONU nibo bari bahagarariye banagenzura ayo matora.

  • Mbega umurava! Ko mbona ibizavamo bizwi baradutesha igihe kubera iki?

  • AHA TURAYITEGUYE NONESE KUYIKORA HUTIHUTI BIRATERWA NIKI?

  • Jeanne,ihangane nkwibutse ko iriya Kamarampaka itegurwa itazaba ari iya kabiri mu mateka y’u Rwanda,ahubwo izaba ari iya gatatu kuko mu kwa gatanu 2003 habaye indi kamparampaka ku itegeko nshinga.
    Urakoze

  • Wonderful.tuyituye Nyagasani azabe ariwe uyitegura neza kurushaho.

  • Kamarampaka niba izaba ibaye iyagatatu
    Conferer itegeko nshinga ricyuye igihe:
    Muntangiriro yaryo:

    Twebwe, KAGAME Paul,
    Perezida wa Repubulika,
    Dushingiye ku Itegeko Shingiro rya Repubulika
    y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu,
    cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya
    Arusha mu gice cyerekeranye n’igabana
    ry’ubutegetsi, mu ngingo ya 41 no mu gice
    cyerekeranye n’ibibazo binyuranye n’ingingo
    zisoza, mu ngingo yacyo ya 22 ;
    Tumaze kubona ko Itegeko Nshinga rishya rya
    Repubulika y’u Rwanda ryemejwe
    n’Abanyarwanda muri Referendum yo ku wa 26
    Gicurasi 2003 nk’uko byahamijwe n’Urukiko
    rw’Ikirenga mu Rubanza n°772/14.06/2003
    rwaciwe ku wa 02/06/2003.
    Bisobanuyeko nyuma yiyabaye muri 1959, indi yabaye kuri 26-Gicurasi-2003 iyagatatu izaba le 18-Ukuboza-2015 nibidahinduka

    • @PATRICK NISHYIREMBERE

      Yewe Patrick Nishyirembere we, nta Kamarampaka yabaye muri 1959 ahubwo yabaye tariki ya 25/09/1961. Icyabaye muri 1959 nicyo bise REVOLUTION. Umenya abana b’ubu mutazamenya amateka nyayo y’uru Rwanda. Birababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish