Digiqole ad

REG na WASAC biracyarwana no kwigobotora ibibazo byasizwe na EWSA

 REG na WASAC biracyarwana no kwigobotora ibibazo byasizwe na EWSA

Umuhumuza Gisele, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC arisobanura yari kumwe n’abandi bayobozi ba REG na WASAC

*Uyu munsi ntiharemezwa neza umutungo uzaba uwa REG n’uzaba uwa WASAC

*Raporo yakozwe n’inzobere zo muri PWC, page 6 000 zari zuzuyemo amakos gusa gusa

*Imari shingiro ya REG na WASAC handitswe by’agategeanyo ko ari miliyoni 6, mu gihe EWSA yari ifite imari shingiro ya miliyari 23,

*Abafatabuguzi b’amazi 40 000 bakuwe muri system, bajyanye umwenda w’amafaranga agera kuri miliyari 800!

*Umugenzuzi w’Imari asanga REG na WASAC byarabeshye Minisitiri w’Intebe ku buryo bikwiye gusaba imbabazi

*Oracle (software) yaguzwe miliyoni ebyiri z’amadolari muri 2008 na n’uyu munsi ntiratanga umusaruro 100%

Izo ni zimwe mu ngingo abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Imari ya Leta (PAC) bagiye bagarukaho mu mpaka no kungurana ibitekerezo n’abayobozi b’ibigo bishya, REG gishinzwe ingufu z’amashanyarazi, na WASAC gishinzwe amazi byose byabyawe na AWSA yari ifite izo nshingano zose.

Umuhumuza Gisele, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC arisobanura yari kumwe n'abandi bayobozi ba REG na WASAC
Umuhumuza Gisele, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC arisobanura yari kumwe n’abandi bayobozi ba REG na WASAC

Iyi EWSA hafashwe icyemezo cyo kuyicamo ibice kubera ko yari yagaragaje ibibazo bikomeye by’imicungire y’Imari ya Leta, aho yahombeje amamiliyari, haba mu bihombo by’amazi yamenekaga kuri 41%, abafatabuguzi batishyura bahombeje menshi, kugura ibikoresho bidakenewe, ndetse na Software ya Oracle yatwaye asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko ntiyatanga umusaruro, ibi byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2013-14.

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kamena, Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi wa REG, Musafiri Papias, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Umuhumuza Gisele, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC na Ruterana Lucien, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri WASAC n’ababaherekeje bitabye PAC basobanura aho bageze bigobotora ibibazo byasizwe na EWSA.

Eng Mugiraneza uyobora REG, yasobanuye ko mu kwandikisha iki kigo bavuze ko imari nshingiro ari miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ndetse bikaba uko no kuri WASAC ngo kuko hakirimo gukorwa ibaruramutungo nyawo kuri buri kigo.

Ibyo ntibyanyuze abadepite, bibaza uburyo ibi bigo bifatwa nka kampani ntoya kandi EWSA yari ifite imari ya miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro, yavuze ko ibyo WASAC na REG bakoze nta kuba ‘serious’ birimo, ngo kuko babeshye Minisitiri w’Intebe ko hamaze gukorwa raporo igaragaza umutungo wa buri kigo, nyuma bandika imari shingiro idahuye na gato n’ukuri.

Bityo, asaba ko basaba imbabazi, kandi bakagenda bakabihindura mu maguru mashya, bakandikisha muri RDB imari shingiro nyayo ya buri kigo.

Umwe mu bakozi bashya ba WASAC, Rutagungira Methode (wavuze ko mu miterere ye arangwa no kuvugisha ukuri), yeruye agaragaza ko raporo y’amapaji ‘nk’ibihumbi 6000’ yakozwe na PWC yari yahawe isoko ngo igaragaze imitungo ya WASAC na REG, yari yuzuyemo ibinyoma n’amakosa.

Rutagungira ushinzwe gukwirakwiza amazi mu mijyi yavuze ko ubu hari gukorwa indi raporo nyayo harimo n’uruhare rw’abakozi b’ibi bigo, iyi raporo ikazemezwa vuba ari nay o izagaragaza imari shingiro ya buri kigo.

Yagize ati “Raporo ya PWC wasangaga yarakozwe n’abandi bantu, iyi raporo yatanga agaciro ku bikoresho kanyuranye n’ukuri, yari irimo amakosa menshi, nta kuri kwarimo pe!”

Abadepite ariko, bibajije impamvu, WASAC cyangwa REG birinda gutanga isoko ryo gukoresha raporo, mu gihe bo ubwabo baba bazi ibyo bagiye bakoresha, ibyo Hon Nkusi yise ‘Amayeri agaragara mu masoko, gufata icya cumi.’

Gusa nubwo WASAC na REG bigerageza kwigobotora ingoyi y’ibibazo byasizwe na EWSA, haracyari igihombo cya miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, yagaragajwe n’abagenzuzi ku bafatabuguzi 1000 bavanywe muri system y’abishyura ku bagera ku 40 000 bose bavanywemo, bivuze muri rusange umwenda wa bose waba ugera kuri miliyari 800.

Ayo mafaranga ntaragaruzwa, kandi n’abakozi babakuyemo ngo ntibigeze bagezwa imbere y’ubutabera, ndetse hari impungenge ko bamwe muri bo bazasubira mu kazi bitewe n’ikimenyane nk’uko byavuzwe na Umuhumuza Gisele, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC.

Ikibazo cya software ya Oracle yaguzwe akayabo mu 2008, ikamara igihe idakora n’aho ikoreye ngo ntiratanga umusaruro 100%. Eng Jean Bosco Mugiraneza uyobora REG yavuze ko abayiguze batari bazi icyo bashaka, gusa ubu ngo baricaye basanga haburamo modules zimwe na zimwe, bityo ngo bagiye kuzishaka banahugure abantu bazayikoresha ibe (integrated system).

Nyamara ariko nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bashinzwe ibyamashanyarazi, ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri WASAC ngo Software yakozwe n’Abanyarwanda bakora muri iki kigo, yitwa Billing System ngo yatanze umusaruro ugaragara, ku buryo amafaranga yishyzwa yazamutse n’abafatabuguzi bakiyongera.

Jean Bosco Mugiraneza umuyobozi wa REG asanga abaguze Oracle batari bicaye neza ngo barebe icyo izabafasha, kandi ngo computer ntiyasimbura umuntu
Jean Bosco Mugiraneza umuyobozi wa REG asanga abaguze Oracle batari bicaye neza ngo barebe icyo izabafasha, kandi ngo computer ntiyasimbura umuntu
Rutagungira yavugishije ukuri ko uruganda rwa Nzove byanditswe ko ruzatanga m3 40 000 z'amazi kandi mu byukuri ubushobozi bwarwo ubu ari m3 25 000 gusa
Rutagungira yavugishije ukuri ko uruganda rwa Nzove byanditswe ko ruzatanga m3 40 000 z’amazi kandi mu byukuri ubushobozi bwarwo ubu ari m3 25 000 gusa
Hon Nkusi yitangiriye itama kubera ibisubizo arimo ahabwa
Hon Nkusi yitangiriye itama kubera ibisubizo arimo ahabwa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Abab baba bari kucyasta! Numwaka utaha bazagararuka bavuga ibi! Ni mwirire amafaranga!!

  • Iyo Racle baguze muri 2008 bazjugunye baguriyindi.Ikibazo nikuki bayiguze batazi kuyikoresha? Uwayigurishaga yahuye n’injiji avanamo aye arigendera.Ariko se iryo soko ritangwa abaritanze bo ntabwo bagombye gukurikiranwa kuko ugura icyo ukeneye kandi ufitiye ubushobozi bwo gushobora kukibyaza umusaruro?Aha rero kugaruko kuricyo kibazo cya Oracle yaguzwe muri 2008 nuguta igihe. Iyo komissiyo bazayivaneho niba aribi izi gukora gusa.

  • Ari REG ari WASAC ari na EWSA yazibyaye ntacyo biteze guhindura mu mikorere yabyo. Ubu se ko WASAC yakoresheje ibizamini bishyira abakozi mu kazi lundi le 22/6/2015 ntigaragaze abemerewe gukora ikizamini kandi baratanze appel d’offre kumbuga za internet ibyo wamenya ari ibiki? Ikimenyane gihari n’akajagari kahaba birarambiranye.Kubona bahamagara abo bashaka mwibanga urumva byoroshye?

  • Ni agahomamunwa nukuri!

  • Ngo wirukana umugore uguguna igufa…..bunguri. Duheruka amazi kubwa EWSA ubu twarumiwe ubanze barayahagaritse ngo babanze bishyuze ibirarane! Ariko se ni gute wacuruza udatanga ibyo ucuruza. Kugabanya sales bivuga kugabanya profit cyane ko na costs mbona ntacyo baganyijeho. Please mushyiremo abakozi bashoboye gukomeza kwishyuza ibirarane ariko ntibibabuze gukomeza gucuruza twongere tubone amazi n’ umuriro

Comments are closed.

en_USEnglish