Digiqole ad

Muhanga: Urubyiruko rwo mu bihugu 34 ruriga kwihangira imirimo

 Muhanga: Urubyiruko rwo mu bihugu 34 ruriga kwihangira imirimo

Uru rubyiruko rurashyira mu bikorwa amasomo yo gukora imishinga iciriritse.

Urubyiruko ruturuka mu bihugu 34 bya Afrika rurimo guhabwa amasomo arebana no kwihangira imirimo, NISHYIREMBERE Donat Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko avuga ko hari bamwe mu rubyiruko batari batinyuka kwihangira imirimo.

Uru rubyiruko rurashyira mu bikorwa amasomo yo gukora imishinga iciriritse.
Uru rubyiruko rurashyira mu bikorwa amasomo yo gukora imishinga iciriritse.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu yahuje urubyiruko rwo mu bihugu 34 byo ku mugabane wa Afrika rurarebera hamwe uruhare rwagira mu iterambere ry’ibihugu bakomokamo, aho guhora bategereje ko Leta ibaha akazi, ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe bafite bitewe no kuba bagize umubare munini w’abaturage.

NISHYIREMBERE Donat, Umwe mu bakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ushinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato, avuga ko bifuje ko iyi nama ihuza urubyiruko rwo ku mugabane wa Afrika yabera mu Rwanda, kubera ko hari intambwe ifatika urubyiruko rumaze gutera.

Avuga ko mu  Rwanda kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro urubyiruko rugenda rubyumva, ngo ni nabyo biha akazi abenshi bityo gusangira ayo makuru n’urubyiruko bagenzi babo ngo bishobora gutuma umubare w’abahanga imirimo urushaho kuba munini.

Yagize ati: “Bamwe mu rubyiruko baracyafite imyumvire ikiri hasi yo kumva ko kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari uguta igihe, bakiyibagiza ko abayarangijemo bahita babona akazi bitagoranye.”

NISHYIREMBERE asaba urubyiruko guhindura imyumvire ahubwo bakishakamo ibisubizo ndetse bagafatanya n’izindi nzego zitandukanye mu guteza imbere ibihugu bakomokamo, ndetse bagakoresha n’ikoranabuhanga.

KAMTO Désirée, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwa Gatolika rufite icyicaro mu gihugu cya Kenya, avuga ko impamvu nyamukuru ituma bamwe mu rubyiruko batabona imirimo, ari gusuzugura akazi.

Avuga ko hariho imirimo yagenewe abarangije amashuri ya Kaminuza, ariko baramutse bihangiye imirimo bita ko ari mito ngo yabageza no ku mirimo iri ku rwego rwo hejuru ku buryo baha n’abandi akazi.

Ati: “Hari urubyiruko muri iyi minsi ruhunga ibihugu byabo, rukajya gushakisha imibereho mu bindi bihugu by’amahanga, benshi muri aba usanga amahirwe menshi yo guhanga imirimo, bayasiga iwabo muri Afrika.”

Uyu muyobozi akaba avuga ko gukora urugendoshuri rugamije kwereka urubyiruko amahirwe rufite yo guhanga imirimo ari yo nzira yonyine izarufasha gutera imbere, kuko bazaba basangiye amakuru na bagenzi babo.

Biteganyijwe ko ejo ku wa kane,  uru rubyiruko, ruzubakira umupfakazi warokotse Jenoside mu muganda, utuye mu mudugudu wa Mbare, mu murenge wa Shyogwe.

Nyuma bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri mu mujyi wa Kigali ku Gisozi, ndetse bazanakorana ibiganiro n’abagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda.

KAMTO Désirée Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abanyeshuri Gatolika mu gihugu cya Kenya.
KAMTO Désirée Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abanyeshuri Gatolika mu gihugu cya Kenya.
NISHYIREMBERE Donat, Umukozi mu nama y'igihugu y'urubyiruko yasabye urubyiruko rw'Afrika gutinyuka bakihangira imirimo.
NISHYIREMBERE Donat, Umukozi mu nama y’igihugu y’urubyiruko yasabye urubyiruko rw’Afrika gutinyuka bakihangira imirimo.
Bamwe mu rubyiruko bo mu bihugu by'Afrika
Bamwe mu rubyiruko bo mu bihugu by’Afrika

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE. RW-Muhanga.

1 Comment

  • Mukomerezaho bavandimwe bacu bo muri Afrika mwibuke ko dusangiye ibibazo byinshi, ariko mu Rwanda turimo gushaka ibisubizo biri mu bushobozi bwacu.

Comments are closed.

en_USEnglish