Digiqole ad

Nigeria: Abasirikare 12 harimo aba General 7 bakurikiranyweho ruswa

 Nigeria: Abasirikare 12 harimo aba General 7 bakurikiranyweho ruswa

Igisirikare cya Nigeria cyakunze kuvugwamo ruswa ndetse no kuba abakuru mu ngabo baha rwihishwa intwaro Boko Haram

Abasirikare bakuru 12, harimo abagera kuri barindwi bafite ipeti rya General mu gihugu cya Nigeria bagejejwe imbere y’urwego rushinzwe kurwanya Ruswa, bakaba bakurikiranyweho ibirego by’uko barigishije intwaro zigenewe kurwanya Boko Haram.

Igisirikare cya Nigeria cyakunze kuvugwamo ruswa ndetse no kuba abakuru mu ngabo baha rwihishwa intwaro Boko Haram
Igisirikare cya Nigeria cyakunze kuvugwamo ruswa ndetse no kuba abakuru mu ngabo baha rwihishwa intwaro Boko Haram

Igisirikare ntabwo cyatangaje amazina y’abo basirikare, ariko ngo harimo aba General batatandatu bakiri mu kazi mu ngabo za Nigeria.

Igihe akanama gashinzwe ubukungu n’ibyaha bijyanye nabwo (Economic and Financial Crimes Commission, EFCC) kasanga hari ibimenyetso bifatika, aba basirikare bazacibwa urubanza mu rukiko rwa gisirikare, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo.

Iperereza ryakozwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu mwaka ushize, ryatahuye amasezerano baringa afite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari bivugwa ko yatanzwe n’ubuyobozi bwacyuye igihe.

Amakuru avuga ko amafaranga yari agenewe kugurwamo intwaro zo guhangana n’inyeshyamba za Boko Haram, yaburiwe irengero.

Uwari ushinzwe ubujyanama mu by’umutekano ku butegetsi bwa Goodluck Jonathan,  Sambo Dasuki, yashinjwe mu Ukuboza 2015 kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga asaga miliyoni 68 z’amadolari ya Amerika.

Yashinjwe gutanga amasezerano yo kugura indege za kajugujugu, iz’intambara n’ibikoresho bya gisirikare (amasasu), ariko arabihakana.

Colonel Sani Usman, Umuvugizi w’Ingabo za Nigeria, yavuze ko abasirikare bakuru 12 bagejejwe imbere y’akanama ka EFCC, harimo batatu mu ba General bakiri mu kazi, umwe ufite ipeti rya Major General wasezeye mu ngabo, batatu bafite ipeti rya Brigadier General, abandi bane bafite ipeti rya Colonel n’undi umwe ufite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Uyu mwanzuro ukurikiye ibyatangajwe na Perezida Muhammadu Buhari, mu kwezi gushize aho yategetse ko abari bakuriye igisirikare 20 bakorwaho iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga yagiye mu byiswe itangwa ry’amasoko ya baringa.

Abanshi mu bari inkoramutima za Peresida Goodluck Jonathan bari mu bajyanwe mu manza bakurikiranyweho icyo cyaha.

Mu gihe igisirikare cya Nigeria cyari gihanganye bikomeye n’umutwe wa  Boko Haram, abasirikare benshi bavugaga ko hatari ibikoresho bihagije byatuma batsinda izo nyeshyamba.

Perezida Buhari, watowe mu mwaka ushize, yijeje ko agiye guhangana na ruswa yamunze igihugu cye.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish