Digiqole ad

Nigeria: Umugabo wise imbwa ye izina rya Perezida w’Igihugu yarekuwe

 Nigeria: Umugabo wise imbwa ye izina rya Perezida w’Igihugu yarekuwe

Perezida Buhari wa Nigeria

Umugabo muri Nigeria yari yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwita imbwa ye izina rya Perezida, Muhammdu Buhari yaje kurekurwa nta cyaha na kimwe arezwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Vanguard.

Perezida Buhari wa Nigeria
Perezida Buhari wa Nigeria

Joe Fortemose Chinakwe wahisemo kwitiranya imbwa ye na Perezida, yabwiye icyo kinyamakuru ko nta mugambi mubi yabikoranye ku baba bakeka ko yari agambiriye gutuka Perezida Buhari ubwo n’imbwaye yatiga gutyo.

Yavuze ko icyo yari agamije kwari ukugaragaza ko ashyigikira kandi yemera cyane ibikorwa bya Buhari, cyane ngo akora icyo yiyemeje (determination) bityo ngo uwo  muhate agira uyu mugabo yawugereranyaga n’uw’imbwa ye.

Ati “Nise izina imbwa yanjye nkunda, Buhari, kuko ni intwari kuri jyewe. Uko nkunda Buhari (Perezida) bihera kera akiri Umusirikare wafashe ubutegetsi ku ngufu. Byarakomeje kugera ubwo yafashe ubutegetsi ari umuturage w’umusivili.”

Joe Fortemose Chinakwe avuga ko nyuma yo gusoma inkuru z’ukuntu, Perezida Buhari yarwanyije ruswa yari yaramunze igihugu cye na byo ngo byamukozeho.

Ati “Nibwo nahise nitonda mfata icyemezo cyo kwita imbwa yanjye nkunda Buhari, nyimwitiriye. Ntabwo nigeze menya ko nakoze ikosa mu gukunda no gufana ibyo Buhari akora.”

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish