Digiqole ad

RSSB, EWSA, RRA, na RBC byahombeje Leta za miliyari, abo mu Nteko ngo ibyo bumvise ni agahomera munwa

 RSSB, EWSA, RRA, na RBC byahombeje Leta za miliyari, abo mu Nteko ngo ibyo bumvise ni agahomera munwa

Obadiah Biraro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Ubwo umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta yagezaga raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 yakoreshejwe ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015, abagize inteko bavuze ko niba ibyo iyi raporo igaragaza ari ukuri, byaba ari agahomamunwa bitewe n’ibigo bitandukanye nka Rwanda Revenue, RSSB, EWSA n’ibindi byahombeje Leta amafaranga abarirwa muri za miliyari.

Obadiah Biraro Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta
Obadiah Biraro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Biraro Obadiah yavuze ko muri raporo y’umwaka wa 2013-2014 mu bigo byakorewe igenzura harimo ikigo cya Leta cy’ubwishingizi RSSB n’ikigo cya Leta gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Autority)  byagaragaye ko hari amafaranga menshi cyane yakoreshejwe mu buryo budasobanutse bitewe no kutagira impapuro zibigaragaza  n’andi agarara ko yasesaguwe.

Biraro avuga ko RSSB imikorere yayo ikwiriye guhagurukirwa mu maguru mashya  bitewe n’uko imikorere yacyo idahwitse irimo  igihombo cya miliyari 65, zaturutse mu ishoramari ryakorwaga nta nyungu igaragara iri shoramari rizatanga.

Iki kandi ni uko iki kigo cyubakishije amazu yo guturamo mu karere ka Nyagatare ku buryo imwe yatwaraga miliyoni 30 bityo bagasanga nta  baturage babona izi miliyoni zo kugura inzu bivuga ko na zo zizatera igihombo Leta.

Ibindi bibazo byo muri iki kigo nk’uko byasobanuwe n’Umugenzuzi Mkuru w’Imari ya Leta, hari ‘ugutekinika’ mu gutegura ibitabo by’ibaruramari bitwara amafaranga arenga miliyari zirindwi, kwishyura amafaranga y’ikirenga ku yo basabwa arenga miliyari zirindwi, gutanga inguzanyo zitagira inyungu ku masosiyete n’ibindi.

RSSB kandi yatunzwe agatoki ko muri buri ntara hubatswemo inzu y’icyitegererezo, ariko wabara ugasanga nta buryo buhari izo nzu zizagaruza amafaranga yazigenzeho, kuba imitungo itimukanwa idahura n’iy’ikigo gishinzwe ubutaka kigaragaza, ariko ngo ikirenzeho ni uko uburyo RSSB ikoresha mu kwinjiza cyangwa kubika amakuru bitizewe bitewe n’uko hari aho byagaragaye ko hari abantu batangamo imigabane (Contribution) bari hejuru y’imyaka 115 cyangwa hari abafite 18.

Ku nshuro ya mbere ikigo  cya Leta gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Autority)  gikorewe igenzura, byagaragaye ko ibikorwa bidahuzwa n’ingengo y’imari, kutagira uburyo (system) bwo guhuza ibyakozwe, amafaranga gutinda kugera kuri Banki Nkuru y’Igihugu(BNR), kugira ibitabo byandikwamo amafaranga n’ibindi.

Mu mafaranga atinda kugera kuri BNR hari aho umugenzuzi yagaragaje ko miliyari 22 zatinze iminsi igera kuri 570, amakonti 40 atagira ibitabo bandikamo amakuru yayo bituma ishorwa mu manza za hato na hato kandi 97% yazo yarazitsinzwe, maze akayabo k’asaga miliyari 8,7 zirahatikirira.

Ikigo cyari gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (EWSA) ngo cyagurije abantu miliyari zisaga 24, ariko nticyagaraza uko iyi myenda izishyurwa, miliyari 145 zakoreshejwe mu buryo budasobanutse.

Ikigo cy’ubuzima  RBC na cyo cyanenzwe bikomeye bitewe n’uko hari amafaranga angana na miliyari 7,7 cyataye  ku nzitiramibu  zidateye umuti guhera muri 2012, amafaranga miliyari 1, 7 yagendeye ku miti, ariko igata igihe cyo gukoreshwa ikibitse na miliyoni nyinshi zitakara ku miti yibera mu bubiko nta gukoreshwa bishoka ko izata igihe.

Mu bindi bigo byagaragayemo gukoresha nabi ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 harimo ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) binyuze muri gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana, (One Lapto Per  Child), ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

Nyuma yo kumva ibikubiye muri iyi raporo, abagize Inteko bababajwe n’ukuntu ingengo y’imari ikoreshwa bahera ko bavuga ko ibyo bumvise ari agahomamunwa.

Mukama Abas, umuyobozi wungirije mu Nteko umutwe w’abadepite n’imvugo yagaragazaga ko atishimye yavuze ko bitumvikana uko ingengo y’imari ikoreshwa.

Yibaza ukuntu ikigo cya RSSB gisesagura amafaranga y’abaturage kiyaguriza amakampani atandukanye ntihagire n’inyungu gisaba kandi kidashinzwe no gutanga inguzanyo kuko hari amabanki.

Yasabye ko habaho komisiyo idasanzwe yo kubaza abayobozi b’ibi bigo cyane cyane RSSB kugira ngo basobanure imikorere yabo kuko ngo igaragara ko idahwitse.

Nubwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN  raporo igaragaza ko yakoresheje ingengo y’imari y’umwaka ushize neza, ngo ntibizabuza Inteko Inshinga Amategko kuyitumaho kuza gusobanura uburyo ibigo nka RSSB ndetse na RRA bisesagura amafaranga ya Leta abarirwa mu mamiliyari kandi iyi Minisiteri ishinzwe kubikorera igenzura.

Mu bigo 157 byakorewe igenzura, 57 gusa ni byo byagaragaye ko ingengo y’imari yakoreshejwe neza ijyana n’impuzandengo ya 81% muri tiriyari imwe, miliyari 753 na miliyoni  300 zagombaga gukoreshwa umwaka wa 2013-2014.

Nyuma yo kwakira iyi raporo, ngo komisiyo zishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu Nteko ishinga amategeko zigiye kuyisuzuma mbere yo kugezwa ku nteko rusange ngo iyifateho umwanzuro

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

49 Comments

  • Bla bla blaaaaa muzabikora ho iki ???

    Uwampa poste mwibyo bigo ngo najye nikocorere ho agatubutse.

  • Icyo gihombo cyatewe na system nshashya batari bamenyereye ubwo bagiye kwikosora icyo ni cyo gisubizo kimenyerewe.

    • haha, uranyishe kabisa New system

  • ntibyoroshye

  • Yewe ndizera ko abadepite noneho babona igikorwa kihutirwa atari ibyo guhindura itegeko nshinga.

    Iki nicyo kibazo gikomeye dufite, no accountability mu kuyobora icyi gihugu.

    Ubu buri wese no kujya gufata akazi muri Leta , target ari ugusahura nk’uko tubibona.

    Ariko rero birababaje , ibi binyereka ko nta hejo hazaza dufitiye abana bacu natwe ubwacu nta masaziro meza dufite, ibi ni ugutsindwa kumugaragaro.

    Please don’t make Rwanda a failed state. Tugaruze uyu mutungo uko bishoboka kose naho ubundi , ibi ni ugusahura udatecyereza ejo hazaza.

  • Njye birambabaza iyo havugwa amafaranga angana gutyo agenda mu buryo budasobanutse,wareba ugasanga hari nuburangare bw’ababa bashinzwe kubigenzura kandi babihemberwa.Wareba hirya no hino inzara iraca ibintu abandi basesagura.Abo batubya umutungo w’ibyavuye mu maboko y’abaturage bajye bavanwaho kandi baryozwe amakosa amwe bakora nkana

  • Ariko leta y’u Rwanda irakize bigeze aha? Ku buryo igira amafranga angana gutya y’impfabusa kweri! Ababikoze bakurikiranwe kuko igihugu nta kuntu cyatera imbere harimo gusesagura aka kageni!

  • Blabla blaa gusaaa Amafaranga yagiye he se!? Hari ayagiye Congo!? Niba RSSB yarahaye Cash inyange ngo hari aho aba yagiye! Mureke gushyushya abantu imiwte

    • Umva iyo uvuze ko yahawe inyange ubushatse kuvuga iki?

      • amafarnga asanga andi. nonese byagenda gute? buriya itegeko nshinga rihindutse ibi nabyo byahinduka?

  • Ubushize natanze Comment nababajwe na Miliyari 22 zayombejwe na Ministere iyoborwa na Musoni James none ndumva ari agatonyanga munyanja.
    Yewe aho ikigo kimwe gihomba Miliyari 65, kikongeraho Miliyari 7,5 ese ko numva u Rwanda kiri mubihugu bikize ku isi ngewe nkaba nicira isazi mujisho biratangaje peeh. Ubu kweli u Rwanda rurikwerekezahe?
    Ikintangaza Aba Badepite nabo numva babaza gusa ntibakurikirane ubutaha Rapport nkizi zijye zihita zishyikirizwa inkiko amafaranga angana gutya agaruzwe.

  • ngibyo iby africa, abayobozi ni ukuba aba milliadaire, sha ntakundi nyine

    • birirwa bubaka amazu y’ibitabashwa muri aya mafaranga yibwe mu misoro y’abaturage barangiza bakirirwa babeshya rubanda n’isi yose ngo igihugu cyateye imbere, anayarwanda barakize bose!!!!!

  • ubwo se ko uvuga ngo ababikoze bakulikiranwe ninde bacaga umugani ngo uman uli iwabo avuna umuheha akongeza undi , igihugu bazagitkoresha uko bashatse ntawe ubakulikirana ,uzarebe induru ivuga kuli ba GITIFU ninese haliya hejuru uwayivuza ninde???????. urambaza.

  • Mwatubwiye se ahubwo ibigo bidahomba?Abaryi barariye nyine kandi Bose bari muri system.

  • Mubareke bajye birira sha

  • Uti duhindure Itegekonshinga kugirango equipe itsinda idahinduka gereranya ibi na Equipe itsinda; cyangwa turihindure kugirango dukomeze twirire amafaranga.

  • Erega ni muhumure ntaho amafaranga aba yagiye, hari uba arimo kuyakoresha ibindi bikorwa, kubaka imiturirwa, kurihira abana amashuri hanze, imodoka nziza, etc .

    Ahubwo bajye bagenzura cyane bariya bacancuro basigaye bahabwa imirimo munzego zo hejuru. Kuko bo bayateruye bayajyana iwabo.

  • Burya naRRA se ukuntu igenzura nayo yakora amafuti ra!!!!! Ndumiwe

  • Ibi biteye agahinda kuba nta nuwubibazwa nkaho wagirango izo nzego zariyoboraga. Ikibabaje kurutaho, nuko uwo mutungo wokagombye kuba nibura warakoreshejwe mukongerera imishahara abakozi, no kuzamura imiberero yabo, none reba!!! IBI BICA INTEGE IYO UZI KO UZINDUKA UKORA UKO USHOBOYE KUGIRANGO UZAMURE IGIHUGU, HANYUMA UKUMVA NGO UMUSARURO WAWE WARASESAGUWE AKA KAGENI.

    Ngaho inteko zombi ni mugaragaze icyo twabatoreye!!!!!!!!!!!!

    I thank so much and congrats the Auditor General.

    • Abadepite na Auditor genera barigiza nkana amafaranga, Amafaranga aho aba yagiye barahazi, Igitugu gituruka hejuru gisaba gukora ibitateganyijwe n’Ibindi nyuma bikaza kwitwa amakosa

    • byabazwa nande ko nta opposition iba mu Rwanda! buriya ni ugutera indirimbo imwe ko dufite imiyoborere myiza kurusha abandi bose ku isi. ahubwo bakazaza kutwigiraho. haahahaaaaa!!!!!!

  • Umutwa yaciye umugani ngo wumve nkome!
    your comments are useless! Better to keep quiet and watch the game patiently! Naho ubundi murarushywa n’ubusa. Gusa ntangajwe no kubona RRA nayo umwera waragezeyo N’ukuntu bacontrolla abacuruzi, none na duke uturere n’imirenge bishyuzaga iradutwaye. Itujyanye he? Gusa ntibibatangaze ko hari n’igihe tuzabona n’inteko nshingamategeko iri kuri uru rutonde rw’abakoresha umutungo aho utagenewe, kuko kuwusesagura byo sibyo.

  • Biteye isoni n’agahinda kubona amafaranga angana kuriya aburirwa irengero MINECOFIN ishinzwe bimwe muri biriya bigo ntacyo iravuga ku micungire y’imari yabyo.

    Barimo barirukanka gusa kuri ba Mayors na Gitifu b’imirenge barya za Miriyoni gusa kandi ikibazo gikomeye cyane cy’abarya za Miriyari kizwi ariko ntihagire uvuga.Birababaje pee!!!

    Rwanda Revenur Authority (RRA) irimo irasoresha abantu ku ngufu, ndetse n’imisoro yaka irahanitse CYANE ugereranyije n’imisoro yakwa mu bindi bihugu, none dore ayo mafaranga yose arigitira mu mifuka ya bamwe ntihagire uvuga. Birababaje kokooooo!!!

  • Ariko uwaba abizi nambwire: Igihe RPF yariri mu rugamba rwo kubohora Igihugu ko nabwo hari amafaranga y’imisanzu y’abanyarwanda (nagereranya n’imisoro) nayo yacungwaga gutyo? Jye mbona RPF yaradohotse bikabije pe kuko niyo twatoye ngo ituyobore muri iyi manda. Igira kandi uruhare mu gushyiraho abayobozi b’ibigo nonese kuki yihanganira bena abo bantu?

    Simbyumva jyewe!!! H.E Paul Kagame ejo bundi mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru nawe yarabyibajije, ukabona ntiyumva imikorere y’abayobozi bakora ibyo bintu. RPF Secretariat please nimuhindure ibyo bintu, Abanyarwanda ntibakumve umutungo w’Igihugu ukinirwamo n’abayobozi uko bishakiye!

  • Ndakeka ko ibyo Auditor General agaragaza muri report ye bidahuye nicyo nakwita ukuri nyako, impamvu mbivuga n’izi;

    1. Gukoresha nabi umutungo no kunyereza umutungo nibintu 2 bitandukanye
    2. Icyo bita igihombo gikwiye gutandukanywa no gusobanurwa neza.

    Gukoresha nabi umutungo (Misappropriation of the fund) ni ugukoresha amafaranga ibinyuranye n’ibyo aba yagenewe cg ugakoresha arenze ayo wari ugenewe gukoresha. aha rero ntibyitwa kunyereza umutungo cg igihombo.

    Kunyereza umutungo (Embezzlement of the fund) ni ugukoresha amafaranga mu inyungu zawe bwite, aho ukoresha make andi ukayakubita umufuka ubundi ubuzima bugakomeza. kunyereza umutungo bishobora gutera igihombo kuko iyo ukoresheje make kuyo wari gukoresha bituma ugura ibya make bitaramba kandi wakagombye kugura ibiramba.

    Igihombo (Financial loss) ni aho ibyakozwe bidatanga umusaruro wari witezwe, bigatuma uwabikoze atakaza amafaranga runaka.

    Kuvuga ko Leta yahombye 65 billions muri RSSB sibyo namba kandi ntibishoboka, kuko kuba imishinga yashorwamo 65 billions ariko ikagaragara ko idatanga ikizere ko yakunguka ntibyakwitwa igihombo cya 65 billions kuko iyo mishinga yatezwa cyamunara hanyuma avuyemo akagereranywa n’ayashowe, aribwo habarwa igihombo cg inyungu, no kuri RRA n’ahandi nuko biri. Auditor ntakwiye kubara igihombo kandi hari scrap value cg ibikorwa runaka bifite agaciro. ahubwo njye nabyita gucunga nabi umutungo bishobora gutuma Leta ijya mu igihombo.

    Murakoze

    • Rata wowe uravuga ukuri. Niba ibyo Biraro (Auditor General) avuga abyita ukuri, nawe turambiwe iyo ndirimbo ye itagira inyikirizo. Kuba se umuntu yaraguze ikintu hakabura facture kdi icyo kintu kikaba gihari byitwa kunyereza amafaranga?

      Auditor General nawe agerageze gukoresha imvugo zisobanutse areke gukura abantu umutima! Ese we buriya uwamugenzura yasanga ibye ari shyashya!

      Azadukorere ubugenzuzi muri MINECOFIN, INTEKO NSHINGAMATEGEKO, UMUVUNYI, MINADEF, PRESIDENCE, PRIMATURE N’ahandi atinya.

      Hanyuma izo ntumwa za rubanda nazo zireke kwangiza amafaranga ngo zirahamagara abateje igihombo kwisobanura! barisobanura iki se! Ninde wabura icyo avuga!

    • N’ubwo hahindurwa imvugo, ntacyo bihindura kubyagaragajwe. Ahubwo Congratulations kuri A.G, Bwana Biraro, we ntaragaza inda ngo bamuhemo make aceceke. yavuga umutungo wanyerejwe cga igihombo leta yagize, byose kimwe ni perte (loss), byose kimwe. Guhindura za termes cga imvugo sicyo kizima, ikizima ako kayabo kaburirahe? Kdi ngo akazi gahabwa abashoboye? ntibazabeshye ngo habayemo amakosa ngo bicecekwe nk’ibisanzwe, noneho ababishinzwe nibagaruze uwo mutungo ntabindi bisobanuro bitarimo kuwugaruza. Ukuntu bajyanye mu Nkiko uriya Ex. DG wa RSSB, Mme Angelique KANTENGWA, bakamwandagaza wenyine kdi hari n’abandi benshi barebwa n’ibyo yafungiwe, nabo nibabajyane mu nkiko, bisobanure barimo point et un trait. Wamugani waya ndirimo ngo “IBISUMIZIIII cga ABARYI barya ibitagabuye kweli? Tuzajya tubakuraho ikizera pe no kubafata nk’ibisumizi nk’ibindi byose.

  • Ahubwo njye mbona ibyababyiza twamenya niba HE asoma izi comments twandika. Naho se wagirango igihugu nicy’abantu bamwe kuko ntushoboragukora ibintu nkabiriya hanyuma ngo ugume muri iriya myanya keretse bakubeshyera cyangwa ugasobanura neza ukobyagenze. Ariko wasanga harimo na self confidence kuko njye ndabona bikabije. Iyo nyange baha amafaranga ntanyungu nticuruza nk’abandi bose ? Kukise batayatuguriza nk’abaturage ?

    • Auditor buri mwaka akora Audit y’Inteko Ishinga Amategeko kandi hashize imyaka myinshi asanga bakoresha neza amafaranga ya Leta (Clean Audit).

      • Ubwo se urumva yabura ate kubaha (Clean Audit)! Ariko nawe urasetsa rwose!

  • Ese ubundi ubwo bwiteganyirize muri RSSB kuki biba itegeko?? Ese iyo bagiye kuyagusubiza bakungukira angahe ko nabo baguriza cg bakayacuruza? Imana yahaye umugisha igihugu cyacu ifungura imiryango hirya no hino inkunga ziraboneka ku bwinshi cyane igihugu gitera imbere ariko noneho ibiri kugaragara nuko muri izo nkunga n’imisoro y’abanyarwanda amenshi ajya mu mifuko y’abantu bamwe kdi bacye!!! Aya mafaranga yahemba abakuru b’imidugudu bose n’abanyerondo biki gihugu! Udufi dutoya dutunga ibifi binini koko!!!

    • @Kamali wabohoje izina ryanjye ariko dutandukaniye kuri R na L,

      Muri make nubwo ntari umuvugizi wa Leta cg RSSB ariko reka ngusobanurire impamvu ubwiteganyirize ari itegeko kandi ari ingenzi.

      1. Amategeko mpuzamahanga agenga umurimo asaba ko umukozi wese ukorera umushahara agomba guteganyirizwa. kandi ayo mategeko u Rwanda rurayemera.
      2. Gutegenyirizwa ni uburenganzira bw’umukozi wese. ntabwo ari imbabazi cg impuhwe z’umukoresha.
      3. Guteganyirizwa biha kandi bifasha uwateganyirijwe uburyo bwo kuzabasha kubaho nyuma yo kuba atagikora (iyo ageze mu izabukuru)
      4. Iyo umuntu ateganyirijwe neza bigabanya ibyago byo kuba yaba umutwaro n’umuzigo ku umuryango we ndetse n’igihugu iyo ashaje (atagikora) kuko pension ahabwa ibasha kumufasha.

      Nubwo rero mu Rwanda hari abahabwa pension nto cyane idashobora no kubakemurira ibibazo byabo by’ibanze ntibivuze ko hatari abahabwa atubutse abafasha kubaho neza. kuko pension uyihabwa hashingiwe ku umushahara wawe uba warahabwaga, iyo rero uhembwa urusenda birumvikana ko pension yawe iba nayo ari urusenda.

      Gukoresha umutungo nabi (gusesagura) bimaze kuba ikibazo gikomeye muri iyi minsi, kuko ibyagafashije rubanda usanga bisesagurwa cg bigakoreshwa ibitari ngombwa cyane kandi hari ibindi byakabaye byitabwaho. ibifi binini byo rwose bomeze neza ariko udufi duto turageraniwe, kuko turafatwa umunsi kuwundi ariko ibifi bya rutura byigaramiye…..ngayo nguko.

      Harahagazwe!

  • dore ibyihutirwa gukosorwa ni imicungire mibi y’ibya Rubanda. Ureke ba bandi birirwa bata igihe ngo barajyana amabaruwa mu Nteko nta wayabatumye. Abanyarwanda dukwiriye kumenya ibifite akamaro biteganywa n’amategeko, tukanamenya ibitagafite kuko nta mategeko abiteganya.

  • nibareke kubeshya ahubwo

  • Bwana biraro, komerezaho wihesha agaciro n’igihugu muri rusange (iyo niyo bita patriotisme), ujye uhatubera rwose kdi ntibizakubuza kubaho neza utariye indya nkurye. Ntihakagire uzagukanga ngo aguce intege gusa, ntuzabyemere, ujye ubireba neza ubivuge, ndabona uri mu bake basigaye bavugisha ukuri. kdi uzajye urya duke twawe waruhiye maze witahire iwawe mumutuzo wiryamire kare, ubundi abandi bazajye gusubanurira inkiko wigaramiye. menya gusa ko ukuri guca muziko ntigushye. Again, congras, job well done!!

  • Justice Minister aherutse kuvuga ngo: umuti w’ibifi binini warabonetse. Aha rero nibawuvugute dore ibifi binini hafi aha.

  • iyi report muyisyingure akora kuribenshi!

  • ibi binyibutsa uburakari president yari afite ubwo yari mumwiherero nabayobozi ! niba ariyo mpanvu bufite ishingiro nukuri kuko ntekereza ko iyi rapport imugera ho mbere yacu

    yarababwiye ko niba badafite ubushobizi bwogukora ikintu runaka iyi si yuzuye abantu bafite ubushobozi ababaza impanvu batabashaka ngo babafashe !!

    ariko bavandi ibyo tumaze kugera ho nkabanyarwanda nibyinshi kuburyo ibi njye nabifata nko gutsitara kandi murabizi ko uhita uhaguruka ugakomeza kugenda

    ariko korundi ruhande niba muri abo bayobozi harimo ibisambo bishyira mumifuka bo babiryozwe ndetse bikomeye kuko birababaje ayo mafaranga ni menshi kabisa

  • ibi binyibutsa uburakari president yari afite ubwo yari mumwiherero nabayobozi ! niba ariyo mpanvu bufite ishingiro nukuri kuko ntekereza ko iyi rapport imugera ho mbere yacu

    yarababwiye ko niba badafite ubushobizi bwogukora ikintu runaka iyi si yuzuye abantu bafite ubushobozi ababaza impanvu batabashaka ngo babafashe!!

  • Mwabonye rero impanvu RSSB ihora isobanura ko idashobora kongera amafaranga ya pansiyo!!! Kandi ibiri muri report no bike, ntabwo Biraro ashobora kugenzura byose. Urwanda rwabuze inyangamugayo. Igihe.com ko cyacecetse, gitamiye iki?

  • Ariko wamugani ko ntarumva bagenzuye MINECOFIN, MINADEF, PRESIDENCE, PRIMATURE UMUVUNYI, INTEKO NSHINGAMATEGEKO, kandi ariho amategeko yoguhindura nyinshi aturuka!!?

  • Dear Umseke! Iyi incuro ya 2 mukora amakosa k’unkuru ya presentation ya audit report:
    1. mwigeze kwita undi muntu ngo niwe AG uwo mwitaga AG siwe ahubwo yari director ibi byabaye muri 2012(if not mistaken)
    2. Iyi foro mwashizeho ubu niwe ariko ntabwo ijyanye n’inkuru niba mudafite recent photo murebe kuri Newtimes.

    Naho ibindi bibazo mbona bifite imbuga zose zandiki Ikinyarwanda loss(igihombo) ntabwo ar”inyereza. For other details mwareba kuri website ya OAG Annual report Vol.1 irahari noneho mugakora inkuru nziza cyangwa se mugasaba Speech ya AG yavugiye munteko. \

    ndabakunda kandi nkunda inkuru zanyu ndifuza ko muter’imbere.

    Keep it up.

  • Inasikitisha zaidi ya sana, hawa viongozi walotia hasara mashirika haya waadhibiwe vikali, minister of justice take your job immediately.

  • birababaje cyanee ! ba depite Mukama Abbas baravuga !!! ngaho se ibyo guhindura itegekonshinga bidafite icyo bimariye umuturage nibishyirwe ku ruhande abadepite bahaguruke mu biro bajye kugaruza uyu mutungo w’igihugu ??!! koko bavandimwe ibi bintu ni ibyo kwihanganira ?? twageze ku iterambere ndabyemera ariko ibisambo bikabije ubwinshi mu gihugu!! murakoze banyamakuru b’umuseke !

  • Muzi kuganira reka turebe ibizakurikira

  • None se dushimire umugenzuzi w’imari na Transparency Rwanda bahora bagaragaza ubusambo buba muri bamwe bigize ba gatuza badakorwaho, tunenge inteko ishinga amategeko yiyibagije ko ari intumwa za rubanda. Cyokoze bazi gushinga amategeko abarengera ariko arengera igihugu bakipfuka mu maso. Tuzagira ryari abakora bumva ko bakorera igihugu koko? Murasahura mujyana mu ruhe Rwanda rundi rutari uru? Ariko mujya mwemera ko muri abanyarwanda cg mwiyumva nk’ababanyamahanga, muhembwa mwihohereza hanze mwiba mwohereza hanze…. Birambabaje ariko

  • Muraho bavandimwe,

    Njye iyo nsomye cyane ngeraho nkigarukaho ngo ndebe niba nogerwa no kunegura cyangwa mpangayitwa no guhanga. Icya mbere cyanjemo ni imbaraga za demokarasi kuko zishingira kuri majorite. Harya iyo n’ibibi bihuriweho nabenshi biba ibisanzwe. Ese mwe mundusha ubwenge kiriya aba ari igihombo cy’umwaka umwe? Mbe muri minisiteri ko hakorwamo na benshi ubu tujye aho mu ma miliyari tunenge minister gusa? Erega n’ubwo zitukwamo nkuru ubundi tujye tuzirikana ko umuyobozi wese abo aba ayoboye ari abakuze.Igihe cyose twemeye umuco wo kuvuga ko ubusabusa buje nabi buruta buriburi iherekeje ishema, aho tugana nta handi kandi ntidukwiye kuba twikura mu bafite uruhari muri ayo mabi.

    TUGIRE URUKURO ISHYAKA N’UBUTWARI BWO KWAMAKAZA IKIZA DUHASHYA IKIBI.

  • aba bantu bayobora ibi bigo erega ni abahanga,buretse hari igihe muzumva barimo kwisobanura.ibi byose bazabica amazi.ikindi kandi wagirango ibi bigo nta bagenzuzi b’imbere muri bo bagira,kuki birinda kugera hano hose ubundi ????!!!ngo ngaho reeeee!!!ngo turakize????ariko ubundi RSSB iha angahe abanyamuryango babo????barangiza bakirirwa bakoresha agafaranga k’abaturage na za V8,V6 etc….ngo ni abayobozi???buretse nzabarega kuri HE Paul KAGAME kabone abataka aba yamenye ibyanyu erega sha sha shhhshssss!!!I IMANA niyo yonyine izabibabaza tu!!

Comments are closed.

en_USEnglish