Digiqole ad

Ubushomeri mu barangije Kaminuza buterwa n’imyumvire – Min Uwizeye

 Ubushomeri mu barangije Kaminuza buterwa n’imyumvire – Min Uwizeye

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mme Uwizeye Judith

Kuri uyu wa kane Minisititi w’abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith yavuze ko ikibazo cy’ubashomeri bungana na  13,5% mu barangije Kaminuza giterwa n’imyumvire iri hasi, Leta ngo igiye gushakira umuti iki kibazo yigisha abarangije Kamiuza ubumenyingiro.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Mme Uwizeye Judith
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mme Uwizeye Judith

Mu Rwanda abarangije Kaminuza, muribo 13,5% nta kazi bafite, ni mu gihe urubyiriruko rushishikarizwa kwihangira imirimo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Umizeye Judith avuga ko iki kibazo giterwa n’imyumvire ariko ko Leta igiye kugishakira umuti ifasha abarangije Kaminuza guhindura imyumvire n’imikorere, bahabwa amasomo ajyanye n’ubumenyingiro kandi ngo yamaze gutegurwa.

Ati: “Mu banyeshuri barangije kaminuza ikibazo cy’ubushomeri kirahari kandi kiri hejuru, 13,5% ntabwo ari bakeya. Impamvu ibitera ya mbere ni imyumvire. Kumva ko umuntu wize nta kindi yakora atari ugukora mu biro.”

Yavuze ko kuri iki kibazo, Leta yateganyije uburyo bwo gufasha abarangiza Kaminuza guhindura imyumvire babagenera amasomo y’ubumenyingiro yabafasha gukora akandi kazi katari ibyo bize mu mashuri asanzwe gusa.

Ati: “Icyo tugerageza kubikoraho, turashaka ba bandi bize batari guhita babona akazi ku isoko ry’umurimo, duhindure imyumvire n’imikorere babe babona n’ubundi bumenyi butandukanye n’ibyo bize mu ishuri. Bahabwe ubumenyingiro bushobora kubafasha kugira ikindi kintu bakora bitari umwihariko w’ibyo bize.”

Iki kibazo cy’imyumvire ariko bamwe mu barangije Kaminuza bavuga ko kitakigaragara cyane kuko ngo umuntu aba agamije icyamuteza imbere.

Habimana Jean Claude ngo yabonye abuze akazi ahita ashinga Koperative ikora isuku.

Ati: “Ibyo bintu twese tubirebaho kuko burya iyo wiga, bya bindi by’ubutesi ubishyira ku ruhande, keretse ba bandi b’abana, wowe icyo ugamije ni ugutera imbere. Iyo wize ukabona uruhande runaka nta musaruro ruguha ushakishiriza no mu zindi mpande.”

Minisitiri ariko yavuze ko ikindi kibazo cyari gihari mu minsi ishize cy’uburambe ku kazi bwasabagwa abashakakisha akazi kabone n’iyo baba bakirangiza kwiga, ngo cyamaze gukemurwa mu mitangire y’akazi ka Leta nubwo gisigaye mu bikorera.

Ati: “Muri Leta ikibazo cy’uburambe twamaze kugikemura ku myanya itari iy’ubuyobozi, ntabwo tugisaba uburambe. Abavuye mu ishuri bahita baza ku isoko ry’umurimo.  Tugerageza no gushishikariza abikorera kubikora nk’uko byakozwe muri Leta.”

Mu Rwanda abadafite akazi ni muri rusange ni 2% by’abantu bagejeje igihe cyo gukora, abo ngo abagashakisha nta kandi bafite.

Gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (EDPRS II), iteganya ko kugira ngo kurwanya ubukene bigerwaho nibura buri mwaka hajya hahangwa imirimo 200,000.

Minisitiri Uwizeye Judith avuga ko icyizero gihari ko mu 2017 bizaba byamaze kugerwaho kuko ngo mu mwaka ushize hahanzwe imirimo 146 000 muri gahunda ya ‘Kora Wigire’.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ibi ni ibigambologies bya Judith nta facts. Ubumenyingiro se bwateganyirijwe n’amasoko bazacuruzamo ibyo bazakora bakazanabona amasoko. Ba Minisitiri ni Ba “mbonabucya”

  • Uri I njiji min we

    • Bazi uko Suisse ikora mu kwigisha “apprentissage” mu myuga arts kandi bijyanye na continuons éducation
      Ariko hagomba gukemurwa en même temps Ikibazo cya ÉNERGIE ngo hashobore kubakwa muri za Districts za Parcs scientifiques et industriels Zitanga akazi na apprentissage. Kandi ngo ” POUVOIR D ACHAT” yiyongere bintu ma abihangira umulimo babona za marchés. Sema Kweli

  • Uvuga nka judith ntakwiye kuba ayobora kuko ntiwayobora wishongora gutya, inama atanga ni iyihe, ese ya mirimo 200000 bazahanga iyo bitaba ibigambo ubu abashomeri ntibaba baraggabanutse. Yewe abaministres nkaba mujye mubareka ni ba mpemukendamuke

  • Minister niyivugire ibyo ashaka kuko we yarabikemuye!

    • Mwiriwe.Uyu muyobozi ibyo avuga ndabona nta study byakorewe. Gusa ntekereza ko nta policy and strategy ihari ya employment and job creation mu Rwanda.Myict,mifotra,minaloc,mineduc,minicom,minecofin bakwiye kwicara hamwe kandi Perezida yarabisabye ubushize bamurika EICV report ariko nibaza impamvu bidakorwa.Ikindi kibazo ni uburyo kaminuza zo mu Rwanda cyane iza prive nta reme ry’uburezi zigira ukongeraho izabanyamahanga ziza zikurikiranye amafaranga mu Rda. Ikindi kibazo dufite ni inama nkuru y’amashuri makuru njyewe nsanga ntacyo ikora. Ireme muri Kaminuza niyo rireba ariko usanga basinziriye bakwiye gukora inspections mu ma universities bagashyiraho na standards bakareba niba zinubahirizwa. Ni gute umungu arangiza kaminuza atajya agera mu ishuri.

      Ikindi kibazo ni ikijyanye n’amasomo aganisha abanyeshuri kuba professionals urugero :acca,cpa,cisco,n’andi yafasha abanyeshuri kurangiza ishuro arabanyamwuga.

      Ikindi kibazo gikomeye ni thesis kubarangiza bachalors degree aho muri kaminuza defense bayivanyeho kandi yarafashaga abanyeshuri nibura akarangiza ubona hari icyo azi. Ndasaba Musafiri na HEC kubigira itegeko mu mashuri yose.

      Ikindi ni uko hakwiye kubaho partnership hagati ya mineduc na PSF kubijyanye na interneship kandi igihe imara kikongerwa.

      Ikindi ni ugushyiraho incubation centre muri buri university abanyeshuri bakamenya umwuga bakiri ku ishuri.

      Ikindi ni ugukurikirana ko amashuri yose afite ibikoresho byose bisabwa uhereye kuri department bafite.

      Ikindi ni uguhuza private sector na university bagakora ubushakashatsi bwatewe inkunga na private sector.

      Ikindi ni uko amasomo y’ubuganga atangiye gushyirwa mu mashuri ya university ya prive ari ibyo kwitonderwa kandi nkaba nsaba Minisante nayo kubikurikiranira hafi kuko ubuzima bw’abantu budakinishwa.

      University za prive nazo zakwiye kugira faculty za science technology and engineering zafasha guha ubumenyingiro abanyarwanda ako kugirango usange 80% by’abarangiza kaminuza barize arts,social science and management.

      Murakoze ibyo nibyo bitekerezo nifuzaga kubaha.

  • Ngo abadafite akazi bagejeje igihe cyo gukora ni 2%hahahhahahhahahahha. mukubihuhura yongeramo ati abarangije kaminuza badafite akazi ni 13.5% Hahahah. reka niririmbire: genda rwanda uri nzizaaaa yooooo humeka amahoro ibyiza bigutatse rwandaa nibyinsi cyane sinabivuga ngo mbirangize murakoze nubwo ndirimbiye abahetsi

  • judith we ivugire nuko utazi abo wasize iwanyu mu Gafunzo bafite diplome zirenze iyo ufite bataye umutwe , erega habaho amahirwe kandi rero nta mugayo ko inda yawe uyihahira se wakumva ute agahinda k’abandi!

  • ahubwo njye ndabona uyu Judith akwiye gusezera ku kazi akaduha urugero rwo kwihangira iyo mirimo avuga! ese ubundi yatanze angahe twaheraho twihangira iyo mirimo , we se mbere y’uko Minister yihangiye iyihe ko nzi ko yigishaga !

  • Baribakwiye Manda yokuba minister ubundi bakanjya guhanga iyomirimo bagaha urugero rufatika abandi bikava muri theories.

  • Mbega minister ufite imyumvire Iri hasi ariwe!! Kuriwe yakemuza ikibazo ikindi kibazo? Kwigisha abarangije kaminuza ubumenyi ngiro si igisubizo cyo gurwanya ibushomeri kuko nababwize mebere no abashomeri. So ingufu nizishyirwe mu guhanga imirimo mishya irenga ahubwo 200.000 niwo muti.

  • Nibagusezerera cg nawe wagize abawe bicaranye za degrees nibwo uzumva icyo ubushomeri aricyo nyakubahwa naho ubu ntiwabyumva! Ibyo aribyo byose abashakisha umuzi w’ikibazo bagishakire muri Politique ya Education. Niba abantu biga barangiza bakabura akazi birasobanura ko Education yacu isubiza ibibazo tudafite iha abantu ubumenyi budakenewe muri sosiyeti. gitangaza ni uko nta somo bibaha bagakomeza batyo. Kwiga ubumenyi ngiro ni byiza ariko ikibazo kiracyari cya kindi. Ese ibyo abana bacu biga nibyo sosiyeti nyarwanda n’ubushobozi n’urwego igezeho ikeneye? Ese Leta ifite uburyo bwo guhangira umurimo buri mwana wese urangije Kaminuza? niyo mpamvu hakwiye inama y’inararibonye z’igihugu zashakisha inzira nyayo yasubiza iki kibazo! Ubu yenda ntibirakara cyane ariko amaherezo ni uko umushonji akora nk’uwiyahura niyo mpamvu dukwiye kubyitondera niba twifuza ko umutekano dufite ubu ukomeza.Amahoro.

  • Min buriya koko abandi bakora diplomacy na politique uri hehe koko? Nigute umuyobozi murwego rukuru rwigihugu ashobora gutukana? Niyo waba uhabwa ububashwa nitegeko nurwego rugushira mumyanya munzego zo hejuru zigihugu…how come, ubumbura umunwa ukavuga ngo nimyumvire yo hasi? Igihugu gifite urusobe rwibibazo ruragerageza kwigobotora iyo serumu yabohakurya, abanyarwanda bagatanga amafaranga muburyo butandukanye bwo kunganira leta, ukarenga ukavuga ngo abize badafite akazi nimyumvire yo hasi? Ubuse tuvuge ko leta ifite imyumvire idahwitse kubera kutagira ubushobozi bwo kwihaza mwiterambere ryigihugu kubera ko isaba abaturage kugira icyo bigomwa mukunganira leta? Sinubahutse, min birababaje bikomeye, nuko ntakuntu dufite twasaba ubuyobozi bwigihugu bugukuriye, warukwiye gusaba imbabazi kuko wandagaje abanyarwanda nabayobozi muburyo butaziguye…NIba utanabikora ujye kwapadiri for confession…Ubuse utaraba mini cg ngo ukorere inzego za leta, wakoraga iki? ufite company? wahaye bande akazi? watanze imisoro ingana iki bituma wumva ko abatarashobora kubona kazi barize ngo nimyumvire mike?So ridiculous…Nimujye mureka nabo bazungu badusuzugure nimugihe…

  • Uyu mudamu ngo ni Minisitiri ni UMUTI W’AMENYO. Nta analysis ashobora gukora nzima. Nta jambo rihamye ashobora kuvuga. Nibaza impamvu bamugize Ministre.

  • njye rero iyo numvise ibigambo byuyu muswa ngo ni minister bindisha umutwe iyo ntekereje igihe amafaranga n imbaraga natakaje niga nkaba ndi gukinwa kumubyimba na abinda nini nkuyu uvuga ubusa!uboshye iyo aba ari sina ubivuze!ngo umyumvire..imyumvire ubwo wowe ko utareka ako kazi ngo ujye guhanga umurimi.ko nigishiro ugifite?ngo abarangije bige imyuga ko utatanze icyi gitekerezo se ngo ahubwo bayibigishe bakiri mu ishuri?birutwa niyo utavuga wamugani wa ama g!mujye mureka gutesha abantu umutwe nubundi ntawo asigaranye…muzi kata mukoresha mutanga akazi….sha keretse uwabagabaho ibitero namwe nibwo mwamenya ko twese twavukiye 9.mujye mwicara aho muri ministere muzi ko nta bwenge muturusha mwaturushije kumenyekana…mwicare aho twiyuhe akuya muhembwe muyacu abana n abagore bacu inzara irabishe ngo muhange akazi?sha uwakunyereka uvuga ubwo busa!

  • Ariko se ministre,
    Warize?
    Uzi se imibare y’abanyeshuri barangiza amashuri ya kaminuza umubare wabo?

    Ka mfate urugero kuri Huye Campus buri mwaka isohora abanyeshuri bashyika ikihumbi bine. Wambwira aho bakora?

    Muri rusange amakaminuza ya Leta yose ateranye asohora hagati 8000-10000 ku mwaka.
    None bakora he?

    Niba ushaka kumenya ubushomeri mu rwanda, uzajye aharibukorwe ikizamini cy’akazi uzabona uko bihagaze.

    Ministre, va mu biro ugere ku baturage uramenya uko ibintu bihagaze.

    Njye ndabona wibeshye ahubwo mu barangiza wenda 13.5% babona akazi. Gusa nkeka nabo badashyika. Abandi wagenda ubasanga Kigali, Huye, n’indi mijyi bashakisha. Abandi baheze iwabo nta na ticket yo kujya gushaka akazi.

    Bana b’urwanda, dusangire ubuke by’ibyiza by’igihugu tutabeshyana. Njye mpamya ko hejuru ya 80% y’abarangiza barababaye.

Comments are closed.

en_USEnglish