Digiqole ad

Huye: Umugore wo mu cyaro aracyahohoterwa kuko atazi amategeko

 Huye: Umugore wo mu cyaro aracyahohoterwa kuko atazi amategeko

Huye yaje imbere y’utundi turere

Tariki ya 15 ukwakira buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro. Uyu munsi ukaba warashyizweho mu nama rusange mpuzamahanga nyuma yo kubona ko umugore wo mu cyaro ashoboye byinshi birimo guteza imbere ubuhinzi ndetse akagira uruhare runini mu mirire iboneye mu muryango.

Iyi nama yabaye tariki ya 18 ukuboza 2007 hagafatwa umwanzuro wo kwizihiza uyu munsi, aho umunsi wa mbere w’umugore wo mu cyaro wijihijwe mu mwaka wa 2008.

Nubwo Minisiteri ishinzwe uburinganire n’iterambere yashyizeho ingamba zo guha uburenganzira bungana hagati y’umugabo n’umugore, kuri ubu abagore mu cyaro baravuga ko bagihohoterwa.

Hirya no hino mu gihugu abagore bo mu cyaro baravuga ko bagihura n’ibibazo byo kutagira uburenganzira ku mitungo ndetse ugasanga barushaho guhohoterwa n’abo bashakanye, ibi ni ibivugwa n’abagore batandukanye, aho bavuga ko bakeneye cyane kumenya amategeko abarengera ngo kuko ubuzima bwa benshi buri kurushaho kuhazaharira.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Huye baganiriye n’Umuseke bavuga ko bagihura n’imbogamizi ziturutse ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo harimo no kubuzwa uburenganzira ku mitungo, aho bavuga ko usanga batagira uruhare ku mitungo baba hashatse, ahubwo bagira icyo bavuga ugasanga abagabo barabakubita ndetse ngo hari abicwa.

Umubyeyi umwe utashatse ko tumuvuga izina wo mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba yavuze ko umugabo we hari ubwo yamufashe akamunigisha supaneti (Supernet) ubwo yari amusabye amafaranga yo kugurira abana imyenda y’ishuri nyuma y’aho bari bagurishije inka.

Nubwo aba bagore bavuga ko bagihura n’ihohoterwa rishingiye ku mitungo, ndetse n’irishingiye ku gitsina, Gloriose Uwamwezi umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore avuga ko abagore na bo bakwiye kumenya amategeko abarengera, ndetse ukorewe ihohoterwa akihutira kubimenyasha inzego zibishinzwe akarenganurwa.

Uyu munsi w’umugore wo mu cyaro mu Rwanda uzizihizwa kuwa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish