Digiqole ad

Imbaraga n’ubwenge urubyiruko rufite birakenewe mu kubaka iterambere

 Imbaraga n’ubwenge urubyiruko rufite birakenewe mu kubaka iterambere

Urubyiruko rw’u Rwanda rukunda kuvuga ko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka

Ku wa gatanu mu nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro ya 18, urubyiruko rwasabwe kuzana imbaraga rufite mu kubaka umusingi w’iterambere, ahanini ngo bakaba bagomba gukomereza aho ababyeyi babao na bakuru babo baboye igihugu bagejeje.

Urubyiruko rw'u Rwanda rukunda kuvuga ko ari imbaraga z'igihugu kandi zubaka
Urubyiruko rw’u Rwanda rukunda kuvuga ko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka

Iyi nteko rusange  yahuje urubyiruko ruturuste mu bice bitandukanye by’igihugu,  aho bigaga ndetse banasuzuma ibyagezweho kugira ngo babone gutegura iterambere rizaza mu myaka iri imbere.

Norbert Shyerezo umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko yavuze ko ikigamijwe muri iyo nteko ari ukurebera hamwe ibikorwa birangiye, ndetse bakanategura ibizakorwa mu mwaka uzaza, ariko bakanashima byinshi byagezweho mu myaka ishize.

Yagize ati “Twishimira byinshi, by’umwihariko twishimira ko urubyiruko rwatojwe indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukorera hamwe, kwigirira icyizere, guhanga umurimo no gukora ibikorwa by’urukundo.”

Shyerezo avuga ko nubwo kwihangira umurimo ku rubyiruko byumvikanye, ariko ngo haracyagaragara imbogamizi z’ubumenyi bukiri buke mu byerekeye kwihangira imirimo, abatangiye bakageraho bagacika intege.

Inama y’igihugu y’Urubyiruko ivuga ko ubu hagiye gukomeza gushyirwa imbaraga mu bikorwa bihuza urubyiruko, bakanakomeza kugaragaza ko imbaraga z’igihugu z’urubyiruko zitari mu magambo gusa ahubwo ziri mu bikorwa.

Umudepite mu Nteko Nshingamategeko, Uwiringiyimana Philbert wigeze kuba Umuhuzabikorwa w’Uruburuko, yavuze ko kuba umusingi w’iterambere urubyiruko rugomba kubakira ku byagezweho na bakuru babohoye igihugu ndetse bamwe bakahasiga ubuzima bwabo kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu.

Yagize ati “Kuba rero umusingi w’iterambere urubyiruko rwahisemo, ni ukubakira kuri uwo musingi tugezemo ubungubu, noneho bakazana imbaraga zabo, ibitekerezo byabo ndetse n’ubushake bwabo kugira ngo babyongereho, bityo iterambere twifuza tuzarigereho mu buryo bwihuse.”

Uwiringiyimana Philbert yakomeje avuga ko imyaka ishize yose hari iterambere rigaragara urubyiruko rwagezeho, aho usanga rufite uburenganzira mu kwiga ndetse rusigaye rwihangira imirimo ku buryo zimwe mu nganda cyangwa koperative z’urubyiruko zitera imbere, ibyo byose ngo ni byo byerekana ko hari intambwe ishimishije urubyiruko rwateye.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko rwavuze ko rugiye gutera ikirenge mu cyabakuru babo ndetse no kugaragaza ubutwari bwaranze ingabo z’igihugu, batabibashimira gusa ahubwo bo nk’urubyiruko bakaba bagomba kugera ikirenge mu cyabo basigasira ibyo bakoze.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish