Digiqole ad

Iburasirazuba: Kubura kw’amashanyarazi biri guhombya cyane abikorera

 Iburasirazuba: Kubura kw’amashanyarazi biri guhombya cyane abikorera

Umuyobozi wa PSF i Burasirazuba arasaba abikorera gushora imari mumashanyarazi

*Amashanyarazi ngo ashobora kumara umunsi wose yabuze
*Abikorera bavuze ko banafite ikibazo cy’imisoro ihanitse na za banki zaka inyungu y’umurengera ku nguzanyo

Abikorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba baravuga ko babangamiwe cyane n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi bibagusha mu gihombo kinini. Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwo bukangurira aba bikorera gushora imari mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi kuko ngo uzabikora Leta izawumugurira ku giciro cyiza.

Umuyobozi wa PSF i Burasirazuba arasaba abikorera gushora imari mumashanyarazi
Umuyobozi wa PSF i Burasirazuba arasaba abikorera gushora imari mumashanyarazi

Abakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye muri iyi Ntara bavuga ko muri iyi minsi umuriro w’amashanyarazi warushijeho kubura, nubwo bwose mu mpeshyi ishize hari hatanzwe amakuru ko muri aya mezi umuriro uzaba wariyongereye.

Jabira Mukeshimana ufite uruganda mu karere ka Nyagatare avuga ko hari n’ubwo umuriro ubura umunsi wose.

Ati “Umuriro usigaye ubura umunsi wose ahubwo ukaza nijoro, abakozi tukabakoresha ijoro bikadutera igihombo kuko bitari mu masezerano dufitanye.”

Mukeshimana avuga ko hashize igihe kinini bafite iki kibazo, akavuga ko kandi bakomeza guhemba abakozi nyamara batatanze umusaruro uko bikwiye kubera kubura amashanyarazi, bagakomeza kwishyura imisoro ibi byose ngo bikabatera igihombo mu buryo bukomeye.

Fabrice Habanabakize uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko koko ikibazo cy’amashanyarazi kibangamiye inyungu z’abikorera muri iyi Ntara kuko ngo ari bacye bashoboye kwigurira imashini zitanga amashanyarazi (generateur electrique).

Habanabakize ariko akavuga ko igisubizo cy’iki kibazo n’ubundi ngo kiri mu maboko y’abikorera.

Ati “Birasaba ko (abikorera) dushora amafaranga mu kuzana amashanyarazi kuko Leta yiteguye kuyagura ku giciro cyiza ndetse inavuga ko hazakorwa amasezerano n’uzashora imari mu kuzana amashanyarazi kugira ngo yizezwe inyungu.”

Odette Uwamariya umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba nawe avuga ko abikorera muri iyi Ntara bakwiye gushora amafaranga yabo mu ngufu z’amashanyarazi kuko ngo n’ubundi abikorera aribo pfundo ry’iterambere ry’igihugu.

Uretse ikibazo cy’amashanyarazi aba bikorera bavuze ko banafite ikibazo cy’imisoro ihanitse hatitawe ku bushobozi bw’umucuruzi n’ikibazo cy’amabanki asaba inyungu nini ku nguzanyo.

Uyu mudamu uravuga ko yahombejwe bikomeye n'ibura ry'amashanyarazi
Uyu mudamu uravuga ko yahombejwe bikomeye n’ibura ry’amashanyarazi
Abikorera barinubira igihombo baterwa n'ibura ry'amashanyarazi
Abikorera barinubira igihombo baterwa n’ibura ry’amashanyaraziRe

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish