Digiqole ad

Kagame yemereye RPF-Inkotanyi ko referendum yaba tariki 18/12

 Kagame yemereye RPF-Inkotanyi ko referendum yaba tariki 18/12

Perezida Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza; Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari utegerejweho umwanzuro kuri referendum izaha umwanya Abanyarwanda wo gutora umushinga mushya w’Itegeko Nshinga, yemeye ikifuzo cy’inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi cyo gushyira amatora ya referendum tariki 18 Ukuboza 2015 gusa ko bizafatwaho umwanzuro n’inama y’abaminisitiri kandi umwanzuro wayo utazajya kure y’iki kifuzo.

Perezida Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Perezida Kagame ageza ijambo ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Nyuma yo kuvuga ijambo risoza iyi nama ya Biro Politike yaguye, umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi witwa Erasme Ntazinda yabajije Perezida itariki ya Referendum izemeza cyangwa igahakana impinduka zakozwe mu Itegeko Nshinga.

Perezida Paul Kagame wagaragaje ko yari ataratekereza kuri iyo tariki, yasabye abanyamuryango kumubwira itariki bifuza.

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yahise agaragaza ko itariki ndetse n’imyiteguro byatekerejweho bihagije.

Ati “Mubyemeye, twatekerezaga ko Inama y’igihugu y’Umushyikirano na Noheri bikwiye kuba referendum yacu yarabaye,…turifuza itariki 18/12/2015,…Kandi turabyiteguye….”

Amaze kumva icyo Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi Francois Ngarambe, n’umuyobozi wungirije (Vice-Chairman) Bazivamo Christophe babitekerezaho, Perezida Paul Kagame yemereye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko ibyifuzo byabo abyemeye.

Gusa, nk’uko biteganywa n’amategeko Perezida wa Repubulika agomba gutangaza Kamarampaka ndetse agatangariza Abanyarwanda n’impamvu yayo, bityo Perezida akaba yasabye kurindira bikazasohoka mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri izaterana muri iki cyumweru.

Mu ijambo yavuze adasoma ibyanditse, Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko ibizava muri referendum bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’igihugu buri imbere, gusa abasaba kwitegura bakazahagarara kucyo bazaba bahisemo.

Abanyamuryango banyuranye ba RPF-Inkotanyi banyuranye, basohokanye ibyishimo ko ikifuzo cyabo cyumviswe, ndetse bakavuga ko bakurukije ubusabe bw’Abanyarwanda n’uburyo biteguye, ngo bizeye ko abazatora “YEGO” bazaba 100%.

Inyito ya Kamarampaka yashyizwe mu majwi na bamwe mu banyamuryango, nka Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko nta mpamvu yo kuyita Kamarampaka kandi nta mpaka abanyarwanda barimo.

Ni byemezwa ko referendum izaba kuwa gatanu tariki 18 uku kwezi, Abanyarwanda mu gihe kitageze ku byumweru bibiri barasabwa guhaguruka bakitabira amatora ari benshi bakagaragaza amahitamo yabo.

Min Johnston Busingye yavuze ko amatora ya Referendum ashobora kuba tariki 18 Ukuboza kuko abona ko Abanyarwanda biteguye
Min Johnston Busingye yavuze ko amatora ya Referendum ashobora kuba tariki 18 Ukuboza kuko abona ko Abanyarwanda biteguye

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • okkkkk,MUTERE IMBERE ?DIEU MERCI???

  • Waouhhhhhhhhhhhh, itariki iratinze weeeee, Tuzagutora maze abanzi bajiginywe

    • @Michou

      Uyu Michou arimo aritiranya ibintu. Gutora Referendum ni ukwemeza ko Itegekonshinga ryahinduka ntabwo ari ugutora Perezida. Itorwa rya Perezida rizaba muri 2017.

  • Turi tayari cyane Nyakubahwa President, twiteguye guha icyerekezo gikwiye igihugu cyacu, ntagushidikanya iyo cabinet meeting niyemeze vuba itariki naho ubundi ibindi mutureke ni 100%

  • Amazi yose agomba kujya iyo uruzi rujya ( l’ eau vas dans la liviere)

    • Niyo haba ari mu isumo ( mu manga)

Comments are closed.

en_USEnglish