Tags : NYC

Min. Nsengimana yasabye abayobozi bashya b’urubyiruko kuzana imbaraga nshya

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, ni ubwe wayobozi umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko icyuye igihe na komite nshya. Uyu muhango wabaye kuri uyu mbere tariki 04 Mata 2016, Minisitiri Nsengimana akaba yasabye abayobozi bashya kuzana imbaraga nshya mu kuyobora urubyiruko. Komite nshya yahise irahirira imirimo mishya; uko ari […]Irambuye

Umutekano n’Isuku na byo ni zahabu u Rwanda rufite –

Kuri uyu wa gatandu mu gihugu hose habaye umuganda w’urubyiruko ugamije kurwanya icyorezo cya Malaria. Umuganda wakorewe kuri buri kagari, mu ka Rukiri I, muri Remera, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yasabye abaturage kwita ku isuku kuko ari kimwe mu bituma n’abanyamahanga baza mu Rwanda. Umuganda w’urubyiruko wabaye kuri uyu wa gatandatu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: […]Irambuye

Gasabo: Umuyobozi wungirije w’akarere yatanze inama ku rubyiruko rwa AERG

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016 Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushizwe ubukungu Mberabahizi Chretien Raymond yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi AERG & GAERG ko rutandukanye n’urubyiruko rwasenye ibyo igihugu cyari cyaragezeho. Uyu muyobozi yabivugiye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ubwo urubyiruko rwa […]Irambuye

Uwanyirigira ni we Muhuzabikorwa mushya w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Uwanyirigira Clarisse yasimbuye Shyerezo Norbert, mu matora ya komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yabaye  ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2016 i Kigali. Ingigo ya 14 yo mu itegeko No 001/2016 ryo ku wa 5 Gashyantare 2016 rigena imikorere y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, nk’uko ryavuguruwe, hatorewe imyaka y’Umuhuzabikorwa; Umuhuzabikorwa wungirije; Umunyamabanga; Ushinzwe […]Irambuye

Kimironko: Umudugudu w’Isangano bakoze umuganda ku muhanda ureshya na km

Mu muganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, abaturage bakoze imiserege (imiferegi) ku muhanda ureshya na km 1, nyuma y’umuganda berekwa abayobozi bashya baheruka gotorwa, banaganira kuri gahunda za Leta. Abaturage batunganyije rigole z’umuhanda ureshya na km 1 uhuza umudugudu w’Isangano n’uw’Ijabiro. Uyu muhanda […]Irambuye

Nyabihu: Urubyiruko rwatanze umusanzu warwo mu umuganda udasanzwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015, Urubyiruko rwitabiriye umuganda udasanzwe wo gukora uturima tw’igikoni mu hirya no hino mu gihugu. Mu murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yari yifatanyije n’abandi, yabasabye kurushaho gukoresha imbara. Uyu muganda udasanzwe w’urubyiruko wakozwe mu rwego kurwanya indwara ziterwa […]Irambuye

Kamonyi: Uko Mbarushimana yinjiza Frw 120 000 ku kwezi

Mbarushimana Eric ni umusore w’ibigango, afite imyaka 26 yatangarije Umuseke ko aho akorera ku gasantire ka Kamonyi, abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri ku kwezi akura mu bukanishi bw’amagare na moto no gushyira umuriro muri telefoni bakamwishyura amafaranga. Uyu musore uvuga yisekera iyo muganira, twamusanze mu kagari ka Nkingo mu murenge wa […]Irambuye

Amafoto: Bye bye vacances umusi waranzwe n’ibirori bikomeye

Kimisagara – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, hasojwe igikorwa kizwi ku izina rya bye bye vacance (gusoza ibiruhuko), iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi cyane, cyaranzwe no gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe. Urubyiruko rukina imikono itandukanye rwasusurukije benshi, haba mu mbyino, kugendera ku nkweto z’imipine ndetse n’imikino ngororamubiri ya Accrobatie. Joel Murenzi […]Irambuye

Ngoma: Urubyiruko rugira isoni zo kugura agakingirizo, ‘rugakorera aho’

*Urubyiruko rutinya gusanga abantu mu iduka “ndetse ngo hari igihe haba harimo umubyeyi we”, *Gutinya gusekwa bituma biyambaza abakuze bakabatuma agakingirizo, *Isoni zabo zituma bamwe ‘bashoka kizimbabwe’ (gukora imibonano idakingiye). Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari bamwe mu rubyiruko bagiterwa ipfunwe no kujya mu iduka kugura agakingirizo, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina […]Irambuye

Nyiramana Eugenie wari indaya arasaba ababukora gushaka ibindi bakora

Kuri uyu wa gatanu tariki 20/11/2015 mu ngando ihuriwemo n’urubyiruko rusaga 50 ruturutse ku murenge wa Kacyiru na Rusororo zateguwe na Handicap International, Nyiramana Eugenie nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ubuzima yabayemo akora uburaya, yasabye urubyiruko rukiri muri uwo ‘mwuga’ kuwuvamo. Nyiramana Eugenie w’imyaka 28 wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo yatangarije Umuseke […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish