Tags : Ngoma District

Ngoma: Abarwayi barashima ingabo ziri kubavura ku buntu, neza kandi

Ngoma – Mu bitaro bya Kibungo, i Zaza na Rukira inzobere z’abasirikare b’abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bari kuvura ku buntu abarwayi bafite indwara zari zarananiwe n’ibi bitaro. Abarwayi bari kuvurwa n’izi ngabo barashima ko bari guhabwa serivisi zinoze ku buntu kandi vuba. Ni mu bikorwa by’ingabo bya ArmyWeek biri kuba ubu. Aba […]Irambuye

Ngoma: Ab’i Tunduti barashaka umuhanda wa bugufi ubageza i Sake

*Ngo barawifuza mu gishanga, ubuyobozi nabwo buti « Ahubwo n’abahanyura babihagarike » Abaturage batuye ahitwa Tunduti mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma barifuza ko bakorerwa umuhanda mu gishanga kigabanya uyu murenge n’undi wa Sake kuko ari yo nzira ya bugufi ibafasha guhahirana, ubuyobozi bw’umurenge na bwo bukavuga ko budateganya gushyira mu bikorwa iki kifuzo kuko […]Irambuye

Zaza: Yaje kubyara adafite ‘Mutuelle’ baramurangarana yitaba Imana

Mukarunyana Tawusa wari uje kubyarira mu kigo Nderabuzima cya Zaza giherereye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yitabye Imana nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abari bamuherekeje n’abaganga bavuga ko ntacyo bamufasha kuko adafite ikarika ya Mutuelle de santé abamuzanye ngo berekanaga impapuro yishyuriyeho ubu bwisungane. Mukarunyana Tawusa bakundaga kwita Mama Regina yitabye Imana mu […]Irambuye

Ngoma: Bamaze igihe bataka umuhanda none basubijwe

Abatuye mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barishimira ko bakorewe umuhanda wa Kinyonzo-Birenga, bakavuga ko muri iyi minsi ya mbere umaze utangiye gukoreshwa batangiye gusogongera ku byiza byawo kuko barushijeho guhahirana n’utundi duce. Bavuga ko bagiye guca ukubiri n’ibibazo byo kutabona uko bageza umusaruro wabo ku masoko bari bamaranye igihe. Aba baturage biganjemo […]Irambuye

Ngoma: Abacururiza mu nzu z’akarere barasaba kwishyurwa ibyangijwe n’imvura

Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Ngoma haguye imvura idasanzwe yangije ibintu bitandukanye birimo ibicuruzwa by’abacururiza mu nzu z’akarere, abacuririza muri izi nzu barasaba akarere kubaha ubwishyu bw’ibyangiritse kuko n’ubusanzwe ngo izi nzu zubatse nabi. Aba bacuruzi bavuga ko batahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’akarere ko aya mazu atubatse neza, bavuga ko ingaruka z’uku kurangaranwa baraye […]Irambuye

Ngoma: Bagiye gutangiza ubwisungane mu kubaka UBWIHERERO

Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ni hamwe mu duce dutuwe n’abaturage batagira ubwiherero n’ababufite bukaba butameze neza. Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage biyemeje guhangana n’iki kibazo  bakaba bagiye gushyiraho icyo bise ‘Ubwisungane mu kubaka imisarane’, abaturage bakajya baterana ingabo mu bitugu bakubakirana ubwiherero. Muri ibi bikorwa bigamije guca ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ubuyobozi buzajya […]Irambuye

Ngoma: Hari abana bataye ishuri bajya gukora ako gutwara imizigo

Bamwe mu bana bo mu karere ka Ngoma baratungwa agatoki guta ishuri bakayoboka imirimo ivunanye irimo kwikorera imizigo ijya mu isoko. Bamwe muri bo bavuga ko babuze ubushobozi bwo gukomeza amashuri bagahitamo kujya gushaka imibereho. Aba bana bivugira ko bataragira imyaka 16 bakunze kugaragara ku munsi w’isoko rya Kibungo baba bikoreye imizigo ijya muri iri […]Irambuye

Ngoma: Abafite ubumuga ngo hashize umwaka bategereje 500 000 Frw

Bamwe mu bafite ubumuga batuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma baravuga ko bamaze umwaka amaso yaraheze mu kirere bategereje inkunga y’inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500 Frw bemerewe kugira ngo biteze imbere. Aba bafite ubumuga bo mu mirenge ya Kazo na Murama bavuga ko umwaka ushize bategereje ko aya mafaranga abageraho, bakavuga ko bari […]Irambuye

en_USEnglish