Digiqole ad

Ingurube n’andi matungo magufi bizunganira GIRINKA Munyarwanda – Murekezi

 Ingurube n’andi matungo magufi bizunganira GIRINKA Munyarwanda – Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ubwo yari imbere y’Inteko ageza ku Basenateri n’Abadepite ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi mu myaka itanu ishize

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi, yavuze ko nubwo gahunda ya Girinka Munyarwanda yagize uruhare mu guteza imbere Abanyarwanda no kuzamura imibereho ya benshi, ngo Leta yasanze amatungo magufi by’umwihariko ingurube n’inkoko byakunganira iyi gahunda mu gukomeza iterambere.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi ubwo yari imbere y'Inteko ageza ku Basenateri n'Abadepite ibyagezweho mu buhinzi n'ubworozi mu myaka itanu ishize
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ubwo yari imbere y’Inteko ageza ku Basenateri n’Abadepite ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi mu myaka itanu ishize

Murekezi yabwiye Abadepite n’Abasenateri, nk’uko abisabwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nshinga, kugeza ku Nteko mu gihembwe gisanzwe, ibikorwa bya Guverinoma, ko umusaruro w’amata wazamutseho 89%.

Yavuze ko kuva mu 2010 kugeza mu 2015, umusaruro w’amata wavuye kuri toni 372,619 ugera kuri toni 706,030.

Ubwiyongere bw’umukamo ngo bwatewe na Gahunda ya Girinka, n’ingamba zo kuvugurura inzuri, kuzishyiramo amazi, no gutera amatungo intanga.

Gahunda ya Girinka ngo yakomeje gushyirwamo ingufu, aho ngo kugeza ubu imiryango imaze korozwa igeze ku 222 539. Hafatiwe ku gipimo cy’ingo nibura 350 000 zigomba kuba zabonye inka mu 2017, iyi gahunda ngo igeze kuri 63%. Uyu mwaka wa 2015 ngo hazatangwa inka 30,000.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yabwiye abagize Inteko Nshingamategeko imitwe yombi, ko Girinka yagize uruhare rukomeye mu gutanga amata, kurwanya imirire mibi mu bana, ifasha abahinzi n’aborozi mu kubona ifumbire no kongera umusaruro, no kuzamura imibereho myiza y’imiryango yorojwe.

Ati “Girinka yagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma Abanyarwanda benshi bava mu bukene bukabije (extrem poverty), Abanyarwanda bari muri icyo kiciro bangana na 16,3% mu gihe muri 2010 bari 24,1%.”

Nubwo ingufu nyinshi zari zashyizwe mu bworozi bw’inka mu minsi yashize, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubu Leta y’u Rwanda yasanze amatungo magufi, by’umwihariko ingurube n’inkoko byafasha igihugu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Ikindi gikorwa cy’ingenzi cyagezweho ni uguteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi. Umwihariko wahawe ingurube n’inkoko kuko byagaragaye ko bitanga umusaruro mwinshi kandi vuba, bityo bikaba bifite uruhare runini mu kurwanya ubukene no gukemura ikibazo cy’imirire mibi.”

Ubworozi bw’inkoko n’ingurube bwigaruriye imitima ya benshi mu bashoramari, Minisitiri Murekezi yabwiye Inteko ko hagati ya 2010 na 2014, inkoko zavuye kuri 3 537 608 zigera kuri 4 916 837, naho ingurube ziva ku 684 708 zigera kuri 1 014 629.

Yagize ati “Ubu hari gahunda yo gutanga inkoko zigera kuri miliyoni imwe mu baturage mu rwego rwo kubaremera.”

Hon Nyandwi Desire avuga ku kiganiro cya Minisitiri w’Intebe, yagaragaje ko inka za Girinka zidatanga umusaruro uhagije, haba ku mukamo, ifumbire, bitewe n’uko zidafashwe neza, haba mu kugaburirwa no kororerwa ahantu heza.

Ku bwe ngo umukozi w’Umurenge ushinzwe iby’ubworozi n’ubuhinzi aba akwiye gukorerwa igenzurwa akabazwa ibyo bibazo.

Izi mpungenge za Hon Nyandwi zisa na Hon Mukandutiye wavuze ko inka za Girinka zifite ikibazo cy’imirire mibi aho zigaburirwa ibyatsi bimwe gusa, akibaza uburyo zagira uruhare mu kuzamura imirire myiza y’abaturage.

Ibi bibazo bijyanye n’imbogamizi zagaragaye muri Girinka byasubijwe na Minisitiri Mukeshimana Geraldine Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, usa n’uwemeye inenge zose zagaragajwe n’abadepite, ariko avuga ko Leta irimo kubikemura.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • uburyo busobanutse bwo kuzamura imibereho y’abanyarwanda bukomeje gushimwa na benshi

  • Ubu turakataje muri gahunda nshya yiterambere yitwa Giringurube munyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish