Digiqole ad

CECAFA: U Rwanda kuri FINAL nyuma yo gutsinda Sudan kuri penaliti

 CECAFA: U Rwanda kuri FINAL nyuma yo gutsinda Sudan kuri penaliti

Amavubi muri CECAFA yageze ku mukino wa nyuma atsinze Sudan kuri Penaliti

U Rwanda rwari rwatangiye igice cya mbere nabi, nyuma y’iminota 20 y’igice cya mbere Sudan yabonye ikarita itukura. Amavubi ntiyabashije kubya umusaruro ayo mahirwe ngo atsinde mu minota ya mbere kugeza ku munota wa 90, ahubwo mu minota y’inyongera Amvubi yatsinzwe igitego mu minota y’inyongera, igitego cyishyuwe na Mugiraneza JB, Amavubi yaje kubasha gutsinda kuri penaliti 4 – 2 za Sudan.

Amavubi muri CECAFA ageze ku mukino wa nyuma
Amavubi muri CECAFA ageze ku mukino wa nyuma

Mu gice cya mbere cy’umukino Amavubi yari afite amahirwe menshi yo kwitwara neza ariko ntiyigeze ayakoresha.

Ikipe ya Sudan yatangiye nabi umukino ifite igihugu n’amahane menshi. Ku munita wa 15 w’umukino, umukinnyi Nshuti Savio Dominique w’u Rwanda yatewe inkokora ku bushake n’umukinnyi wa Sudan, ariko umusifuzi arabyihorera.

Ku munota wa 18 abakinnyi ba Sudan bateye amahane akomeye, biviramo umukinnyi Habimana Yusuf gukomereka, umusifuzi wo muri Djibouti atanga ikarita y’umutuku ku mukinnyi Bakri Babakar.

Ku munota wa 21 umukino urakomeza. Umukinnyi Ombolenga Fitina w’Amavubi yaje gusunikwa bikomeye n’undi mukinnyi wa Sudan ariko umusifuzi arabyihorera.

Muri iki gice cya mbere Iranzi Jean Claude yateye Coup franc ya mbere y’u Rwanda muri ebyiri zabonetse ku munota wa 25.

Ku munota wa 40, u Rwanda rwabonye indi Coup franc ku ikosa ryakorewe Tuyisenge Jacques na yo ntiyagira ikiyivamo.

Bakame ku munota wa 41 yakoze akazi ke neza nubwo atari yigeze asatirwa cyane. Kimwe no mu minota 4 y’inyongera, Habimana Yusuf w’u Rwanda yatanze umupira ku mukinnyi wa Sudan byari bikomeye ariko Bakame akiza izamu rye.

Igice cya mbere ntabwo cyagaragayemo umukino mwiza na mba, kirangira ari ubusa ku busa Amavubi ananiwe gutsinda Sudan yakinaga ari abakinnyi 10.

Mu gice cya kabiri Haruna Niyonzima yinjiyemo, ndetse umupira we uvamo corner kick  gusa Jean Baptiste Mugiraneza bita Migi yarahushije igitego kuri iyo corner yo ku munota wa mbere w’igice cya Kabiri.

Nyuma y’iminota 47 y’umukino u Rwanda rwari rutaratera ishoti rigana mu izamu ry’ikipe ya Sudan, ariko Ombolenga Fitina kuri uwo munota yashatse gutungura umuzamu wa Sudan ntibyakira icyo bitanga.

Nshuti Savio Dominique wa Rayon Sports yavuyemo hajyamo rutahizamu wari ukenewe, Sugira Ernest ngo bagerageze kotsa igitutu Sudan yari yasubiye inyuma.

Sudan yabonye igitego ariko bari baraririye. Mu kanya gato ku munota wa 61, Rwatubyaye Abdul yateye umutwe kuri corner kick ya gatandatu y’u Rwanda ariko umupira uca ku ruhande gato cyane.

Sudan yabonye Coup Franc, iterwa neza ariko Amavubi yihagararaho ku munota wa 63. Ombolenga yakoze akazi gakomeye imbere y’izamu rya Sudan ariko umupira yatanze upfa ubusa.

Ku munota wa 71 Djihad Bizimana yaturiye ishoti mu izamu ariko umusifuzi avuga ko habaye ikosa.

Ku munota wa 76 Amavubi yabonye Coup Franc nziza ku ikosa ryakorewe Haruna Niyonzima. Iri kosa ryahanwe nabi na Jacques Tuyisenge. Umuzamu wa Sudan yahawe ikarita yo gutinza umukino.

Umukino warangiye gutya, abakinnyi ba Sudan bagerageje kwihagararaho no gukina neza uko bashoboye nubwo bwose bari 10.

 

Iminota 30 y’inyongera

Amavubi yakomeje gukina nk’uko byari bimeze mbere,  ku monota wa munani w’agace ka mbere abona corner ya 7 y’umukino ntiyatanga umusaruro.

Muri aka gace ka mbere, ku munota wa cyenda Sudan yabonye amahirwe akomeye ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi itsinda igitego cyari kiyihaye amahirwe akomeye yo kugera ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda yahise icika intege bigaragara, ariko ikomeza kugerageza.

Ku munota wa 12 Jacques Tuyisenge yabonye amahirwe y’igitego ariko umuzamu wa Sudan aba maso, umupira awushyira hanze uvamo corner kick.

Ku munota wa 120’ ku makosa akomeye y’umuzamu Salim, Mugiraneza Jean Baptiste yamwambuye umupira awushyira mu izamu biba 1-1, ikizere cy’Amavubo cyongera kuzamuka.

Gusa Songa Isaie wari ukinjira atarakora ku mupira na rimwe yaherejwe umupira maze igihe awirukaho ashyiditse n’umukinnyi wa Sudan amukubira inkokora umusifuzi aba yamubonye amweerka ikarita itukura umusohora hanze.

 

Amavubi atsinda Peanlty 4-2

Nubwo umunyezamu wa Sudan Ibrahim Ahmed Hassan yari yagaragaje cyane ko yiyizeye kuri za Penaliti, aha ngo abahanga bazo ni mbarwa kuko amahirwe ntiyamusekeye, nta n’imwe y’Abasore b’Amavubi yafashe, yaba iya Haruna wateye iya mbere, J.Tuyisenge wateye iya kabiri, Dihad Bizimana wateye iya gatatu na Sugira Ernest wateye iya kane y’intsinzi.

Ahubwo umunyezamu Bakame wefashe Penaliti ya Atahir Babikir yari iya kabiri naho Rahim Hamed  atera ku ruhande penaliti yabo ya kane. Amavubi akomeza kuri Penaliti 4 kuri 2 za Sudan.

U Rwanda rurategereza ikipe iza kuva mu mukino wundi wa 1/2 hagati ya Ethiopia na Uganda.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • N’ubwo ntawabikekaga ariko Congratulation ku Mavubi.

    • Uganda izatwica tu! ndabona bitazoroha

      • Ntakundi amavubi yacu yihangane ntakundi naho yar’amabuye ntak’atagize 2

  • Felicitation AMAVUBI. Ejo bundi ntihari abari bahagurukiye umutoza ngo ibiki n’ibiki? Haba hari impamvu nyinshi zitandukanye, ntabwo aba ari umutoza gusa. Ferwafa yafashe umwanzuro mwiza wo kutamusezerera

  • Yes Congratulation ku basore bacu amavubi nwtional team. N’iyo mutatwara igikombe jye ndabashimiye. Niyamye ba bangamwabo bakomeje kubatega iminsi, ngo ntaho muzagera.
    Be patriot plz. Niba national team ikinnye n’ubwo byaba bigaragara ko ari weak, mujye muzirikana ko ari igihugu cyacu cyaserutse, ari abanyarwanda twese turaba dusebye hanyuma mwihangane muyifane yenda niba hari n’ibyo mwifuza ko bihinduka mukomeze mubisabe nyuma y’umukino ariko mwabanje gukora akazi kanyu ko gutera courage abasore ba national team. This is what we call patriotism. Thanks alot 2 all patriots.

  • noneho rutamu aravuga iki kuri McKinstry?

  • NA TUTAMIKA HADI NGUNGA KUMI.

  • Amavubi congs, ariko rero nubwo tugeze hariya ntibikuraho kom dufite ikipe yoroshye. ntabwo mubyukuri uko irimo gutsinda byatuma umuntu ajyaho ngo dufite ikipe, gusa bakoze ibyo bashoboye muntegenke zabo, kandi turifuza ko bazazana nigikombe. kandi FERWAFA ibone ko ya flash disk yo gutoranya abakinnyi

  • Ndacyavuga ngo byose ni hahandi erega; murebe kuri rwa rutonde rwa buri kwezi rwa FIFA, u Rwanda rugeze hehe? ntirwasubiye muri 3 chiffres? Hanyuma se kuki umutoza yitwa gutyo? nyine agomba gutoza umukinnyi akamuhinduramo undi muntu, sinon ntabwo yakwitwa umutoza ahubwo ubwo twagendera kuri iriya terme y’igifaransa aho bamwita “SELECTIONNAIRE”,ubwo byaba bivuze ko atoranya;yego batsinze, ariko se 2 kose kuri Penaliti? Equipe yuzuye ikananirwa gutsinda ituzuye? Mbabwize ukuri, ariya mahirwe yo gutsindira kuri penaliti ntazahoraho,nibongera kwibeshya ntibatsinde mu minota y’umukino, ntabwo bazongera gutsindira kuri penaliti.Rwose amavubi arimo aratsindira kuri Tangente,ariko jye nta kizere nyabonamo cyo kuzitwara neza muri CHAN, igihe cyose akiyobowe n’uriya mwana hamwe n’iriya comite ya FERWAFA, Mumbabarire kabisa, uko ni ko kuri kwanjye.

  • Congras to our Team AMAVUBiiiiiii!!!

  • abo basore twabashimiye , bagerageje uko ubushobozi bwabo bungana ariko , bagerrageze ntibagatsinde kuko bashaka kwishyura, NGO nuko tuziho umuzamu kugerageza, courage basore ntimudutenguhe

  • Nagashya noneho! gusa felecitaion kumavubi yacu igisigaye Good be them on final

Comments are closed.

en_USEnglish