Digiqole ad

Afritech Energy igiye kubaka ingomero 4 za MW 11, abaturage bazunguka byinshi

 Afritech Energy igiye kubaka ingomero 4 za MW 11, abaturage bazunguka byinshi

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo

Ubwo Abayobozi ba Afritech Energy, ikigo cyo muri Canada kizobereye mu gukora ingomero z’amashanyarazi, bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’abandi ba fatanyabikorwa, nka East African Power, Practical Action na Hydro Power Solutions, bavuze ko ingomero enye zizubakwa mu turere twa Rubavu na Rutsiro zizatwara asaga miliyoni 40 z’Amadolari.

Urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo, hasinywaga amasezerano hagati ya Afritech Energy izashyira mu bikorwa imirimo yose yo kubaka izo ngomero, na East African Power yatanze ibihumbi magana atanu by’Amadolari ya Amerika ($500 000) azafasha mu gukora ibikorwa by’iterambere ry’abaturiye ahazubakwa ingomero.

Umuyobozi wa East African Power, Dan Munkittrick (Hagati)

Umuyobozi wa East African Power, yavuze ko bakusanyije miliyoni 10 z’amadolari azakoreshwa mu ishoramari mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ashingiye ku mazi (hydro power) ndetse n’ashingiye ku mirasire y’izuba ariko no mu bikorwa by’iterambere mu baturage

Ibyo bikorwa birimo kubaka ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, kwigisha abaturage kwihangira imirimo, kubagezaho amasomero, kwita ku bidukikije, no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu mishanga mito y’ubworozi, ubudozi ndetse n’imirimo izakenera amashanyarazi, nyuma bamwe bakennye cyane bakazagezwaho n’amashanyarazi.

Hari n’umushinga wo kuzubaka icyuzi kinini cyane cy’amafi ku baturage baazaba baturiye ingomero za Bihongora, Karambo II, Gatare-Sebeya, na Muregeya.

Abayobozi ba Afritech Energy Gapitene Bonaventure na Dan Klinch, bavuze ko u Rwanda ari umuryango winjira muri Africa y’Uburasirazuba ngo ni na yo mpamvu bahisemo kuhashora imari. Yavuze ko kuba igihugu kitarimo ruswa, abayobozi bakorana neza n’abashoramari, na byo byatumye baza kuhakorera.

Ati “Muri Norvege usanga kubaka urgomero rw’amashanyarazi rwatanga MW 1 bitwara miliyoni imwe y’amadolari, mu Rwanda MW itwara miliyoni 4, bihenze inshuro enye. Kugira ngo amashanyarazi ahenduke ni uko bisaba ubufatanye bwa buri wese, twumva ko amahsnayarizi ari uburenganzira bw’ibanze ku muturage.”

Yavuze ko nibura mu mwaka umwe, bazaba bamaze gukora inyigo y’ibikorwa byose, ndetse uyu mwaka ukazarangira ibyangombwa byose babibonye, imirimo yo kubaka ingomero ikazatwara imyaka ibiri gusa.

Gapitene Bonaventure, uhagarariye Afritech Energy mu Rwanda, yavuze ko ibikorwa bishyizwe imbere ari ibizamura abaturage, kuruta kubona inyungu.

Yavuze ko uruhushya bafite ruzamara imyaka 25 bakoresha izo ngomero, nyuma y’icyo gihe Leta ikazazifata. Amashanyarazi azavamo, azahuzwa n’ay’igihugu ngo kuko ari umurongo Leta yihaye wo kuba mu 2017, nibura Abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi mu ngo.

Iyi gahunda ngo hari ikizere kinini ko izagerwaho, ndetse kuri uyu wa gatatu, abashoramari mu by’ingufu z’amashanyarazi bazatangiza ihuriro ryabo ku mugaragaro mu Rwanda.

Afritech Energy ifite gahunda yo kubaka ingomero zifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na MW 50 muri Africa y’Uburasirazuba no muri Congo Kinshasa, iyi gahunda ngo izagerwaho mu myaka itanu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish