Tags : PAC

RSSB mu ihurizo ryo gucunga neza imitungo ya miliyari 700

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri, abayobozi ba RSSB bisobanuye imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imari ya Leta, ku makosa yagaragajwe n’Umugenzi w’Imari ya Leta ajyanye no gucunga nabi imwe mu mitungo y’iki kigo ubu ibarirwa kuri miliyari 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibibazo bikomeye cyane byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ni uburyo […]Irambuye

RAB imbere ya PAC yemeye menshi mu makosa yo gucunga

*Hari inzu nyinshi za bimwe mu bigo byahujwe ngo bikore RAB zipfa ubusa, *Umugenzuzi Mukuru yabonye ibyuho mu mitumirize n’imitangire by’ifumbire n’imbuto, *RAB yiyemeje gukosora menshi mu makosa yaragaraye. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko (PAC) bongeye guhura imbonankubone n’abayobozi b’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) basaba ibisobanuro ku makosa […]Irambuye

Amateka y’imiyoborere mibi muri RBC aracyagira ingaruka ku buyobozi buriho

*RBC yisobanuye imbere ya PAC ku mafaranga miliyari 2,5 atarasobanuriwe Umugenzuzi w’Imari *Mu buyobozi ngo haracyarimo abagitsimbaraye ku mikorere ya kera. Kuri uyu wa mbere abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (Rwanda Biomedical Center, RBC) bitabye Komisiyo ishinzwe gukurirkirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko, (PAC) basobanura aho miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda bateretse Umugenzuzi Mukuru […]Irambuye

Kuki hari imiti irangiza igihe idakoreshejwe? Abadepite bagize PAC byabahagurukije

Mu gihe cy’imyaka itanu ishize raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko u Rwanda rwahombye miliyari eshatu na miliyoni magana abiri kubera kugura imiti ikarangira idakoreshejwe. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu kuri uyu wa mbere basuye ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti bareba impamvu ya kiriya kibazo gitera igihombo hamwe n’ibura ry’imiti […]Irambuye

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bananiwe no gukurikiza itegeko ry’ibidukikije

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yashyize ahagaragara raporo igaragaza ko abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bananiwe guhuza ibikorwa byabo n’itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda. Akajagari gakabije kavanze no kwirengagiza ubusugire bw’ibidukikije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri muri bimwe mu bibazo byagaragajwe muri raporo yashyikirijwe Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri […]Irambuye

Abagonga imikindo ku muhanda bazakomeza guhanwa – Fidel Ndayisaba

*Imanza Umujyi wa Kigali warezwemo n’abagonze imikindo n’ibindi bikorwa remezo zatangishije Leta miliyoni 17. *Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko kosa riri hagati ya Polisi ifatiira imodoka zifite ubwishingizi n’Umujyi wa Kigali utsindwa imanza. *Fidel Ndayisaba asaba abatwara imodoka kwitwararika ntibakore impanuka kuko zangiza byinshi na Leta igahomba Nyuma yo kwisobanura ku makosa yagaragajwe na […]Irambuye

Kwitaba PAC batuzuye byatumye RSSB yangirwa kwisobanura

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), abayobozi bacyo ntibabashije kwisobanura ku byo bavuzweho na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari kuko uretse gukerereza Abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya Leta (PAC), Umuyobozi wa RSSB, yitabye atari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, bityo babasubizayo. Umwe mu bakozi ba RSSB yabwiye […]Irambuye

RSSB, EWSA, RRA, na RBC byahombeje Leta za miliyari, abo

Ubwo umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta yagezaga raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 yakoreshejwe ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015, abagize inteko bavuze ko niba ibyo iyi raporo igaragaza ari ukuri, byaba ari agahomamunwa bitewe n’ibigo bitandukanye nka Rwanda Revenue, RSSB, EWSA n’ibindi byahombeje Leta amafaranga […]Irambuye

REB yahembye Miliyoni 25 abarimu bataye akazi

Ubwo abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (Rwanda Education Board, REB) bari imbere y’Akana k’abadepite gashinzwe igenzura ry’imikoresherezwe y’umutugno wa Leta, PAC, ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, abadepite basabye iki kigo gusobanura uko cyishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda kandi barataye akazi, babazwa n’uburyo REB izagarura ayo mafaranga. REB yavuze ko ayo mafaranga […]Irambuye

Gen Rwarakabije yasabye imbabazi kubera gutanga isoko nta piganwa

Ku mugoroba wo kuwa 13 Ukwakira 2014 urwego rushinzwe amagereza (RCS) mu Rwanda rwakiriye na Komisiyo y’abadepite igenzura imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, PAC, basabye uru rwego kwitekerereza no kwifatira imyanzuro mu byo rukora. Umuyobozi w’uru rwego akaba yasabye imbabazo ku makosa yo gutanga isoko ku bagaburira abagororwa nta matangazo y’ipiganwa atanzwe.  Uyu munsi abagize iyi […]Irambuye

en_USEnglish