Digiqole ad

Gen Rwarakabije yasabye imbabazi kubera gutanga isoko nta piganwa

Ku mugoroba wo kuwa 13 Ukwakira 2014 urwego rushinzwe amagereza (RCS) mu Rwanda rwakiriye na Komisiyo y’abadepite igenzura imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, PAC, basabye uru rwego kwitekerereza no kwifatira imyanzuro mu byo rukora. Umuyobozi w’uru rwego akaba yasabye imbabazo ku makosa yo gutanga isoko ku bagaburira abagororwa nta matangazo y’ipiganwa atanzwe. 

Mary Gahonzire, Komiseri mukuru wungirije w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda na Gen Paul Rwarakabije, Komiseri mukuru w'uru rwego hamwe na bamwe mu bari babaherekeje imbere y'akanama k'abadepite kuri uyu mugoroba/Photo Eric Birori/UM-- USEKE
Mary Gahonzire, Komiseri mukuru wungirije w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda na Gen Paul Rwarakabije, Komiseri mukuru w’uru rwego hamwe na bamwe mu bari babaherekeje imbere y’akanama k’abadepite kuri uyu mugoroba/Photo Eric Birori/UM– USEKE

Uyu munsi abagize iyi komisiyo yo mu nteko babanje kugaragaza amwe mu makosa yagiye akorwa n’uru rwego yagaragaye muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ku ngengo y’imari ya 2012-2013, yarangiye mu kwezi kwa gatandatu.

Amakosa yagiye agaragara ni ajyanye n’icungamari nko gusesagura umutungo, imitangire y’amasoko n’imyandikire idahuye mu bitabo by’ishoramari.

Aya makosa yagiye agaragarira nko mu binyuranyo bigaragara muri Raporo z’amagereza n’ibitabo by’ibaruramari bya RCS, amafaranga  asaga Miliyoni  360 atagaragara mu bitabo, Amafaranga agera kuri Miliyari  atagaragara aho yavuye, gutinda gushyira amafaranga kuri Konti, imicungire ya za Cantine zo mu magereza aho zinjije Miliyoni 64 kandi zagombaga kwinjiza 70.

Hari andi makosa atandukanye kandi arimo nko gutinda kugurira abagororwa ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé) byahombeje Leta za miliyoni, kugura ibikoresho bidakenewe ndetse no kwandika ibikoresho byaguzwe aho bidakwiye kwandikwa.

Andi makosa yagaragajwe ni uruganda rwa RABI rwagombaga kugaburira abagororwa ibiryo bitetse nyuma ruza guhomba no gushora Leta mu manza.

Aha PAC yagaragaje ko harimo uburangare kuko batanze isoko ku muntu umwe nyuma y’uko batanze isoko BATATANZE amatangazo y’ipiganwa.

Bamwe mu badepite bagize PAC, iyorwa na Depite Juvenal Nkusi
Bamwe mu badepite bagize PAC, iyorwa na Depite Juvenal Nkusi (hagati) bumva ibisobanuro bya Gahonzire na Gen Rwarakabije/Photo Eric Birori/UM– USEKE

Komiseri mukuru wa RCS General Paul Rwarakabije avuga ko uru ruganda nyuma Bank Rwandaise de Development,BRD,  yaje gufatira bimwe mu bikoresho byarwo bityo rukaba rwarabaye ikompanyi ishobora kuzongera igakorera ibiryo amagereza cyangwa ikishyura.

Gen. Rwarakabije avuga ko kudatanga amatangazo kuri iri soko ABISABIRA IMBABAZI.

Gen Paul Rwarakabije, Umwungirije Marry Gahonzire ndetse n’abo bafatanyije kuyobora uru rwego bagiye bagaragaza ko amakosa menshi bayemera ariko bari kugenda bikosora.

Bagaragaje ko kandi hari inzego zitandukanye zagiye ndetse n’ubu zibafasha gutekereza rimwe na rimwe zikabafatira ibyemezo nka MINECOFIN, Inama y’Abaminisitiri na BDF, aho babyitaga ibigo bibungannira kandi bibaba hafi.

Ubuyobozi bwa RCS kandi bwagiye bugaragaza ko hari izindi ngamba zafashwe nko guhagarika abakozi badashoboye harimo umugenzuzi w’Imari w’Ikigo, kwegera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu byemezo byabo byose n’ibindi.

Abagize PAC bagaragaje kunenga byinshi mu bisobanuro bigendanye no gucunga umutungo wa Leta ariko bavuga ko hari byinshi byakosotse nyuma yuko uru rwego rwari rwagaragayemo ibibazo n’impinduka mu bayobozi mu myaka yashize.

Abagize PAC bakanguriye uru rwego kujya rugaragaza bimwe mu byifuzo byarwo cyane ko arirwo ruba ruzi ingorane rugenda ruhura nazo, RCS yasabwe kandi kuba hafi abakozi bayo kuko uru rwego rufite ibikorwa byinshi ahatandukanye mu gihugu ngo bikorwamo amakosa akitirirwa ibukuru.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Iyi PAC sinzi icyo ikora cyangwa yabuze icyo ikora kuko hari izindi nzego zishinzwe ako kazi ndavuga Audit kandi simpamyako abo badepite ari impuguke kurusha abakora Audit, reka nihashishe igitekerezo cya Kaka kubyo bavuze kuri King Fayisali kugirango musobanukirwe nubuhubutsi mu byo PAC isobanura:Ibi rero abantu batigeze bakora mubuyobozi bwi ibigo binini iyo babyumvishe bagira ngo hari igikuba cyaciste cyangea se ikidasanzwe iyi commission yakoze, Namwe mushyire mugaciro nkiyo babwira ibitaro ngo byaguze imiti hanyuma ntibyayikoresha, igurishwa kugiciro gito kuyo yaguzweho ngo niikosa!!?? Ahubwo bakwiye kubishimirwa kuba itarapfuye bayireba ” ubundi ibitaro byose bigomba guhora bifite stock de securite, nu umuntu kugiti ke hari ubwo agura imitii akayibiga gusa nka twa Palacetamor,Bactrime… kujyira ngo hari akabazo gatunguranye azayifashishe, iyo iyo miti irangije igihe umuntu arayijugunya kandi ntabwo ababazwa no kuba atarayikoresheje. Ibaze nkubu hateye nkicyorezo gitunguranye, nkaza cholera, cyangwa impanuka ibitaro bikavuga ntamiti dufite ngo ntitwaguze imiti kuko twanze ko yazadupfira ubusa kandi aba depite baratubujije!!?? Aba badepite ko batarajya muri MINADEF ngo babaze impamvu batwika imbunda na amabombe bishaje bakaba babarahombeje reta bagura amasasu n’imbunda ntibabikoreshe kujyeza bishaje!!!? Ntabwo basobanukiwe nu umumaro wa stock de securite ariko baba bigize abahatari ngo bavumbuye amakosa. Ngo bakoresheje inyigo, plan yo.kwagura ibitaro kandi batarabona inkunga!? Ni iyihe bank se cg umuterangunga wagutera inkunga yo kubaka inzu atafitiye igishushanyo!?!?!!!? Kuba barakoze inyigo ntibabone.inkunga, ntacyo bahombyeho kuko iracyahari ahubwo nibashishikarizwe kuyishakira inkunga Naho ubindi, n’imigi yirirwa ikoresha ibishushanyo kubishyira mnubikorwa bikaza indi etapee!! Njye aba bajyenzuzi biyemera cyanee kandi ntanikintu baba babonye gifatika! Ahubwo ibifatika ntibabibona!

    • Ndakwemeye kabisa. erega abanga mkawe barahari benshi babuze aho ubuhanga bwabo babubyariza umusaruro. ariko hari ikindi gihugu muzi abantu bahombya Leta ama miliyari barangiza ngo dusabye imbabazi? Ese ko baguma kumyanya yabo cyangwa bagahindurirwa imyanya, ninde ubabwira ko abaturage babahaye izo mbabazi?
      Iyaba abantu barebaga film z’ubwenge cyangwa ngo bazirebe banumva icyo zigisha. Ibintu nkibi bigira amaherezo atari meza, ikibazo nuko bimara ibinyejana kandi imbaga ikabigwamo, ariko bigira iherezo. Mujye mureba film, ukuntu abaromani, abagereki, abababyloni n’abandi byagenze. America nayo murabona ko abarusiya, abashinwa, bresil, abahindi batayoroheye n’ubwo imaze imyaka iyoboye isi irimbura abarirabura n’abarabu uko yishakiye.

      ISI IFITE AMATEGEKO AYIGENGA ADAHINDUKA UBUZIRAHEREZO

  • Mulindwa Pierre, urakoze kutwereka ubunararibonye bwawe.
    Icyakora ibyo bisobanuro utanze byaba byiza ugiye mu butabera ukaba ariho ubitangira kuko raporo ya Auditor General ishyikirizwa Inteko Ishingamategeko nayo yamara kuyisuzuma imyanzuro igashyikirizwa Prosecutor General.Wirondogora rero PAC itanga inama ntabwo ica urubanza.Ubwo bukana bwawe mu bisobanuro uzagira umwanya wo kubitanga kubo bishinzwe.
    Ibihe byiza!

  • ubwo ikibazo cyagaragaye kandi kigsabirwa imbarabazi ntawe udakosa mu isi , ngaho Rwarakabije na bagenzi bisubireho maze ubutaha bazakosore ibitaragenze neza

  • Tuzaduturane,niba nawe utanga inama nka PAC abo uziha baragowe.none se uriya mugabo wo muri yarijijwe n’inama bamuhaye?Tuzaduturane rero.

  • Harimo amanyanga bagarure imitungo banyereje hanyuma babone guhabwa imbabazi

  • Yewe ndabona Leta ikize cyane da uyu munsi miliyari 44 ejo miliyoni 912 ejo bundi miliyari 3 zahombye igisubizo ni ugusaba imbabazi sha nimuyarye ntakabuza abanyeshuri tubure bourse ariko time will judge. Abaturage baburaye mwe murasaba imbabazi ariko ayavuye mumisoro iyushye akuya yo ntabwo agaruka.

  • Arko sinumvango abo bakorera abaturage ra?nonese ibyo bifi, mubiha imbabazi mute bene imitungo basamye?murapacapaca ngo muradukorera.

Comments are closed.

en_USEnglish