Digiqole ad

Perezida Kagame amaze gutora. Ati “Dutegereze ibiva mu matora”

 Perezida Kagame amaze gutora. Ati “Dutegereze ibiva mu matora”

Kuri uyu wa gatanu byari biteganyijwe ko saa tanu zuzuye Perezida Kagame agera ku biro by’itora kuri APE Rugunga mu mudugudu w’Imena, mu murenge wa Rugunga muri Nyarugenge, nicyo gihe yahagereye aherekejwe na Mme Jeannette Kagame n’umukobwa wabo Ange Kagame, bakora igikorwa cyo gutora nk’abandi Banyarwanda.

Perezida Kagame amaze gutora yabwiye abanyamakuru ati "Nimureke dutegereze ibiva mu matora"
Perezida Kagame amaze gutora yabwiye abanyamakuru ati “Nimureke dutegereze ibiva mu matora”

Kuri ibi biro by’itora biri ku ishuri rya APE Rugunga, hatoreye abandi baturage bo mu midugudu myinshi igize iki gice cya Kiyovu no mu Rugunga. Hatoreye kandi abayobozi barimo Hon Bernard Makuza, Perezida wa Sena, umuyobozi mukuru wungirije wa Police y’u Rwanda DIGP Dan Munyuza n’abandi.

Perezida Paul Kagame amaze gutora, yagiranye ikiganiro kigufi cyane n’abanyamakuru bahise bamubaza niba aziyamamariza kuyobora u Rwanda nk’uko yabisabwe n’abaturage.

Yasubije iki kibazo ati “Mutegereze ibizava muri aya matora.”

Abanyamakuru bamubajije ejo hazaza afitiye Abanyarwanda n’igihe azatangariza ko aziyamamaza, yagize ati “Ntabwo arijyewe ufite ejo hazaza h’Abanyarwanda, ni bo ubwabo bafite ejo habo hazaza.” Ku cyo gutangaza kwiyamamaza yagize ati “Mutegereze igihe icyo aricyo cyose.”

Abaturage batandukanye batoreye kuri ibi biro by'itora mu Rugunga ahatoreye imidugudu itandukanye harimo n'abanyeshuri ba UR/CST
Abaturage batandukanye batoreye kuri ibi biro by’itora mu Rugunga ahatoreye imidugudu itandukanye harimo n’abanyeshuri ba UR/CST
Uyu areraba ibyangombwa bye mu ishati ngo atore
Uyu areraba ibyangombwa bye mu ishati ngo atore
Umuyobozi wa Police wungirije DIGP Dan Munyuza aje gutora mu masaha y'igitondo
Umuyobozi wa Police wungirije DIGP Dan Munyuza aje gutora mu masaha y’igitondo
Ahabwa urupapuro rw'itora ngo ajye gutora
Ahabwa urupapuro rw’itora ngo ajye gutora
Arereka umunyamakuru w'Umuseke ko amaze kuzuza inshingano n'uburenganzira bye nk'Umunyarwanda
Arereka umunyamakuru w’Umuseke ko amaze kuzuza inshingano n’uburenganzira bye nk’Umunyarwanda
Abatoreye aha ku biro by'umudugudu w'Ituze hari agashya ko gutanga indabo, uyu muryango umaze gutora
Abatoreye aha ku biro by’umudugudu w’Ituze hari agashya ko gutanga indabo, uyu muryango umaze gutora
Brig Gen Ephrem Rurangwa aje gutora
Brig Gen Ephrem Rurangwa aje gutora
Mme Mukasonga, umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge aje aha mu Rugunga gukurikirana uko ibikorwa biri kugenda, we yatoye mu gitondo kare ku biro by'itora byo mu murenge wa Kigali
Mme Mukasonga, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge aje aha mu Rugunga gukurikirana uko ibikorwa biri kugenda, we yatoye mu gitondo kare ku biro by’itora byo mu murenge wa Kigali
Aba barishimira ko bamaze gutora Itegeko Nshinga
Aba barishimira ko bamaze gutora Itegeko Nshinga
Mme Chantal Rosette Rugamba n'umuhungu we bamaze gutora
Mme Chantal Rosette Rugamba n’umuhungu we bamaze gutora
Umukecuru utuye muri aka kagali aje gutora yafashijwe kuzamuka 'escaliers' zihari
Umukecuru utuye muri aka kagali aje gutora yafashijwe kuzamuka ‘escaliers’ zihari
Ageze hejuru ati "Nta kabuza ndatora mpe amahirwe Kagame azongere atuyobore"
Ageze hejuru ati “Nta kabuza ndatora mpe amahirwe Kagame azongere atuyobore”
Hari urujya n'uruza rw'abaza n'abava gutora
Hari urujya n’uruza rw’abaza n’abava gutora
Amaze gutora ati "Ndatoye kandi ntoye neza"
Amaze gutora ati “Ndatoye kandi ntoye neza”
Abanyeshuri ba UR/CST bo mu mudugudu w'Isibo kuri iyi centre y'itora ku mirongo batora kandi batuje
Abanyeshuri ba UR/CST bo mu mudugudu w’Isibo kuri iyi centre y’itora ku mirongo batora kandi batuje
Abo muri Rugunga ya 1 ku mirongo
Abo muri Rugunga ya 1 ku mirongo
Bitabiriye ari benshi ahagana saa yine
Bitabiriye ari benshi ahagana saa yine
Ku biro by'itora by'umudugudu w'Imena aho Perezida Kagame yari agiye kuza gutorera na we
Ku biro by’itora by’umudugudu w’Imena aho Perezida Kagame yari agiye kuza gutorera na we
Muri iki cyumba Perezida niho na we yaje gutorera
Muri iki cyumba Perezida niho na we yaje gutorera
Muri aka gasanduko ni ho Perezida na we yashyize urupapuro rw'itora amaze gutora
Muri aka gasanduko ni ho Perezida na we yashyize urupapuro rw’itora amaze gutora
Hanze hari isuku hanateguye neza
Hanze hari isuku hanateguye neza
N'indabo z'umwimerere
N’indabo z’umwimerere
Perezida Kagame ahageze yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Amatora Prof Kalisa Mbanda
Perezida Kagame ahageze yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora Prof Kalisa Mbanda
Yahaye ikaze kandi Mme Jeannette Kagame
Yahaye ikaze kandi Mme Jeannette Kagame
Perezida Kagame n'umuryango we baje gutora
Perezida Kagame n’umuryango we baje gutora
Bamanuka bagana ku biro by'itora
Bamanuka bagana ku biro by’itora
Perezida Kagame ari gutora hamwe na Ange Kagame inyuma ye
Perezida Kagame ari gutora hamwe na Ange Kagame inyuma ye. Photo/C.Ndegeya
Abanyamakuru benshi cyane bari bategereje kumuvugisha amaze gutora
Abanyamakuru benshi cyane bari bategereje kumuvugisha amaze gutora

Photos/A E Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

47 Comments

  • Perezida wacu komeza intego wihaye tukurinyuma

  • Kamarampaka imare amagambo uwanga yiyahure puuuuu syiiii….

    Ibigarasha kabibaye hoooo bahuuuu

    • Iyi ntago ari kamarampaka. Uzi ubusobanuro bw’ijambo kamarampaka? Nta mpaka ningeze mbona mu Rwanda njye

    • Sinzi niba waramenyeko ubutegetsi bwavuzeko badashakako iryo jambo karampaka ryongera gukoreshwa. Wowe rero uvuga ibigarasha, ongeraho,Ibipinga, nabajinga ndetse ko mugomba gushyira kumurongo mukarasa kumanywa yihangu.Abobose rero mumaze kubaha impamvu yo kubavanaho vuba na bwangu.

    • Hambereeeeee hari abaririmbaga bakanabyina Ngo uwanga fondateri ntakatubemo ariko ku itaki ya 06/04/1994 babuze Fondateri wabo bafata imihoro ibyakurikiyeho urabizi!

      icyo gihe bavugaga ko uwo Fondateri atashoboraga kubona umusimbura cyakoze niba wari umwana cg wari utaravuka ubaze ababyeyi bawe.

      Noneho niba warize mo gacyeyaaa “Time is the best teacher except that it kills all its pupils”

      Niba utumva ndukuretse! igihe kizakwigishe

  • Hahaha… Mwajyiye Mureke Gusetsa Ariko…. Rmmmmm.!!!!! Kanjye Nisekera..

  • Abanyarwanda baca umugani ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

  • ubwo ikinamico mukaba murarirangije!

    • icyangombwa nuko kibaye mumahoro kandi wowe utifuzaga

  • Cyimwe cyimwe…ni hashimwe Imana kko Ariyo Muhanga woguhora..kko twe ntampaka twarimo Ahubwo twariho twisubiza Agaciro kacu…urakoze Mana.

    • Ubwo wizeye ko iyo mana yawe uvuga hano ari imana y’ibinyoma? birahagije kubona ikinyoma kimwe muri ibi byose ngo bihinduke zero kandi igihe kizabigaragaza uramenye utazaba uririra mu myotsi mu gihe runaka ntazi : buri kintu kigira imvano kigagira n’impinduka bimenye uzabibwire n’undi by Nkurunziza Francois

  • hariya ni kuri APE Rugunga

  • Abantu bavugaga ko ubundi aya matora yari yarateguwe kera maze kubonako bavugaga ukuri.None se ibi byose byateguwe ryari? Ayamasoko yatanzwe ryari hakurikijwe iyihe procédure? mushaka kutubwirako ibi byose byakozwe muminsi itarenze 10? Banyarwanda rero tujye tubwizanya ukuri kutarimo uburyarya…Inzira yanyuzwemo ntawe utayizi. Nifuluje abanyarwanda bakunda u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2017.

    • Reka nisubirize @busananyombi muri commission yamatora ntasoko batanga ryo gutegura icyumba cy’itora abakorera bushake nibo babyitegurira 100%bafatanyije nabakuru bumudugudu nabaturage batuye mumudugudu ibyo ndikukubwira nabikozemo imyaka myinshi ndumuyobozi wa site yitora yabaga iriho imidugudu 7 byibura urumva ndabizi neza .nta bwo ziriya décoration zishyuwe

      • @Kalisa, bajya kuboha ibitambaro, bagacapa ibipapuro by’amatora ujye ubeshya abahinde.Ese niyo babikora nkuko ubivuga, binabaye gutyo wari wabona amatora kuko ari amatora akozwe nyuma yiminsi 10 kw’isi? Ese amatora ategurwa gute? Ntabwo najya impaka nawe kuko wirengagiza byinshi: gutangira umushinga,gusobanurira abaturage abandi batari miliyoni 4,Kugena abazaba bahagarariye ayo matora ndavuga indorerezi zitari abanyarwanda gusa bityo amatora akaba validés.Ibyo ntabyabaye.Reka ndekere aha umuntu ashobora kuvuga byinshi.

        • IObyuyu Gatwire avuga nukuri mwiyumviye ibisubizo abantu bavaga mubiro by’amatora abantu batangaga? Umwe ati tuvuye gutora Kagame undi ati icyo kibazo rwose kirakomeye sinshobora kugisubiza.Munyumvire namwe abo badepite babeshya ngo bagiye gusobanurira abaturage cyangwa abavugaga ko abaturage aribo basabye ko ingingo yi 101 ihinduka bandikira inteko ese wandika ibyutumva cg se wenda ababikwandikiye ntibabigusonuriye? Za miliyoni 3-4 rero twabonye ibyaribyo muzajye mujya kubeshya abahinde.

      • Byose ni ubuntuuuu!!!! Niba ibyo uvuga ubizi None Miliyali zirenga ebyili (2,000,000,000Frw)zatangajwe ko zizagenda ku matora uwazitangaje yari yasaze? ko wisobanura nabi ra watuje ukazatanga ibisobanuro byiza udafite impumu.

        • @Sebyatsi, banza wumve umukecuru wabaye icyamamare muri social media wivugirako baje kumuvana iwe bakamuha 5000Frw kugirango aherekeze abandi kujyana amasanduku ku nteko ishinga amategeko aho yivugira ko atazi byaribyo ko agiye guhindura ingingo ya 11,13.

    • Niyayindi nabandi banyuzemo muri 1990.

    • vana amatiku aho nawe niba wumva ufite ikibazo ujye kugura acide uyinywe ariko uvane induru aho

    • ariko urasinziriye ngirango uko usimbuka iminsi ninako mu bwonko bwawe bisimbuka cyangwa binyuranamo utwifuriza 2017 se kuki usimbuka 2016 amatiku muyavana he kubabyeyi banyu cyangwa mubaturanyi???

      • 2017 niwo mwaka Kagame azihinduka senateri.

  • Njewe nsanga iyi nzira turi kujyamo itazatugwa neza.Turebye kure 2017 Perezida Kagame yagombye gutanga ubutegetsi.

    • Ariko mucyumba k’itora(mubwihugiko)ko umuntu ajyayo wenyine mwagiye muvuga make.

  • SALUT,ABAGORE NA BAKOBWA TURABYEMEYE NA KARAMATA

  • KANDI TUNEJEJWE NUKO UBURENGANZIRA BWO KWIHITIRAMO ICYO TWIFUZA KU MUTIMA MU RWANDA BURUBAHIRIZWA

  • Umusaza paul Arashoboye.
    tugomba kumujya inyuma.

  • Njye hano i Butamwa ntoya OYA ariko nari nkubiswe. nubu ndikwandika ibi nihishe. Nzaba mbarirwa ibyuru Rwanda

    • Ariko mwagiye mureka kubeshya abantu!! Wari ukubiswe na nde?? Kuri site yacu ko umuntu yinjiraga mu kazu k’itora wenyine aho i butamwa baba babirenzeho? Niyo haba gutekinika bakora ukundi ntibahagarara abantu hejuru witubeshya

  • Hari abo itazagwa neza mumutima nkawe ariko abandi ntakibazo bazagira nagito ntituvuze ko abimitima yinangiye batazahura nibibezo mumutima waba nibashaka baziyahure nuburenganzira bwabo

  • Arikose kobabwira abantu ngobazatore yego numva ntanimpamvu ya yo matora.umuntu atora icyashaka ntampamvu yokurenzaho ngo bazatore yogo

    • Ndashaka kwisubiriza uwitwa Aline kuko ndumva ameze nkuvuga ko Abantu babahatiye gutora yego,reka wenda twemere ko byaba ariko byagenze (nubwo jye ntabyemera)arikose mucyumba mubwihugiko ko umuntu yinjiramo wenyine bishoboka bite ko atatora uko abyumva?,ntibyumvikana!,burya Umuntu aragoye ikintu ashaka niyo cyaba ari Kibi kukimubuza ntibyoroha urugero: hari Abantu bacururiza mumuhanda nabo babibona ko bibangamye Police ikoresha ingufu nyinshi kugirango bave kumuhanda ariko baranga bakagarika!,none ukavuga ko bategetse umuntu gutora yego atayishaka akemera kandi yiherereye ntawe umureba?!.

      • amatora yatangiye yego zaramaze gutegurwa no kubarwa, biriya mwatoye ntawabibaze bari baramaze gutora kera waba watoye yego rero cg oy ntacyo bimaze

  • Mubeshye abainde

  • Ariko se mufite ikihe kibazo n’iki kidasanzwe cyabaye Mu Rwanda ? ibi ni ibisanzwe

  • Hari umukecuru wivugiye ko manda ya gatatu muri repubulika buri gihe isema.Murebe Kayibanda, Habyarimana. Imana niyo nkuru.

    • Ariko ibipinga mwanga amahoro we, twiyamye amatiku, Kagame Paul oyeeeeeeeee!!!!!!!, maze ikibyimbye kuri mwe giturike sha dore igihe mwahereye, muhaze amahoro none murasaze!, Imana yo mu ijuru ibaturinde ubwo murasha kwongera gufata imihoro n’amafuni!, aho ho muribeshya twarasobanutse untema ngutema, ntabwo ari tega ijosi nguteme! Mwiyahure abatoye oya!

      • Yewe solina we burya radio Itahuka ntangiye kuyigarukira kandi ntarayumvaga kera.jenoside yahindutse intwaro ya politiki.None se muvandimwe, umuntu wese udashyigikiye matora afifitse kandi sijye ubivuga azaba igipinga, interahamwe igomba kongera gufata imihoro? Ese ubwirwa nikiko ndi interahamwe?

  • Ingoma ya kangahe ??? Ariko kamana we !aho wowe na bene wanyu mwahanuriye ntimunyrwa ???abanyarwanda bakoze ikiri mumitima yabo please. Bazi icyo bashaka. Naho ubundi agahinda cyangwa se ubwoba wifitiye nibikwice.Abanyarwanda oyeeeeeeeee

  • Banyarwanda munfashe gushimira Umwami Imana Yesu niwe wagabiye Rwanda kuyoborwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame,natwe tugaragaje ko president wacu tukimukeneye nk’abenegihugu muri Iyi Referendum :Harakaba ho democracy.

  • Bantu mwese mutishimiye uyu mubyeyi wacu, ntacyo bizabamarira kuko ari Imana yamuduhaye, muzi kuvuga gusa! puuu!

  • Uyu wakoze photochop perezida ari gutora mushatse mwamirukana.Tumanze kuba benshi tumetrisa photographie.

  • Ibyo muvuga byose zimbyitayeho, amahoro n’umutekano ntibigira ikiguzi, mwibuke uko buri munyarwanda yabayeho nabi muri 94, n’utarishwe n’interahamwe yahuye na macinyamyambi yo mu nkambi, n’utariciwe arafunze cyangwa afite uwe ufunze, none mubonye umugabo uzi kurinda ubusugire bw’igihugu mumwiteshe ? Murashaka kubaho nk’abarundi ? Iby’iterambere byo simbivuze kuko bwakwira bugacya.

  • Ibi Ni bimwe bya abayuda biti nimumubambe bizatubarweho twe nabana bacu!! Ubwo relo namwe mwiyemeje ko ingaruka zose muzazilengera n’abana banyu!! Mukenyere relo nabo bana mubakenyeze kuko ntizitinze!!

  • TWUMVIKANE, PLZ:

    UBURENGANZIRA BWA MBERE NA MBERE, NI AMAHORO !
    (Icyampa nkarya, nkaryama, nkirerera abana, etc. Naho ibiva i Burayi byo mbona ari Umurengwe…)

    • Ese abaryamaga bagasinzira mbere ya 1990 ubu bari kwangara hanze bo urabatekereza? ejobundi muri gahunda ya ndumunyarwanda mu bubiligi Ministre Kaboneka yavuzeko nta mpunzi nimwe y’umututsi yazaga mu Rwanda kumugaragaro. Ese benewacu babaga mu Burundi ntibazaga kudusura bagasubirayo? Ese Kayirebwa ntiyazaga mu Rwanda akanacuranga agasubirayo?

  • MURASHAKA IKI MWATUJE KO NTAKITAGIRA IHEREZO

Comments are closed.

en_USEnglish