Digiqole ad

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bananiwe no gukurikiza itegeko ry’ibidukikije

 Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bananiwe no gukurikiza itegeko ry’ibidukikije

Iyi raporo yakozwe n’Itsinda ry’Abadepite bashinzwe gukurikirana imari ya Leta PAC, bayobowe na Hon Nkusi Juvenal ugaraga imbere/UM– USEKE

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yashyize ahagaragara raporo igaragaza ko abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bananiwe guhuza ibikorwa byabo n’itegeko ryo kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Iyi raporo yakozwe n'Itsinda ry'Abadepite bashinzwe gukurikirana imari ya Leta PAC, bayobowe na Hon Nkusi Juvenal ugaraga imbere/UM-- USEKE
Iyi raporo yakozwe n’Itsinda ry’Abadepite bashinzwe gukurikirana imari ya Leta PAC, bayobowe na Hon Nkusi Juvenal ugaraga imbere/UM– USEKE

Akajagari gakabije kavanze no kwirengagiza ubusugire bw’ibidukikije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri muri bimwe mu bibazo byagaragajwe muri raporo yashyikirijwe Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2016.

Raporo yakozwe na komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorere n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Komisiyo yazengurukaga mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali ikora igenzura ryimbitse muri iki kigereranyo, ku bigo, inzego n’imishinga Leta yashoyemo imari. Basanze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukorwa mu kajagari ndetse bukanahunganya ubusugire bw’ibidukikije n’amategeko abigenga.

Hon Nkusi Juvenal uyobora iyi Komisiyo, agira ati “Abacukura amabuye y’agaciro bananiwe guhuza mu buryo bwo gushaka ubukungu mu nda y’Isi no kurengera ibidukikije dukesha ubuzima.”

Nkusi yagaragaje ko mu gihe hacukurwa amabuye y’agaciro, ibidukikije nk’ibiti, amazi, ubutaka n’ibindi bihungabanywa ku rwego rwo hejuru.

Yatanze urugero rw’uburyo ubucukuzi bw’amabuye mu karere ka Ngororero basanze budakurikiza amategeko agenga ibidukikije kuko usanga aho bacukuye bahasiga ibyobo bidasibye, birekamo amazi mu gihe ubundi baba basabwa kubisiba hakanaterwa ibindi biti.

Mu myanzuro yagaragajwe n’iyi komisiyo kuri iki kibazo, harimo uvuga ko Minisiteri ishinzwe umutungo kamere no kwita ku bidukikije igomba gukemura iki kibazo.

Abadepite batanga inama y’uko amasezerano y’abagize uruhare mu mikorere mibi, agomba guseswa kandi bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu gihe kitarenze amezi atandatu, abadepite bagashyikirizwa ibyegerenyo by’uburyo iki kibazo cyakurikiranwe.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa bishobora kuzanira amadevise menshi igihugu, ariko buramutse bukozwe mu buryo buhungabanya ibidukikije byazateza ibindi bibazo mu gihe kizaza.

Ibi bibazo bije byiyongera ku bindi bigaragara mu bucukuzi birimo uburyo ibikorwa byabwo bikunze guhitana ubuzima bwa benshi cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho usanga abantu ari bo bakora imirimo imwe n’imwe y’ubucukuzi ubundi yakagombye gukorwa n’imashini zabugenewe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ese kuki izo raporo nibindi byose biri kwisukiranya mbere yumwiherero?

  • Muzagere mu karere ka kamonyi umurenge wa rukoma mwihere ijisho nakumiro ndetse bikorwa nubuyobozi burebera ntibugire icyo bubikoraho.thx

Comments are closed.

en_USEnglish