Digiqole ad

Rubanda bati iki kuri REFERENDUM yo kuwa gatanu?

 Rubanda bati iki kuri REFERENDUM yo kuwa gatanu?

Majyambere, Nyirasafari, Hawa na Mbuzehose b’i Musanze na Muhanga bavuga kuri Referendum n’Itegeko Nshinga

*Abenshi twaganiriye ntibazi ibikubiye mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe
*Benshi ariko barabizi neza ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe
*Bacye ntabyo bazi, bazi ko amatora yo kuwa gatanu ari ayo gutora Kagame
*Benshi ikibashishikaje ni ugutora Referendum kugira ngo P.Kagame yongere yiyamamaze.
*Umwe yavuze ko bazamutora ariko amusaba kugabanya imisoro


Abanyamakuru b’Umuseke mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Ngoma, Musanze, Muhanga baganiriye n’abaturage b’ibyiciro bitandukanye ku Itegeko Nshinga rivuguruye n’amatora bazakora baryemera cyangwa barihakana kuri uyu wa gatanu. Umubare munini ugaragaza ko utazi ibiri muri iryo Tegeko Nshinga icyo bazi gusa ni uko ryavuguruwe, ikibashishikaje ni uko ryemerera Perezida Kagame kongera kwiyamamaza. Gusa bamwe bo ntibazi iby’Itegeko Nshinga ahubwo amatora yo kuwa gatanu baziko bazatora Perezida.

Majyambere, Nyirasafari, Hawa na Mbuzehose b'i Musanze na Muhanga bavuga kuri Referendum n'Itegeko Nshinga
Majyambere, Nyirasafari, Hawa na Mbuzehose b’i Musanze na Muhanga bavuga kuri Referendum n’Itegeko Nshinga

Ishingiro ryabyo ni Perezida Kagame, ukunzwe cyane mu baturage bo hasi bagaragaza ibyiyumviro byabo kuri we. Niwe bagarukaho cyane iyo uganira nabo yaba ku Itegeko Nshinga cyangwa ku matora yo kuwa gatanu.

Jean Baptiste Ndahayo umuturage mu murenge wa Gahunga Akagali ka Nyangwe mu karere ka Burera arabizi neza ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe ku busabe ngo nawe yatanze kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza.

Ati “Mu minsi ishize hano mu Gahunga twanaganirijwe na Perezidante w’Inteko atubwira uko Itegeko Nshinga ryamaze kuvugururwa. Ubu igisigaye ni uko dusubizaho Perezida wacu mu gihe cyose azaba agifite intege.”

Silas Majyambere nawe wo mu murenge wa Gahunga mu kagali ka Buramba avuga ko Itegeko Nshinga bakurikiranye uko ryavuguruwe n’ubwo icyo azi gusa ari uko ingingo ya 101 yahinduwe.

Majyambere ati “Icyifuzo cyacu cyarumviswe, nta kabuza tuzatora ririya Tegeko Nshinga rwose kuko ingingo ya 101 yahindutse.”

Alphonsine Nyirasafari wo mu murenge wa Kinoni ntagaragaza ko azi iby’itora rizaba kuwa gatanu nka Referendum nubwo bwose azi ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe.

Ati “Tuzaba twabukereye, niyo naba ndwaye nzasindagira mpagere njye kumutora.”

Nyarasafari ati "Nubwo naba ndwaye nzasindagira njye kumutora"
Nyarasafari ati “Nubwo naba ndwaye nzasindagira mpagere njye kumutora”

Francois Murasira wo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma we gutora Itegeko Nshinga rivuguruye ntabwo abitandukanya n’amatora ya Perezida. Nawe avuga ko azajya gutora Perezida. Abajijwe niba hari icyo azi ku Itegeko Nshinga yasubije ati:

Ibyo ni iby’Abadepite ntibindeba. Njye icyo nzi ni uko tuzajya kwitorera Kagame wacu waduhaye amashanyarazi iwacu akaduha inka akaduha na mituweli tukaba twivuza kuri macye, nta kindi.

Mu karere ka Muhanga abaganiriye n’Umuseke bagaragaza ko bazi neza ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe ndetse ko n’itora ryo kuwa gatanu ari iryo kuyemeza cyangwa kuyihakana.

Cyakora bamwe muri bo bagarutse cyane kuri Perezida Kagame, bavuga ko bamushyigikiye kandi bifuza ko yongera kubayobora kubera icyerekezo yahaye igihugu, ndetse no kuba yaragaruye amahoro n’ituze mu baturage. Gusa ibikubiye mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe ababizi ni mbarwa.

Alphonsine Mukeshimana umucuruzi mu mujyi wa Muhanga avuga ko Itegeko Nshinga bazaritora kugira ngo Kagame ahabwe andi mahirwe kuko ngo yahaye ijambo n’agaciro umugore.

Gusa Mukeshimana ati “Ariko turifuza ko Perezida Kagame anareba ku kibazo cy’imisoro y’umurengera ducibwa itajyanye n’ubushobozi dufite.

Abasoresha ntibita ku bushobozi bucye dufite, amaduka menshi amaze gufunga kubera ibibazo by’imisoro irenze ayo bacuruje bacibwa. Ukongeraho n’ibintu by’imisoro k’ubutaka n’ibindi…biratubangamiye cyane. Nawe mu 2017 tuzamutora ariko iki kibazo akirebeho rwose.”

Antoine Kayitare nawe wo mu mujyi wa Muhanga we ngo yishimiye ko ibyo basabye Abadepite babikoze nabo bakaba bagiye gutora Referendum bashimangira ibyo bari basabye Inteko.

Avuga ko icya mbere bishimira ari uko ibyo basabye abadepite bagiye kubibona akavuga ko kuba amatora ya kamarampaka abaye bisubije ibyifuzo bye.

Hawa Nyirasafari wo mu murenge wa Nyamabuye we avuga ko ibyo gutora Referendum atabyitayeho kuko atazi ibikubiyemo, gusa avuga ko azajya kuyitora kuko aziko izaha amahirwe Perezida Kagame yo kongera kumuyobora kuko ngo kubwa Perezida Kagame aribwo akora imirimo ye atuje kandi akaryama agasinzira.

Mbuzehose Zakaria w'i Musanze arabizi ko azatora Itegeko Nshinga nubwo bwose atazi ibiririmo icya ngombwa ngo ni uko riha umwanya Kagame
Mbuzehose Zakaria w’i Musanze arabizi ko azatora Itegeko Nshinga nubwo bwose atazi ibiririmo icya ngombwa ngo ni uko riha umwanya Kagame
Ndahayo Jean Baptiste wo mu Gahunga k'Abarashi ngo azirikana ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe ku busabe bwe n'abandi ngo yiteguye kuritora
Ndahayo Jean Baptiste wo mu Gahunga k’Abarashi ngo azirikana ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe ku busabe bwe n’abandi ngo yiteguye kuritora
 Hawa avuga ko ikimushishikaje ari uko Paul Kagame atorwa naho Referendum ngo ntayitayeho cyane
Hawa avuga ko ikimushishikaje ari uko Paul Kagame atorwa naho Referendum ngo ntayitayeho cyane
Antoine Kayitare avuga ko ibikubiye mu Itegeko Nshinga rivuguruye ari ibyifuzo bye n'abandi banyarwanda benshi
Antoine Kayitare avuga ko ibikubiye mu Itegeko Nshinga rivuguruye ari ibyifuzo bye n’abandi banyarwanda benshi

Elia Byukusenge & Elise Muhizi &Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ikibazo cy’imisoro gihangayikishije benshi Muzehe azarebe uko agabanya imisoro y’umurengera yakwa abacuruzi bafite ubushobozi buke.

    • Muravuga mutarabona! Ahubwo iziyongera kubera ko bagiye kudufungira imfashanyo!!!

  • Nibyo rwose , umusoro w’ubutaka wakwa umuturage , en plus wo muri Nyabihu , gahunga n’ahandi ? ubundi ubutaka bwinjiza iki wavuga ko wishyuza uwo muturage umusoro , Nyakubahwa azarebe ko yawukuraho kandi birashoboka, bityo tumwitorere 100%.

  • Mujye mwumva neza ubutumwa abaturage babaha kuko bazi ubwenge kurusha uko mubitekereza. Umwe ati: “Imisoro iratugoye benshi barafunze kubera ko iyo misoro itajyanye n’ ubushobozi bwabo ariko nzamutora”. It’s funny isn’t?

  • Ese abadepite ibi bibazo byabaturage barabizi?

  • Ngayo nguko rero Aha biragaragara ko iyo referendum igiye gukorwa kijura.Kuko ntamwanya wabonetse ngo abaturage basobanurirwe ikindi byerekana nuko za miliyoni ngo zirenze 4 zanditse zisaba guhindura itegekonshinga nabyo ari manovring kuko umuntu yibaza abobandikaga abaribo.

  • sinshyingikiye ko bahindura itegeko nshinga, ariko kuko byarangiye kagame akaba angiye kuyobora indi myaka myimshi, namusaba kuzakemura ikibazo cy’ubushomeri muri mandat ye y’ubutaha. Ubushomeri bumeze nabi pe, ndeba abana twiganye ubu bari kurangiza kaminuza ntibengeze akazi, kandi nibanarangiza ntako bazabona kuko nabarangije barakabuze. Nangize amahirwe mpita mva mu gihugu ariko burigihe mba nibaza uko bagenzi banjye bazabaho. Umuti w’ubushomeri ntawo nzi, nkubwiye naba kubeshye, ariko nicyo abayobozi babereyeho bazashake igisubizo. Bitabaye ibyo, urubyiruko ruzabura icyo rukora, ubundi rumukureho.

  • Muraducanze cyane…ngo benshi barabizi ngo benshi ntibabizi?????
    Abatabizi ni benshi n’ababizi ni benshi????

    • Birumvikana neza:
      Abenshi barabizi ko Itegeko Nshinga ryavuguruwe
      Abenshi ariko ntabwo bazi ibikubiye (ingingo) mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe.

Comments are closed.

en_USEnglish