Tags : MININFRA

Indege z’u Rwanda zigiye kujya zijya no muri Centrafrica

Kuri uyu wa 04 Ugushyingo, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yasinye amasezera yo gushyiraho imigenderanire ikoresha inzira y’ikirere hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrica (Central African Republic). Aya masezerano azafasha kubaka umubano w’ibihugu byombi haba mu bucuruzi, ubukerarugeno ndetse n’umubano hagati y’abaturage. Aya masezerano yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Miniteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwokozi Dr. Alexis […]Irambuye

Afritech Energy igiye kubaka ingomero 4 za MW 11, abaturage

Ubwo Abayobozi ba Afritech Energy, ikigo cyo muri Canada kizobereye mu gukora ingomero z’amashanyarazi, bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’abandi ba fatanyabikorwa, nka East African Power, Practical Action na Hydro Power Solutions, bavuze ko ingomero enye zizubakwa mu turere twa Rubavu na Rutsiro zizatwara asaga miliyoni 40 z’Amadolari. Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo, hasinywaga amasezerano […]Irambuye

Iburasirazuba: Kubura kw’amashanyarazi biri guhombya cyane abikorera

*Amashanyarazi ngo ashobora kumara umunsi wose yabuze *Abikorera bavuze ko banafite ikibazo cy’imisoro ihanitse na za banki zaka inyungu y’umurengera ku nguzanyo Abikorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba baravuga ko babangamiwe cyane n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi bibagusha mu gihombo kinini. Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwo bukangurira aba bikorera gushora imari mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi […]Irambuye

Igihe abantu babonaga amashanyarazi kigiye kugabanywa cyongererwe inganda

*Muri iyi mpeshyi umuriro w’amashanyarazi wagabanutse MW 42 *Abaturage barasaba kwihangana mu gihe cy’ukwezi kumwe *Umwaka utaha ikibazo nk’iki ngo ntikizongera Kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw’akazi; James Musoni Minisitiri w’Ibikorwa remezo yagiriye ku ikusanyirizo ry’amashanyarazi i Mburabuturo ya Gikondo, yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda budahungabana inzego zifite ibyo […]Irambuye

Karongi: Imyaka itanu bayimaze bategereje umuriro basabye ELECTROGAZ

Abaturage bo mu kagali ka Murangara mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi barambiwe no gutegereza amashanyarazi bemerewe mu gihe ELECTROGAZ (REG ubu) yari ikiriho bakaba bari basabwe kwishyura amafaranga ibihumbi 28 ariko n’uyu munsi amaso yaheze mu kirere. Mu mwaka wa 2010 icyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwikirakwiza amazi n’amashanyarazi n’umwuka (ELECTROGAZ), cyari […]Irambuye

Abadepite batunze agatoki RUSWA nka kimwe mu bidindiza iyubakwa ry’imihanda

Ubwo abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bakiraga ikigo gishinzwe kubaka imihanda no guteza imbere ubwikorezi (RTDA) na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), bavuze ko RUSWA ishobora kuba iri mu bituma imirimo yo kubaka imihanda ikarangirira igihe idindira. Abadepite babazaga ibibazo bagendeye ku makosa yo kudacunga neza ibya Leta yagaragajwe na raporo […]Irambuye

Ngoma: Iduka rya Kazubwenge ryahiye rirakongoka ahita ajya muri ‘Coma’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Kibungo inzu y’ubucuruzi ya Kazubwenge yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka, gusa nta muntu uyu muriro wahitanye, Kazubwenge we yahise ajya muri ‘Coma’. Umwe mu babonye ibyabaye, Ochen Theo yabwiye Umuseke ko inzu yafashwe n’inkongo iri mu mujyi wa Kibungo, ukimara kuwinjiramo urenze ikigo cya Gisirikare, […]Irambuye

Ngoma na Bugesera baracyategereje umuhanda bemerewe na Perezida

Abaturage batuye mu turere twa Ngoma na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza umuhanda uhuza utwo turere twombi urimo kaburimbo, uyu muhanda ngo bawemerewe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariko ngo baracyategereje ko wubakwa. Perezida Kagame ngo yari yijeje abatuye Bugesera na Ngoma umuhanda uzabahuza ubwabo ndetse n’Akarere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo. […]Irambuye

Kayonza: Abaturage barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amazi

Abaturage bo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwiri ho mu karere ka Kayonza nyuma yo guhabwa umuyoboro w’amazi meza, baravuga ko ubushobozi bwabo butabemera kugura ijerekani imwe y’amazi ku mafaranga y’u Rwanda 30, ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo atari ubushobozi ahubwo ngo ni imyumvire yo hasi y’abaturage. Nyuma y’igihe kirekire imerenge ya Mwiri na Rwinkwavu […]Irambuye

en_USEnglish