Muhanga: Abanyeshuri 28 birukanywe bazize kwigaragambya
Abanyeshuri 28 bo mu ishuri ryisumbuye Sainte Marie Reine birukanywe n’Ubuyobozi bw’ikigo bazira imyigaragambyo irimo kumena ibirahuri, n’inzugi by’ikigo.
Mu kiganiro Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Collège Sainte Marie Reine, Padiri Nshimyumuremyi Evariste, yagiranye n’Umuseke yatangaje ko ibi ibikorwa by’urugomo aba banyeshuri bose bigaga mu mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batangiye kubijyamo guhera kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru dufite.
Yavuze ko batangiye kwica urugi rw’aho abanyeshuri b’abahungu barara (Dortoir) bamena n’ibirahuri by’amadirishya.
Impamvu nyamukuru y’iyi myigaragambyo, ngo ni ukuba barasabye Ubuyobozi kugarura bamwe mu banyeshuri 12 baherutse kwirukanwa bazira ibikorwa bitandukanye by’imyitwarire mibi, ikigo kikababwira ko bidashoboka, nk’uko Umuyobozi w’iri shuri akomeza abivuga.
Mu nama baherutse gukorana n’aba banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu, bavuze ko hari izindi mpamvu bashingiraho bakora imyigaragambyo zirimo kuba badahabwa uburenganzira bwo gusohoka mu kigo buri cyumweru, gusubizaho Cantine, kubongera umubare w’amandazi bahabwa ukava kuri abiri bagahabwa atanu.
Kandi basaba guhabwa n’umunsi wo kubyina nibura rimwe mu cyumweru no gukurirwaho amabwiriza arebana n’amasaha baryamiraho, ndetse n’ayo babyukiraho.
Umuyobozi w’ishuri avuga ko babahamagaye kugira ngo bagaragaze uwihishe inyuma y’uru rugomo, ariko bose baranangira banga kumuvuga.
Iyo ngo niyo mpamvu Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kuba bubasubije mu rugo kugira ngo bahe ababyeyi babo amakuru yuzuye noneho hazahanwe nyirabayazana.
Yagize ati:”Abakekwaho gukora aya makosa bose biga mu mwaka umwe.”
Komanda wa Polisi mu Karere ka Muhanga, IP Ruzigana Védaste, ari na we musigire w’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere uri mu kiruhuko kuri ubu, yasabye abanyeshuri batirukanywe kurangwa n’ikinyabupfura.
Yababwiye kugira uburere bwiza, n’ubwitonzi bakirinda kwitabira ibikorwa bibi kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko bityo ko gukemura ikibazo binyuze mu myigaragambyo bihanirwa n’amategeko.
Muri iki kigo abanyeshuri 80 nibo biga mu cyiciro rusange, 28 muri bo nibo birukanywe. Aba banyeshuri birukanywe mu gihe hasigaye ukwezi kumwe kugira ngo ibizamini bisoza icyiciro rusange bitangire.
Abakurikiranyweho ibi bikorwa by’urugomo birinze kuvugana n’abanyamakuru, banga ko n’amshusho yabo agaragazwa.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
30 Comments
IBAZE NAWE
Nta mwana ugomba kwirukanwa mu ishuri. Umwana wese yagororwa mu bundi buryo.
kuki leta itinya abigaragambya?nuko arimwe mu ntwaro yakoresheje ishegesha ubutegetsi bwa kinani niyo mpamvu batemera imyigaragambyo.kdi ntawigarambya adafite imoamvu.
Regis ibyuvuga nukuri.Nta Byumvuhore arabiririmba, aho agira ati: Ukunda imyigaragambyo utari kubutegetsi, wabugeraho ukanga abigaragambya.
Nta burere bafite namba ahubwo bazabajyane mu itorero ry’igihugu, hakurikiranywe n’Umuyobozi ushinzwe imyitwarire ahugiye mu bindi bitari iby’akazi.
ARIKO UYU MUPADIRI APFA IKI NABANA BIGA MURI S3! $NUBUNDI YARI YARAVUZE KO ASHAKA GUSIGARANA ABANA 3 GUSA! YIRUKANA BURI MUNSI NI UMUGOME BIRAZWI!
Nimukomeza gushyonyagiza abanyeshuri n’ibirenze ibi bazabikora. Wumvise se mu byo basaba hari igifatika kirimo? Iyo nitwara kuriya mu gihe nigaga, nzi neza ko ntari kubasha kugera aho ngeze ubu.
Kandi irya mukuru riratinda ntirihera!
Ariko mbega ibyana byigize bajeyi! ngo babihe amandazi 3 aho kubiha 2, ntibaziko hari n’abatabona akabyeyi. ngo umunsi wo kubyina, nibyo byabakuye iwabo se? ngo gusohoka buri cyumweru? ubu koko ninde washyigikira iyo recreation? ahubwo bose bumvireho, ngo gusubizaho cantine! ko ari ministere yaziciye se
Bamaze bajeyi?
Buriwese n uburenganzirabwe. Niba bagenzi babo barazize amaherere se babiceceke? Icyo gipadiri barakirahiriye umutima wacyo ngo numukara. Ngaho pfiramo wowe wabomenyereye ariko bo baracyarabana.
Ubwose uwo mupadiri umujijije iki?
Rahira ko nawe mu myigire yawe utari nkabo batubwiye
Ndashaka kugira inama uyu muvandimwe utuka abakozi b’Imana(ngo igipadiri) abireke,ni ikosa rikomeye ntuzabyongere.
Mbega abana, aliko u Rwanda rw’ejo rufite ikibazo, ubu se abo kweli bazavamo abantu bazima bazigirira akamaro? Njye mbifitiye ubushobozi nabajyana mu ngando nk’ukwezi nkabavuruga, ayo mandazi no kubyina baririra, bakabibura. Ubahaye igikoma kitagira isukari icyumweru kimwe baba bamaze gushyira ubwenge ku gihe. Ministère nigire icyo ikora naho ubundi ejo hazaza hafite ikibazo.
Iki kigo gifite ibibazo biterwa ahanini n’ababyeyi barerera muri ririya shuli(abo babyeyi mbiseguyeho ndanisobanura).Ibi byahabaye bimeze neza nk’ibyabaye mu kigo cy’inyange Girls sCHOOL OF sCIENCES kiri mu karere ka Rulindo.habaye scenario nk’iyo ngiyo,umuyobozi w’ikigo abohereza mu rugo nyuma bagarukana n’ababyeyi.Njye naturutse i kigali ndi kumwe n’ababyeyi basubiranye n’abana ku i shuli nari nicaye hagati yabo,uburere bahereye abana aho burababaje.Abana babasobanuriraga babemeza ukuntu ataribo bari mu makosa KANDI MU BY’UKURI bakoze amakosa atabaho birazwi,bigera n’aho ubuyobozi bw’akarere buza mu kibazo nabwo babumereye nabi ubwo hafatwaga umwanzuro.Muri ibyo biganiro wasangaga ababyeyi babashyigikiye,nje natewe agahinda n’ubyara ntiyirerere.Gusa Leta nimenye ko ifite ikibazo gikomeye cyo kurera abana n’ababyeyi babo.Icyo naje kumenya muri abo babyeyi ni uko 1/3 cy’abo twari kumwe ni ba business women babandi bavuka bajyana muri za creches bamara kujya ejuru bakajya kwiga maternel muri internat zo muri kenya na Uganda.Uwo mwana azakura he uburere ko aba ameze koko? UBUMUNTU BURI MU BIGIZE UMUNTU KANDI BUVA KU BURERE BUTANGWA N’ABABYEYI.BUKOMOKA KURU MUNTU.
@Min imyigire yajye yo ntiwigore sinkikugoye so☝
@ Pastor bitewe naho twahuriye turi 2 byihorere nitwe tubizi. Haricyo binyibukije
Abo si abana niza mayibobo kuko natwe twese twarahize knd tugeze kure…….ahubwo nibabirukane ayo majyuri.
Abo bari kubavugira ahubwo nibo babafate kuko birasekejeeeeeeeee biranababaje pe,,,ngo ni umugome?hari inyungu abifutemo sr?sha nimubihorere ntago bazi aho isi iri kujya,baracyabagaburira iwabo ibyo bakora bazicuza,kuko abenshi barahize knd ibyo ntibibura udashaka amategeko yabo ajye gushinga ikigo cye kuko ntakigo cyakwishingira amategeko yabanyeshuli ngo barashaka ibyo byoseeee.ababyeyi babo baracyafite umuruho wo kurera koko…
Ariko koko umurengwe usiga inzara ahubwo nayo abiri bafite bayabake kubyina byo c nibyo byabazany bajye babyinira iwabo bari kwanduza isura y’ikigo gusa.
abana nkabariya bakeneye umuntu nka kugashya(animateur ) wo muri sainte trinite de ruhango yashyize trinite kuri gahunda natwe ababyeyi twaremeye.ntakujenjeka agira.bamurebereho.
umva mbabwire abanyeshuri biga tronc commun baragora kabisa cyane cyane iyo bitegura ibizamini.baba bigize intakorereka. ibyo rero k’umupadiri wize seminaire ntiwabimuzanaho,naho se ubundi yakugirira nabi mupfa iki? niba ufite displine,ukaba wiga ntamuntu ubangamira padiri mwaba mupfa iki?ariko nuzana umutwe muremure nyine aragusohora usigare umangamanga ujye kurya umubare w’amandazi ushaka,maze unaceze uko ubyifuza,nugira imana ukabona n,amafaranga yo kubikora.mbabajwe n’umwana wamwene ngofero murigushuka.naho abandi yenda muzakomeza mwige nimuhaga amandazi kuko mufite baso bifite
abatukana mushatse mwabireka jye nkumuntu uhaba ntacyo nashinja abayobora ikigo mwibacira urubanza ntacyo baba batakoze ngo abo banyeshuri bagubwe neza.ntabwo mubizi uwabaha kurera urubyiruko rutazi imana nibwo mwareka kudutukira umuyobozi.
Izi ningaruka zo gukuraho guhana abana! Muhore mubone!
Ebana leta nigarure umuco wogushyira igitsure kubanyeshuri ahubwo ntibazagaruke.
Ahubwo abo bana barwaye mu mitwe ngo umumsi wo kubyina ;amandaziatanu;gusohoka buri cyumweru. Hhhh ubwo se ababyeyi babo nibyo babatumye?? Abana bubu koko baritetesheje
babajyane Iwawa…
Bazajye kwiga mu mashuri arera za mayibobo.Nimureke abihaye Imana bavugurure discipline mu bigo by’amashuri byabo.Abadashaka kuhiga bazajye ahandi.Ni i Nyagasambu rirarema.
Ahubwo ngo bari bafite imigambi yo gutwika imodoka ya Padiri ari nawe Muhyobozi w’iri shuri harimo inzoga z’ubwoko bwose n’urumogi mubaze bagenzi babo batirukanywe barabivuga rwose.
NONE SE MURAMVA WA MUREZI BAKABIRIJE NGO YAKUBISE ABANYESHURI ATAZIRA UBUSA? ABANANIYE ABABYEYI BABO NTABWO KU ISHURI ARIHO BAZASHOBOKA!
Mbega mbega rwanda uragana hehe! Urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo, none aho kwiga barashaka kurara babyina, kurya amandazi, gusohoka buri munsi, ……. Kweri!!! Imana ibabe hafi ntaho ubundi……..Ababyeyi bo kubera gushaka amafaranga nk’abayataye, umwanya wo kurera ntawo pe.
Aba banyeshuri ni abanyamurengwe kweri!
Ngo barasaba ko babongera umubare w’amandazi bahabwa ukava kuri abiri bagahabwa atanu. Orororororooooo.
Ngo barasaba umunsi wo kubyina! Ararararararaaaaa
Ngo barasaba gusohoka buri cyumweru! Ererererereeeeee
Leta ikwiye guhagurukira ikibazo cya indiscipline imaze gucengera mu banyeshuri kubera ngo ko guhana abanyeshuri bibujijwe.
Biranatangaje kubona ababyeyi bamwe bashyigikiye abana babo mu mafuti. Abo babyeyi, bari bakwiye gushinga ikigo cyabo cy’ishuri bigengaho bagasaba REB uburenganzira bwo kugitangiza (kucyemera) hanyuma akaba aricyo boherezamo abo bana babo bakacyigamo bidagadura, bikorera ibyo bishakiye byose, nta murezi n’umwe ufite ububasha bwo kubavugaho.
Naho gufata abana bameze batyo ukabavanga n’abandi mu kigo, ni ukonona no guhumanya abakiri bazima.
U Rwanda dukeneye uburezi bufite ireme, muri iryo reme harimo n’uburere. Niba rero bigaragaye ko hari abana batagira uburere kandi ababyeyi bamwe bakaba babashyigikiye, badashaka ko bahanwa cyangwa ngo birukanwe, ibyiza ni uko abo batagira uburere bajya mu mashuri yabo yihariye bakareka kwanduza abanyeshuri bazima.
Ariko kubera ko ivangura ritemewe mu Rwanda, ndetse no ku isi hose, byaba byiza abo bana batagira uburere, ababyeyi babo bemeye ko bakosheje, bakanemera ko bahabwa ibihano bikwiye kugira ngo bagarurwe mu nzira nziza, hanyuma bakabona kugumana mu ishuri n’abana bazima bafite uburere.
Mu yandi mashuri banywa igikoma gusa naho bano ngo amandazi 5, kubyina,gusohoka, kutagira amasaha yo kuryama no kubyuka………………
Nizere ko nta Rwego rwa Leta ruzategeka Padiri kugarura abo banyeshuri. Bagume iwabo nibamara gushyira ubwenge ku gihe iwabo bazabashakire ahandi. Niba hari mwene ngofero wabyivanzemo kandi si uwanjye.
Abaihaye gutuka Padiri hariya twaraharereye ni umuntu mwiza.
Comments are closed.