Tags : Ngoma District

Rukumberi: RRA igiye gukoresha miliyoni 45 Frw yubakire inasanire abarokotse

*Prof Dusingizemungu ati “ntihakenewe inkunga y’ibintu gusa… Kuri uyu wa Gatandatu abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA) bakoranye umuganda udasanzwe n’abaturage mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma mu gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka amazu atatu azatuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, iki kigo kandi kizasana andi mazu 25, byose bikazatwara miliyoni 45 y’u […]Irambuye

Ngoma: Abiga muri UNIK ngo bagiye kujya basinyana imihigo n’umuyobozi

Ubwo hasozwaga itorero ry’abanyeshuri bashya batangiye muri kaminuza ya Kibungo, UNIK, kuri uyu wa 07 Ukwakira, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye aba banyeshuri ko nabo bagomba kujya bagira imihigo biyemeza kandi bagaharanira kuyesa nk’uko bigenda ku bakozi b’iri shuri. Aba banyeshuri binjiye muri kaminuza ya UNIK mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017, bamaze ibyumweru bitatu batozwa indangagaciro […]Irambuye

Ngoma: Uzashaka guhangana na Police azaraswa ibyo si ibanga-SSP Rutaganda

Mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, inzego z’umutekano muri aka karere n’Abanyamadini kugira ngo barebere hamwe uko bahangana n’iterabwoba rikomeje kuvugwa mu Rwanda, Umuyobozi wa Police muri aka karere, CIP Rutaganda Janvier yavuze ko police itazihanganira umuntu wese uzashaka kuyirwanya afite intwaro ko ‘izajya imurasa’. Mu minsi ishize, mu mugi wa Kigali no […]Irambuye

Ngoma: Haravugwa urubyiruko rw’inzererezi rwishoye mu buraya n’ubujura

Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma haravugwa ibikorwa by’umutekano muke uterwa n’abana b’inzererezi bitwikira ijoro bakamena amaduka bakiba ibicuruzwa abandi b’abakobwa bakishora mu bikorwa byo kwicuruza. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo kidakanganye kuko buherutse gufata abana bakoraga ibikorwa nk’ibi bakajyanwa mu bigo ngororamuco. Iki kibazo cy’urubyiruko rutungwa agatoki kuba intandaro y’umutekano […]Irambuye

Ngoma: Bari kurarana n’ingurube mu nzu kubera ubujura buzugarije!

Bamwe mu borozi b’ingurube bo mu murenge wa Remera, mu karere ka Ngoma bahisemo kujya bararana n’aya matungo mu nzu kubera ubujura budasanzwe bukomeje kuyakorerwa. Aba baturage bavuga ko ubu bujura bukomeje gufata indi ntera, bavuga ko abajura biba izi ngurube bazambutsa bakazijyana mu karere ka Kayonza, bakazijyana ari nzima cyangwa bazibaze. Iki kibazo cy’ubujura, kigaragara […]Irambuye

Iburasirazuba: Urubyiruko rwize imyuga ngo ibapfira ubusa kubera kubura ibikoresho

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko amasomo y’imyuga bigishwa abapfira ubusa kuko iyo bayasoje badafashwa kubona ibikoresho byo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize bigatuma bakomeza kuba imbata y’ubushomeri. Byagarutsweho n’urubyiruko rugizwe n’inkumi n’abasore bagera kuri 210 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana baraye bahawe impamyabumenyi nyuma y’amezi atandatu […]Irambuye

Ngoma: Urubyiruko na Police bafatanyije kurwanya indwara ya Kirabiranya

Abasore n’inkumi basaga 30 bibumbiye mu muryango ‘Rwanda Youth Volunteer Community Polising’ bo mu karere ka Ngoma bakoze igikorwa cyo kurwanya indwara ya Kirabiranya yibasiye ubuhinzi bw’urutooki mu murenge wa Zaza, banatanze imfashanyo y’amatungo magufi n’ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye. Uru rubyiruko rugizwe n’abakorerasbushake rwishimira intambwe rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho y’abaturage, n’uruhare rusanzwe […]Irambuye

en_USEnglish