Digiqole ad

Igihe abantu babonaga amashanyarazi kigiye kugabanywa cyongererwe inganda

 Igihe abantu babonaga amashanyarazi kigiye kugabanywa cyongererwe inganda

Minisitiri James Musoni agira ibyo asobanuza ku ikusanyirizo ry’amashanyarazi i Gikondo ari naho bayasaranganyiriza ahatandukanye mu gihugu

*Muri iyi mpeshyi umuriro w’amashanyarazi wagabanutse MW 42
*Abaturage barasaba kwihangana mu gihe cy’ukwezi kumwe
*Umwaka utaha ikibazo nk’iki ngo ntikizongera

Kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw’akazi; James Musoni Minisitiri w’Ibikorwa remezo yagiriye ku ikusanyirizo ry’amashanyarazi i Mburabuturo ya Gikondo, yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda budahungabana inzego zifite ibyo zitunganya harimo n’inganda zigiye kongererwa igihe zari zisanzwe zigenerwa amashanyarazi kigabanywe ku baturage bayakoresha mu ngo.

Minisitiri James Musoni agira ibyo asobanuza ku ikusanyirizo ry'amashanyarazi i Gikondo ari naho bayasaranganyiriza ahatandukanye mu gihugu
Minisitiri James Musoni (hagati) agira ibyo asobanuza ku ikusanyirizo ry’amashanyarazi i Gikondo ari naho bayasaranganyiriza ahatandukanye mu gihugu

Mu Rwanda ubu hari ikibazo cy’amashanyarazi n’amazi byagabanutse kubera igihe kirekire cy’impeshyi (iki) gituma amazi aba macye bityo n’umuriro w’amashanyarazi ukagabanuka dore ko amenshi mu Rwanda akomoka ku mazi.
Muri iki gihe umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mazi wagabanutseho megawati 36,64, mu gihe muri rusange; amashanyarazi yagombaga kuba yifashishwa n’abaturarwanda yagabanutseho megawati 42.04.

Ubwo yasuraga ikusanyirizo ry’umuriro w’amashanyarazi riherereye i Gikondo; akagaragarizwa ishusho yayo (amashanyarazi) n’uburyo atangwa muri iki gihe; Minisitiri w’Ibikorwa Remezo; James Musoni yavuze ko inzego zifite ibyo zitunganya nk’iganda zikwiye kongererwa igihe zajyaga zigenerwa amashanyarazi.

Mu kwerekana imikoreshereze y’umuriro w’amashanyarazi; hagaragajwe ko kuva 06h00-12h00 hibandwa mu bice biherereyemo inganda naho mu bindi bice nk’ibituwemo bikawamburwa (coupure).

Minisitiri Musoni yavuze ko mu guhangana n’iki kibazo hakwiye kubaho gusaranganya umuriro w’amashanyarazi ariko bigakorwa ku buryo ubukungu bw’u Rwanda budahungabana.

Ati “…mu rwego rwo gufasha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu, n’iyo habaye ikibazo cy’umuriro mucye nk’uyu bisaba kuwusaranganya neza kugira ngo ahantu harimo ikoranabuhanga rifasha iri terambere nk’inganda n’ahandi, ni ukuvuga muri productive sector (inzego zitanga umusaruro) hakomeze gutera imbere bityo bakaba bakwiye kubona umuriro amasaha asumbyeho.”

Umukozi kuri iyi Centre ikusanyirizwaho ikanakwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda asobanura uko basanzwe bakwirakwiza amashanyarazi mu baturage
Umukozi kuri iyi Centre ikusanyirizwaho ikanakwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda asobanura uko basanzwe bakwirakwiza amashanyarazi mu mu gihugu

Minisitiri Musoni yahise asaba abo bireba gutegura inama izahuza ibigo birebwa n’izi nzego nk’abahagarariye inganda na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuri uyu wa gatanu kugira ngo harebwe uburyo ibi byazakorwa.

Minisitiri Musoni wemeza ko ikibazo cy’umuriro mucye kizarangirana n’iki gihe cy’Impeshyi/Iki, yaboneyeho umwanya wo kwisegura ku baturage bashobora kuzagira ibibazo byo kubura muriro kurusha uko byari bisanzwe.

Ati “…turizera ko n’abandi bazajya bawubura mu gihe kirekire mo gake bazabyihanganira muri uku kwezi kumwe gusigaye.

Minisitiri Musoni yemeza ko kuva mu mwaka utaha; mu bihe by’izuba nk’ibi; ikibazo cy’umuriro kitazongera kugira isura nk’iy’uyu mwaka kuko Leta y’u Rwanda iri kubishakira umuti nko kuba umushinga wa Gishoma wubuwe ku buryo mu ntangiro z’umwaka utaha uzaba waratangiye guha Abanyarwanda amashanyarazi.

Avuga kandi ko mu kwezi kumwe u Rwanda ruzunguka Megawati 30 rwasinyanye n’igihugu cya Kenya ndetse hakaba hari n’undi mushinga uzatanga amashanyarazi akomoka kuri Gaz metane uherutse gutangizwa.

Imbonerahamwe igaragaza amashanyarazi u Rwanda rusanganywe n'aho aturuka, ari kuboneka ubu ndetse n'ayagabanutseho muri iyi mpeshyi
Imbonerahamwe igaragaza amashanyarazi u Rwanda rusanganywe n’aho aturuka, ari kuboneka ubu ndetse n’ayagabanutseho muri iyi mpeshyi

Umwaka utaha uzarangirana n’ikibazo cy’amazi i Kigali -Musoni

Avuga ku kibazo cy’amazi na cyo muri iyi minsi cyugairije abatuye muri Kigali, Minisitiri Musoni yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi Leta ifite imishinga itandukanye itanga ikizere ko umwaka utaha uzarangira mu mugi wa Kigali hatakirangwa iki kibazo.

Musoni avuga ko mu Ukuboza k’uyu mwaka hari umushinga uzatanga m325 000 by’amazi.

Ati “hari undi muyoboro turi gukora uzazana 40,000m3; ubwo ikibazo cy’amazi mugi wa Kigali kikaba kirarangiye, Ibyo bizarangira mu mpera z’umwaka utaha.

Min James Musoni avuga ko mu mpera z'umwaka utaha ikibazo cy'amazi i Kigali kizaba cyarakemutse
Min James Musoni avuga ko mu mpera z’umwaka utaha ikibazo cy’amazi i Kigali kizaba cyarakemutse

Photos/M.Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Imishinga izakemura ikibazo izahoraho n’umwaka ushize yariho imishinga nu umwaka utaha hazaba hariho imishinga izakemura ikibazo umwa wundi!!
    Mugihe hataracika kwishyirira mumifuka kwa abayobozi bakuru ni uko bizahora ” uruganda rwa ama miliyali na.amamiliyali rurubakwa kubera ko abarwubaka bemeye gutanga commision nziza kubayobozi, ubundi ibizakurikira ntuzabibabaze rupf!! Inganda za amashanyarazi zoose zatwaye àkayabo ubu izikoraneza zitanga 1/2″”

  • What a disaster ! Ibyo mwatwizezaga muri 2014 byaheze he ?

    Ni hatari ! Kuvuga ngo igihugu gitakaza 26% y’umuriro cyagombye kubona ! Warangiza ukajya mu makote, ukicara mu ntebe y’uruhu yizengurutsa, ukagebda muri V8, ukumva uri igitangaza kingana n’Imana ! Ari njye naba narishwe n’umutima kubera kutabasha kugeza ku banyarwanda ibyo mbagomba !

  • Ejo bundi kamayirese yavugaga ko bizarangirana nuyu mwaka dufite amazi none ngo mumpera z umwaka utaha……
    Mana y I Rwanda!!!!!!

  • Ejo bundi siho mwakomaga induru ngo urugomero raw nyabarongo rukemuye byose nune urumva aho mugeze.

  • Muri make ababonye amashanyarazi mu tundi turere bagiye kuyamburwa. Kuko ntitwacana mu giturage umurwa mukuru uri mu mwijima.

  • Murab’isi kabisa.Na Mosi mubutayu yarananijwe kandi yerekeza kubyiza!!!!!!!!

  • i muhanga twe turi nk’indushyi umuliro wawuduha babishatse ubundi abacuruza za buji bakabona ibyashara ,ubu noneho tugiye kuwubura burundu kdi ngo urugomero rwa Nyabarongo ruri i muhanga

  • Ubwo byatangajwe ubwo amashanyarazi agiye kuba ay’inganda abaturage dukureho. Gusa bajye baduha gahunda ya buri kwezi cg se buri cyumweru y’ukuntu umuriro uzajya uboneka cg ukabura.Kandi biteye isoni kuko ubu sicyo gihe u Rwanda rwakabaye rubura amashanyarazi n’amazi nk’uko biri muri ino minsi!. None iterambere tuvuga murumva koko ababyumva batazajya batunyuzamo amaso ko? Gusa ababishinzwe nizere ko bataryamye, bagerageze. Murakoze

  • Reka mbabwire nta terambere duteze kugeraho mu gihe turimo gukura nk,isabune kubijyanye n,amazi n,amashanyarazi kdi abayobozi baraho barebera gusa.Bazi guhindura amazina gusa!!!! Electrogaz,ewsa,reco rwasco,wasac n,ibindi ntazi ariko service zisubira inyuma buri munsi utaretse n,ibihombo bateza reta buri munsi.Yewe nzaba mbarirwa

  • Iyi niyo Sengapuru y Africa se mwatubwiraga??ariko se murabuzwa iki kuvuga ngo twihangane ko mu Kiyovu na Nyarutarama mutajya mubura ayo mazi n umuriro hababaje ibyacu.

  • Njye uyu mu ministri iyo aza kuba ashoboye ntibajyaga kumusimbuza Min Kaboneka nkibaza impamvu Umutoza wa team atamwicaza kugatebe cg akanamuvana muri team bikajyira inzira nkuko yabikoreye Rwakabamba, Musoni ntakigenda no kumaso ubwabyo biragaragara…

Comments are closed.

en_USEnglish