Tags : Nigeria

Nigeria: Umugabo wise imbwa ye izina rya Perezida w’Igihugu yarekuwe

Umugabo muri Nigeria yari yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwita imbwa ye izina rya Perezida, Muhammdu Buhari yaje kurekurwa nta cyaha na kimwe arezwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Vanguard. Joe Fortemose Chinakwe wahisemo kwitiranya imbwa ye na Perezida, yabwiye icyo kinyamakuru ko nta mugambi mubi yabikoranye ku baba bakeka ko yari agambiriye gutuka Perezida […]Irambuye

Nigeria: Boko Haram yerekanye abakobwa 200 ba Chibok, muri bo

Inyeshyamba z’Umutwe wa Kiyisilamu za Boko Haram zerekanye video igaragaza bamwe mu bigaga ku ishuri ry’abakobwa mu mujyi wa Chibok. Abakobwa bagera kuri 50 berekanywe bari kumwe n’umugabo ufite imbunda asaba ko abarwanyi bafashwe na Leta barekurwa kugira ngo n’abo bakobwa babe barekurwa, ndetse yavuze ko hari bamwe mu bakobwa bishwe mu bitero by’indege za […]Irambuye

Indonesia: AbanyaNigeria batatu bacuruzaga ibiyobyabwenge banyonzwe

Igihugu cya Indonesia cyanyonze abantu bane bahamwe no gucuruza ibiyobyabwenge muri bo batatu bari abanyamahanga. Umugabo umwe ukomoka muri Indonesia abandi batatu bo muri Nigeria barashwe urufaya n’itsinda ry’abasirikare mu gicuku, ubwo saa sita z’ijoro zari zikigera (17:00 GMT), muri gereza yo mu kirwa cya Nusakambangan. Abandi bantu 10 na bo byari biteganyijwe ko banyongwa […]Irambuye

Nigeria n’U Bushinwa basinye amasezerano ubucuruzi bwa Petrol ya miliyari

Nigeria yagiranye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by’ibikomoka kuri petrol na gas afite agaciro ka miliyari 80 z’amadolari ya Amerika na Kompanyi yo mu Bushinwa nk’uko byatangajwe na Reuters. Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura kikanohereza ku isoko mpuzamahanga petrol nyinshi ndetse niyo ubukungu bwacyo bushingiyeho. Ariko, iki gihugu gitumiza 80% bya […]Irambuye

Mu bitero bitanu bya Boko Haram kimwe kigabwa n’abana –

*Umwana muto wakoreshejwe afite imyaka umunani, *3/4 by’aba bana bakoreshwa mu bitero by’iterabwoba ni abakobwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana; UNICEF ryasohoye icyegeranyo kigaragaza ko umubare w’abana bakoreshwa mu kugaba ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wiyongereye ku kigero cyo hejuru mu myaka ibiri ishize. UNICEF ivuga ko abana bakoreshejwe mu bitero by’iterabwoba mu […]Irambuye

Nigeria: Hatahuwe abakozi 24 000 bahembwa na Leta batabaho

Leta ya Nigeria yakuye abantu babarirwa ku 24,000 ku rutonde rw’imishahara nyuma y’igenzura ryakozwe ryagaragaje ko abo bantu batabagaho ndetse batigeze bakorera Leta nk’uko bivugwa na Ministeri y’Imari. Aba bakozi baringa batwaraga Leta ya Nigeria asaga miliyoni 11,5 z’amadolari ya America buri kwezi. Igenzura ni imwe mu ntwaro Perezida Muhammadu Buhari, yavuze ko azifashisha mu […]Irambuye

Nigeria: Abasirikare 12 harimo aba General 7 bakurikiranyweho ruswa

Abasirikare bakuru 12, harimo abagera kuri barindwi bafite ipeti rya General mu gihugu cya Nigeria bagejejwe imbere y’urwego rushinzwe kurwanya Ruswa, bakaba bakurikiranyweho ibirego by’uko barigishije intwaro zigenewe kurwanya Boko Haram. Igisirikare ntabwo cyatangaje amazina y’abo basirikare, ariko ngo harimo aba General batatandatu bakiri mu kazi mu ngabo za Nigeria. Igihe akanama gashinzwe ubukungu n’ibyaha […]Irambuye

Tunisia yaguye miswi na Nigeria mu mukino wari witezwe cyane

Tunisia na Nigeria ni amakipe akomeye kandi ahabwa amahirwe muri iri rushanwa rya CHAN, umukino wazo wari witezwe cyane kuri uyu wa gatanu. Tunisia yarushije Nigeria gukina neza. Ariko birangira zinganyije kimwe kuri kimwe. Muri iri tsinda C ntiharamenyekana ikipe ikomeza muri 1/4. Mu itsinda A u Rwanda rwamaze kumenya ko ruzakomeza rutsinze imikino yarwo […]Irambuye

en_USEnglish