Digiqole ad

U Bushinwa bwemereye Africa miliyari 60$ harimo atazasaba gutanga inyungu

 U Bushinwa bwemereye Africa miliyari 60$ harimo atazasaba gutanga inyungu

Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma na Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping

Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping yavuze ko igihugu cye kizatanga miliyari 60 z’Amadolari ya America (£40bn) agenewe gufasha uyu mugabane.

Perezida wa Africa y'Epfo Jacob Zuma na Perezida w'U Bushinwa Xi Jinping
Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma na Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping

Mu nama arimo muri Africa y’Epfo, mu muyi wa Johannesburg niho iyi nama ibera.

Xi Jinping yavuze ko iyi nkunga ya miliyari 60 z’amadolari harimo n’inguzanyo zitazakwaho inyungu, ndetse harimo n’ubufatanye mu masomo (scholarships) no kuzigisha ibihumbi by’Abanyafrica.

Umuyobozi w’U Bushinwa kandi yavuze ko umwenda w’ibihugu bikennye cyane muri Africa muri 2015 ukwiye guhanagurwa.

U Bushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi na Africa, ariko mu mezi atandatu ashize ishoramari ry’iki gihugu ryagabanutseho 40%.

Xi Jinping yabanje guca muri Zimbabwe mbere yo kwerekeza muri Africa y'Epfo
Xi Jinping yabanje guca muri Zimbabwe mbere yo kwerekeza muri Africa y’Epfo

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntibazababeshye inyungu ihora iriho!!!

  • aba chinese baje gutwara natwatundi abazungu basize
    ngaho muraje rero murebe ukuntu muri africa hagiye kuvuka imitwe yitwaje intwaro itewe inkunga na CIA,ubwo umunyamerica arimo gukubita agatoki ku kandi azashyirwa aruko muri africa ahagize ahantu hatakwizerwa nu wari wewese mukashora imari cyangwa mu bufatanye kuko azaba aziko nta mahoro ahari

  • Ubu abashinwa baraje, nibyiza babanje kudukuriraha Kagame na kabila na Museveni.

Comments are closed.

en_USEnglish