Digiqole ad

Mu bitero bitanu bya Boko Haram kimwe kigabwa n’abana – UNICEF

 Mu bitero bitanu bya Boko Haram kimwe kigabwa n’abana – UNICEF

Abana b’abakobwa ni bo biganje mu bafasha Boko Haram kugaba ibitero by’iterabwoba

*Umwana muto wakoreshejwe afite imyaka umunani,

*3/4 by’aba bana bakoreshwa mu bitero by’iterabwoba ni abakobwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana; UNICEF ryasohoye icyegeranyo kigaragaza ko umubare w’abana bakoreshwa mu kugaba ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wiyongereye ku kigero cyo hejuru mu myaka ibiri ishize.

Abana b'abakobwa ni bo biganje mu bafasha Boko Haram kugaba ibitero by'iterabwoba
Abana b’abakobwa ni bo biganje mu bafasha Boko Haram kugaba ibitero by’iterabwoba

UNICEF ivuga ko abana bakoreshejwe mu bitero by’iterabwoba mu bihugu nka Cameroon, Chad na Nigeria mu mwaka wa 2015 babarirwa muri 44 mu gihe mu 2014 abakoreshejwe muri ibi bikorwa ari bane (4) gusa.

Umuryango w’Abibumye uvuga ko kimwe mu bitero bitanu by’iterabwoba by’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Islam, kigabwa n’abana kandi 3/4 ni abakobwa baba barabanje kugirwa imbata y’ibiyobyabwenge.

Hashize imyaka ibiri uyu mutwe ushimuse abana b’abakobwa bagera muri 300 ubakuye mu kigo cy’ishuri ry’abakobwa ahitwa Chibok mu Majyaruguru ya Nigeria.

UNICEF ivuga ko ibitero by’iterabwoba by’uyu mutwe byavuye kuri 32 mu mwaka wa 2014 bigera kuri 151 byagabwe mu mwaka ushize.

Muri ibi bitero 151 byagabwe mu mwaka ushize, 89 byagabwe muri Nigeria, 39 bigabwa muri Cameroon naho 16 bigabwa muri Chad na Niger.

Igihugu cya Cameroon ni cyo kiza ku isonga mu byagabwemo ibi bitero hakoreshejwe abana nk’uko byatangajwe na UNICEF.

Bamwe mu bayobozi bo muri Cameroon n’inzego zishinzwe umutekano bavuga ko byinshi mu bitero byigambwa na Boko Haram biba byakozwe n’abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 13 na 15.

Bamwe mu bagiye batoroka uyu mutwe bavuga ko abagore n’abana b’abakobwa bagiye batozwa ubwiyahuzi no kwiturikirizaho ibisasu.

UNICEF iherutse gutangaza ko ikeneye miliyoni 97 z’amadolari yo kuzagenera ubufasha abagizweho ingaruka na Boko Haram burimo inkingo, kubabonera amazi yo kunywa asukuye, ubufasha bw’ubuzima bwo mu mutwe. Uyu muryango uvuga ko umaze kubona miliyoni 11 z’amadolari.

Ikindi cyegeranyo cyasohowe na Human Rights Watch, kigaragaza ko mu myaka ya 2009-2015 Boko Haram yangije ibikorwa byinshi by’uburezi birimo amashuri 910 yasenywe, andi asaga 1500 afunga imiryango.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubwo se boko haram .niwo mutwe wananiye byabihugu byitwa ko aribihangange kdi byirirwa biririmba uburenganzira bwa muntu.hababaje ababyeyi babana bashimuswe.naho inkunga ikusanywa yo niyo kwihera abo barya nubundi bakayasubiza iwabo.IMANA NITABARE IYI SI DUTUYE PEE

Comments are closed.

en_USEnglish