Digiqole ad

Tunisia yaguye miswi na Nigeria mu mukino wari witezwe cyane

 Tunisia yaguye miswi na Nigeria mu mukino wari witezwe cyane

Nigeria na Tunisia ziri kwesurana i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu

Tunisia na Nigeria ni amakipe akomeye kandi ahabwa amahirwe muri iri rushanwa rya CHAN, umukino wazo wari witezwe cyane kuri uyu wa gatanu. Tunisia yarushije Nigeria gukina neza. Ariko birangira zinganyije kimwe kuri kimwe.

Tunisia ifite CHAN ya 2011 itambuka ngo ihatane n'igihangange Nigeria
Tunisia ifite CHAN ya 2011 itambuka ngo ihatane n’igihangange Nigeria

Muri iri tsinda C ntiharamenyekana ikipe ikomeza muri 1/4. Mu itsinda A u Rwanda rwamaze kumenya ko ruzakomeza rutsinze imikino yarwo ibiri ya mbere. Ibi ni nako DR Congo yabigenje mu itsinda rya kabiri. Gusa itsinda ‘C’ ho bikomeje kugorana.

Les Aigles du Carthage na Les Aigles Super za Nigeria biri mu itsinda rimwe C ryakiniraga i Nyamirambo.

Umukino w’aya makipe wari witezwe cyane kuko Nigeria yari yatsinze Niger ibitego bine kuri kimwe harimo bitatu bya Elvis Chikatara, naho Tunisia ihabwa amahirwe yanganyije na Guinea 2 – 2, ibitego byombi bya Tunisia byari byatsinzwe na rutahizamu wayo, Ahmed Akaichi.

Tunisia ibifashijwe mo na Mohamed Ben Amor wakinaga hagati, yasaga nk’irusha Nigeria.

Ku munota wa 43 Ahmed Akaichi wa Tunisia yatsinze igitego ariko abasifuzi bo muri Botswana basifuye uyu mukino baracyanga kuko yari yaraririye, abasore ba Tunisia bitotombeye cyane umusifuzi bituma umwe muri bo abona ikarita y’umuhondo.

Nyuma y’iminota umunani gusa igice cya kabiri gitangiye, Nigeria y’umutoza Sunday Oliseh yahise ifungura amazamu, ibifashijwemo na rutahizamu kabuhariwe wayo, Chikatara Chisom Elvis, akaba ari nawe umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa (4).

Tunisia yarushijeho gusatira ariko noneho igirango ibone ubwishyura. Nigeria nayo ikomeza kwihagararaho ariko nayo inyuzamo igasatira.

Tunisia ifite CHAN 2011 yashobye kwishyura ku munota wa 72, ku kazi gakomeye kakozwe na Mohamed Ali Monser, wateye umupira uturutse ku ruhande rw’iburyo, usanga Ahmed Akaichi ahagaze neza, ashyiramo igitego cyo kwishyurira gihugu cye, kikanaba icye cya 3 muri iri rushanwa.

Nigeria ikomeje kuyobora iri tsinda n’amanota ane, igakurikirwa na Tunisia ifite amanota abiri mu mukino ibiri, hamwe na Guinea na Niger zahise zikurikiraho nazo ngo zisobanure.

Tariki 26/01 Niger izakina na Tunisia naho Nigeria yisobanure na Guinea mu mikino ya nyuma muri iri tsinda C aho ibintu bitarasobanuka neza.

Nigeria na Tunisia ziri kwesurana i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu
Nigeria na Tunisia ziri kwesurana i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu bikarangira ziguye miswi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndagaya cyane umunyamakuru wogeje umupira ejo wahuje Angola na Congo ntabwo gusebanya uri kuri micro ya Radio y’igihugu aribyo no kubeshya yavugaga Angola ko abantu baho batarya kuko badahinga ATI nta kagufu bameze nkabo muri Jibout mujye mumenya ko musebya igihugu sibyiza comment usahaka ibindi bitarimo amagambo asebanya please

Comments are closed.

en_USEnglish