REG yahakanye ko abari abakozi ba EWSA birukanwe bitanyuze mu mucyo
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatanu tariki 4/12/2015, ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (Rwanda Energy Group, REG), abayobozi bacyo bavuze ko amakuru avugwa n’abahoze ari abakozi bayo ko birukanwe bitanyuze mu mucyo atariyo.
Ubuyobozi bwa REG buvuga ko kugeza ubu nta mukozi wirukanywe, gusa ngo icyabaye ni uguhagarika abakozi bagasubizwa Minisiteri y’abakozi (MIFOTRA), nk’uko itegeko ribivuga, ngo bahawe imperekeza mu gihe Minisiteri (MIFOTRA) iri kubashakira indi mirimo.
Mugiraneza Jean Bosco umuyobozi wa REG yatangarije abanyamakuru ko abakozi bahagaritswe, hashyirwaho gahunda yo kubashyira mu mbonerahamwe y’umurimo, ariko ngo hari bamwe banze kwitabira ibizami kuko no mu maroporo bahaga MIFOTRA bandikaga n’impamvu.
Yagize ati “Hari ababikoze (ibizamini) baratsindwa, ndetse hari n’abanze kubikora, ariko hari n’abandi batsinze kandi twahoraga tubabwira ko ari gahunda ya Leta yo kuvugurura, dushyira abakozi mu myanya yabo dukurikije ubushobozi bwabo.”
Yavuze ko REG izakomeza gufasha abagiye mu buzima bwo hanze, bakagenda mu cyubahiro, bakazahabwa 2/3 y’umushahara nk’imperekeza. Yavuze ko aba bakozi babakangurira kuba bashinga koperative cyangwa ‘Company ‘ bakishyira hamwe bakikorera.
Mugiraneza jean Bosco yakomeje avuga ko mu Rwanda ntabwo ari ubwa mbere hari habaye ivugurura , gusa abagezweho niryo vugurura, bamwe barikorera. Na REG yakurikije ibyo amategeko abasaba aho barebega ko nyuma yo gutorana ari abazasigara ariko se bazakora iki nkabantu bakoreye ikigo? Gusa ngo bumvaga yuko bagenda mu cyubahiro, bakazikorera.
Mugiraneza yavuze ko REG ari ikigo cy’ubucuruzi ‘company’ gikora nk’ikigenga nubwo ari umushinga wa Leta biryo ngo amategeko yacyo atandukanye n’agenga abakozi ba Leta bisanzwe.
Ati “Ibyo twakoze byose byabaye mu mucyo, ntabwo ari twe twakoresheje ibizamini, hari ‘company’ ibishinzwe yitwa KPMG. Twebwe icyo twakoraga, twarabakurikiranaga tukareba uko abakozi bajya mu myanya yabo kandi abakozi kujya mu myanya yabo ni Inama y’Ubutegetsi yari ibishinzwe.”
Yavuze ko uwashakaga kurenganurwa yari kurega, utarabivuze ngo ntabwo akwiye kubigereka kuri REG. Mugiraneza yavuze ko umuntu wanze gukora ibizamini adakwiye kujya kurega.
Ati “Wasanga abatarakoze ibizamini ari bo ubu bagenda bateza ibibazo, abavuga ko bararenganye ibyo ni uguta umwanya kuko ni gahunda ya Leta, aho guta umwanya bajya kwikorera bagakora imishinga.”
Ku byerekeye imishahara batahembwe, REG yavuze ko nta ruhare yabigizemo. REG ivuga ko igisubizo badakwiye kugishakira mu mpinduka, ahubwo ngo igisubizo bagishaka ku mpamvu yatumye bitajya mu bikorwa, bityo ngo bakwiye kubaza igisubizo Minisiteri y’Ubutabera.
Yavuze ko agahimbazamuswi bari bagenewe bakabahaye mu kwezi kwa karindwi bose. Ubuyobozi bwa REG buvuga ko bumaze gutera intambwe nziza mu bijyanye n’amashanyarazi, ngo mu mezi 18 ashize bari bamaze kugeza kuri MW 86, mu gihe intego bafite ari iyo kugera kuri MW563 mu 2018.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Uyu mutegetsi harya siwe baheruka gufunga amasaha make kubera ahari gusuzugura urwego rw’Umuvunyi muri iki kibazo kijyanye no kwirukana abakozi ?!
None ko ndeba arimo kuvangavanga ibintu asa n’ufite ubwoba ni ukubera iki ? Ngo REG ni ikigo gicuruza cyigenga, ngo REG ni umushinga wa Leta, ngo abo bakozi ntibagengwa n’amategeko agenga abakozi basanzwe …ngo MIFOTRA, ngo MINIJUST…ibi se ni ibiki ?
Reka baze babajyane mu nkiko ndebe ko iyo REG itazishyura akubye inshuro 4 ayo wari kuba warabahaye, bakagenda mu cyubahiro ! Ayi nya !
None se ko avuga ibizamini abo bashyizemo batabikoze barusha iki abandi? Kwirukanwa si cyo kibazo kuko ntawavukiye muri icyo kigo ariko uburyo byakozwe bigaragaza ubugome bukabije! None se arumwa Ministeres arizo zagombye kubikemura koko! Ibyo bahereyeho harimo umutungo n’imyenda y’smoko menshi, kuki yemera umutungo ntakemure ibibazo byabaye bagera kuri uwo mutungo?
Imana imwoherereze Roho wayo amumurikire kugirango adahagarika amajyambere y’igihugu cyacu kdi yagombe kuyaharanira! Nakanguke burakeye!
Ibyo REG yakoze ni agahomamunwa. N’ubwo abayobozi basobanura nk’aho bafite ukuri bari bakwiye kureka gutsimbarara bagashyikirana na Sendika y’abakozi kuko nibijya mu nkiko bazabazwa igihombo bagiye guteza leta.
CEO n’abo bafatanije bakwiye gutekereza ko bariya ari abanyarwanda bafite uburenganzira n’imbaraga zo gukorera igihugu cyabo, niba avugako ari ikigo cyigenga se, yasobanura itegeko rimuha uburenganzira bwo gusezerera abakozi ba leta, yatijwe na Mininfra? Niba avuga ko nta bakozi basezereye se, abafite amabaruwa abasezerera bishatse kuvuga iki? ubu se bari mu kazi? Niba batarasezerewe se, kuki avuga ko bazahembwa 2/3 by’umushahara? ayo makoperative se abakangurira, azayatera inkunga? Abayobozi b’iki gihe barasekeje kabisa. Leta yari ikwiriye kujya yitondera cyane kureba abo ishinga kuyobora ibigo byayo.
Ariko Mugiraneza Bosco ko wahinsutse Mugiranabi? Ubuyobozi bw’icyo kigo bwarakwangije ube maso. Wabaye nka Sindikubwabo wishimiwe n’ababyeyi yari yarabyaje bibwira ko ubutabazi bubonetse, bukeye afata discours ya ba Ntibindeba abamwishimiraga bashirira ku icumu. Nawe wari uzwi nk’umunyakuri n’umunyempuhwe ariko wagaragaye warahindutse ukundi. Ese harya ubwo budahangarwa bwo mwabuhawe na nde bwo gufata abanyarwanda amagana mukabica urubozo uko mushatse bari aba Leta ngo ikigo ni Company? Mwashoyemo umutungo wanyu wowe na Mbabazi? Cyangwa ni aya Leta ni nayo yabashyizeho? Kuki mushaka kuzinura abana b’u Rwanda urwababyaye? Kurenganya ko nta mugisha ubamo? Ariko imvugo yadutse ngo Reg na Wasac ni companies nta tegeko rikibagenga niba ari nabyo nibisubirwemo kuko serivisi batanga ubwazo ni iz’abaturage bahabwa ma Leta n’ubwo byakwitwa ukundi. Iki kibazo gishakirwe umuti kuko cyahungabanije benshi.
ibyo bakoze muri REG, dutegereje ukurenganurwa na H.E, kandi turizera ko mu mushyikirano kizigwaho.uwo mugabo wuzuye ibinyoma no kwishongora no gusesereza abirukanywe yibuke ijambo nyakubahwa akunda gukoresha ko atari bo “Mana”iri juste, H.E nataturenganura, Imana izabyikorera.
Comments are closed.