Digiqole ad

Banki nyafurika igiye gushora miliyari 24$ mu buhinzi bwa Africa

 Banki nyafurika igiye gushora miliyari 24$ mu buhinzi bwa Africa

Minisitiri w’Intebe Anastaze Murekezi na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana na Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere

I Kigali mu nama ihuje  abashakashatsi mu buhinzi bavuye mu bihugu bitandukanye ku Isi, Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina yavuze ko Africa ifite byose kugira ngo igaburire abaturage bayo, Banki ayobora ngo igiye gushora miliyari 24 z’amadolari ya America mu buhinzi mu myaka 10 iri imbere.

Minisitiri w'Intebe Anastaze Murekezi na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana na Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere
Minisitiri w’Intebe Anastaze Murekezi na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana na Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere

Iyi nama ni ihuriro rya karindwi ry’abashakashatsi mu buhinzi ku mugabane wa Africa, bahuriye mu muryango witwa (Forum for Agricultural Research in Africa, FARA), yatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi.

Mu magambo yo gufungura iyi nama yavuzwe n’abantu banyuranye hagarutsweho kuba Africa igitunzwe n’ubuhinzi gakondo, hakaba hakenewe imbaraga nyinshi mu kubuzamura.

Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina yavuze ko bagiye gushora imari mu buhinzi kugira ngo bagabanye abakene no guhanga utuzi.

Yavuze ko hari ibihugu bimwe na bimwe byazamuye umusaruro muri Africa ahereye kuri Nigeria akomokamo, Sengal ngo yazamuye umusaruro w’umuceri, ibihugu byo muri Africa y’Amajyaruguru n’ahandi, akaba yashimangiye ko ubushakashatsi bushobora guteza imbere ubuhinzi.

Igikenewe ngo ni uko Africa yashora imari mu kuzamura umusaruro ikoresheje kuhira imyaka, ariko hakanigishwa urubyiruko ruzabikora.

Dr Akinwumi yavuze ko Banki Nyafurika igye gushora miliyari 24 z’amadolari mu guteza imbere ubuhinzi muri Africa, ibyo ngo bizazamura umusaruroho 400%.

Yagize ati “Africa igomba kugaburira Abanyafurika, ntakigomba kubibuza. Uyu munsi Africa itanga miliyari 35 z’amadolari itumiza ibiribwa, aya mafaranga aziyongeraho miliyari 10 z’amadolari muri 2025, Africa itumiza ibiribwa yakaba yeza,  ibyo bigira ingaruka ku ifaranga ry’ibihugu, kuba Africa itihaza bitugiraho ingaruka ku isoko.”

Ku bwe nngo ibyo bigomba guhinduka bihereye mu cyaro mu kuzamura abahinzi. Yasabye abashoramari gushora imari yabo mu buhinzi kuko ngo umusaruro nuramuka wiyongereye bizagabanya itara ry’agaciro ku mafaranga y’ibihugu.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko u Rwanda rwabaye urwambere mu gusinya amasezerano yo guhindura ubuhinzi CAAPD (Comprehensive Africa Agriculture Development Programme), ibyo ngo bijyanye n’cyererekezo 2020 aho u Rwanda ruzaba rwahinduye ubuhinzi gakondo mu ubusagurira amasoko.

Murekezi yavuze ko ibyo bizagerwaho habayeho kuvugurura imbuto no kongera ubwiza bw’umusaruro, ngo birasaba ubufatanye bwa buri wese, haba abashakashatsi bo mu karere, muri Africa n’ahandi ku isi.

Yavuze ko hakenewe kandi imbaraga z’abashoramari mu gushyiraho inganda zihindura umusaruro mo ibindi bintu ibyo ngo ntibyagerwaho hatabaye ubushakashatsi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Iyi nama yatangiye i Kigali kuri uyu wa mbere izarangira tariki ya 16 Kamena 2016, abashakashatsi mu buhinzi bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo umusaruro w’uyu mwuga utunze besnhi muri Africa uzamuke.

Michael Ryan Ambasaderi wa EU, Dr Adesina uyobora AfDB, Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w'Ubuhinzi Mukeshimana Geraldine na Dr Paul Ikounga wo muri Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu ya Africa na Dr Charity Kruger
Michael Ryan Ambasaderi wa EU, Dr Adesina uyobora AfDB, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w’Ubuhinzi Mukeshimana Geraldine na Dr Paul Ikounga wo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ya Africa na Dr Charity Kruger
Abitabiriye inama ni abashakashatsi bavuye mu bihugu bitandukanye ku Isi
Abitabiriye inama ni abashakashatsi bavuye mu bihugu bitandukanye ku Isi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish