Tags : NYC

Ubushomeri mu barangije Kaminuza buterwa n’imyumvire – Min Uwizeye

Kuri uyu wa kane Minisititi w’abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith yavuze ko ikibazo cy’ubashomeri bungana na  13,5% mu barangije Kaminuza giterwa n’imyumvire iri hasi, Leta ngo igiye gushakira umuti iki kibazo yigisha abarangije Kamiuza ubumenyingiro. Mu Rwanda abarangije Kaminuza, muribo 13,5% nta kazi bafite, ni mu gihe urubyiriruko rushishikarizwa kwihangira imirimo. Minisitiri w’Abakozi ba […]Irambuye

Uwingabire wabyaye ari muto yahawe Frw 100 000 ngo acuruze

Kuri uyu wa gatanu, umuryango Equity justice initiative Rwanda (EJI) ugamije gufasha mu by’amategeko abana b’abakobwa batewe inda ari bato, wageneye uwitwa Uwingabire Clementine inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 ngo ageragereze amahirwe ye mu bucuruzi bucirirtse. Iki gikorwa cyari kitabiriwe na bamwe mu bagenerwabikorwab’uyu muryango EJI, Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane, Miss SFB Darlene Gasana na […]Irambuye

Huye: Umugore wo mu cyaro aracyahohoterwa kuko atazi amategeko

Tariki ya 15 ukwakira buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro. Uyu munsi ukaba warashyizweho mu nama rusange mpuzamahanga nyuma yo kubona ko umugore wo mu cyaro ashoboye byinshi birimo guteza imbere ubuhinzi ndetse akagira uruhare runini mu mirire iboneye mu muryango. Iyi nama yabaye tariki ya 18 ukuboza 2007 hagafatwa umwanzuro wo […]Irambuye

Umunsi w’abagore usanze ubukene mu ngo ziyobowe n’abagore ari 24%

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tarikiki ya 15 Ukwakira, mu Rwanda uyu munsi uzizihizwa ku wa gatandatu tariki 17 Ukwakira ku nshuro ya munani, Inama y’igihugu y’Abagore (CNF) iratangaza ko umugore amaze kugera ku ntera ishimishije yikura mu bukene. Umulisa Henriette umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire avuga ko […]Irambuye

Muhanga: Abanyeshuri 28 birukanywe bazize kwigaragambya

Abanyeshuri 28 bo mu ishuri ryisumbuye Sainte Marie Reine birukanywe n’Ubuyobozi bw’ikigo bazira imyigaragambyo irimo kumena ibirahuri, n’inzugi by’ikigo. Mu kiganiro Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Collège Sainte Marie Reine, Padiri Nshimyumuremyi Evariste, yagiranye n’Umuseke yatangaje ko ibi ibikorwa by’urugomo aba banyeshuri bose bigaga mu mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batangiye kubijyamo guhera kuri uyu wa […]Irambuye

Muhanga: Urubyiruko rwo mu bihugu 34 ruriga kwihangira imirimo

Urubyiruko ruturuka mu bihugu 34 bya Afrika rurimo guhabwa amasomo arebana no kwihangira imirimo, NISHYIREMBERE Donat Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko avuga ko hari bamwe mu rubyiruko batari batinyuka kwihangira imirimo. Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu yahuje urubyiruko rwo mu bihugu 34 byo ku mugabane wa Afrika rurarebera hamwe […]Irambuye

I Kigali ntihabura ubuso bw’imikino n’imyidagaduro – PS MINALOC

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura umuganda udasanzwe w’urubyiruko mu gihugu hose, uzaba mu mpera z’iki cyumweru ugamije gukora ibibuga by’imyidagaduro mu tugari tw’igihugu cyose, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshya yavuze ko i Kigali hari ikibazo cyo kutagira ahantu hagenewe imikino n’imyidagaduro, ariko ngo hazaboneka. Kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga […]Irambuye

Inama ku bangavu: ‘OYA’ ntihagije nibavuge kandi bamagane ababashuka

Byagarutsweho mu butumwa bwagejejwe ku Bangavu n’Ingimbi biga mu ishuri rya G.S Kabuga Catholique, aho kuri uyu wa 09 Kamena abayobozi n’abarezi babaganirije babasabye kwihagararaho bakamenya guhakanira abagamije  kubashora mu busambanyi ndetse bakanabagaragaza kugira ngo bamaganwe. Ni mu bikorwa by’Ubukangurambaga bigamije kurwanya guterwa inda zitateguwe ku bangavu byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; […]Irambuye

Imbaraga n’ubwenge urubyiruko rufite birakenewe mu kubaka iterambere

Ku wa gatanu mu nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro ya 18, urubyiruko rwasabwe kuzana imbaraga rufite mu kubaka umusingi w’iterambere, ahanini ngo bakaba bagomba gukomereza aho ababyeyi babao na bakuru babo baboye igihugu bagejeje. Iyi nteko rusange  yahuje urubyiruko ruturuste mu bice bitandukanye by’igihugu,  aho bigaga ndetse banasuzuma ibyagezweho kugira ngo babone gutegura iterambere rizaza […]Irambuye

Rwanda: Abanyeshuri bo muri Uganda n’abahano bazarushanwa mu biganirompaka

Iri rushanwa ryitwa East African Debate Shampionship, rizaba ku wa gatandatu tariki 23 Gicurasi rikazasozwa ku cyumweru bukeye, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bavuye muri Uganda bazaba bahanganye n’abavuye mu bigo 15 mu Rwanda. Ku wa gatandatu amarushanwa azabera kuri Lycee de Kigali, ku cyumweru amakipe yatsinze azahurira kuri finale i Nyarutarama kuri Hotel […]Irambuye

en_USEnglish